Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gupfusha ababyeyi,gufata inshingano akiri muto,kujya mu muziki nkuwiyahuye,menya byinshi kurugendo rwa Knowless mu muziki

Uko imyaka ihita indi igataha niko ubuzima bw’abahanzi mu Rwanda burushaho kuba bwiza, gusa igiteye impungenge umubare w’abasore bakora uyu mwuga uganza cyane umubare w’abakobwa bawukora ntihagaragazwe impamvu.Bamwe bagafatira urugero ku muhanzikazi Butera Knowless ndetse bagasaba abakizamuka kumwigana.

Jeanne d’Arc Ingabire niyo mazina asanzwe y’umuhanzi uzwi ku izina rya Knowless. Ni mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje. Yavukiye mu Karere ka Ruhango hahoze hitwa Gitarama, kuwa 1 Ukwakira 1990, akavuka ari ikinege.Yakuze ari impfubyi ahitamo gukura amaboko mu mifuka atangira kuririmba bitamworoheye kuko bamwe mu muryango we bamyiyamaga ko bidakwiye umunyarwandakazi ariko aranga abyima amatwi.

Butera Knowless nyina w’umwana umwe,yagize byinshi asobanura ku rugendo rwe mu muziki nubu rugikomeje.

Knowless avuka mu muryango w’abayoboke b’idini ry’Adventist akaba ari naho asengera.Yakuze akunda kuririmba aririmba muri korali ariko uko iminsi yagiye yicuma yanze ko impano ye ipfukiranwa asaba gusezera atangira kuririmba ukwe.

Ati”Nyine urumva kuko nabitangiye nkiri muto bamwe mu muryango wanjye baranyamaganye bibwira ko ngiye kwiyandarika ariko nkabyima amatwi mperaho niyita Knowless abenshi bitiranya n’injiji ariko izi ubwenge.”

Knowless waje gupfusha ababyeyi yakuranye inshingano zo kurera abavandimwe nokwiyitaho abivanga n’umuziki ari nako abwirwa ibimuca intege ko adashoboye mbese uretse uburaya ntakindi ashoboye ibi byose abyima amatwi. Ati”Ntagihe mubuzima bwanjye kuva nakura nakwimenya narinabaho ntanshingano mfite urabanza ukimenya ukamenya priorities no gukurikiranya inshingano ufite kandi bikagenda neza.”

Yinjiye mu muziki ari nko kwiyahura ariko afite intego

Ati”Nsubije amaso inyuma mbona umukobwa wari muto mfite inzozi ariko ntazi uko nzazigeraho ariko wahoraga mbyizeye nahoranaga icyizere abanzi barabizi,hanyuma kandi nkabona uwo mukobwa mu bihumbi 2015 ahatana n’abo yasanze kandi bashoboye barimo ba Miss Jojo ,Miss Chanel n’abandi bikancanga akenshi nkifata nk’uri guta umwanya .Wamukobwa zanzozi zaje kuba mpamo.Mbona ibintu byinshi cyane inzira zigoranye nanyuzemo zaje kuba nziza ndetse mbona umusaruro.”

Nikoko ahari inkovu hahinduka amaribori
! Knowless watotejwe cyane azira kwinjira mu buhanzi byafatwaga nk’umwuga w’abagabo gusa yatangiye gusarura imbuto.

Knowless kugeza ubu ari mu bahanzi bakomeye bafite ibikombe byinshi mu kabati twavugamo nka Salax Awards, yanegukanye kandi Primus Guma Guma Super Star irushanwa riri ku isonga rihatanirwa n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse bigoranye gushidikanya ko ari umusitari kurwego rw’abahanzi ny’Afurika,yemmeza ko gukora cyane atiyuha ibyuya yabitojwe n’umubyeyi we

Ati” Mubyukuri sinteze kuzibagirwa nagato uburyo umubyeyi wanjye witwaga Butera yigeze kurenga impinga agiye kunshakira amagi y’inkware,ibi bisa n’umutego yanteze mu buzima bwanjye kuko aricyo kintu nkunze kwibuka inshuri nyinshi bigatuma nzirikana urukundo rwe rwa kibyeyi no gukora cyane.

Nubwo Knowless yakoze ibishoboka akaba abishimirwa na benshi,umubare w’abakobwa bakora umwuga wo kuririmba uracyari hasi cyane.

Twaganiriye na bamwe mu bahanzikazi bagaragaza imbogamizi ahanini bagarutse kuri ruswa ishingiye ku gitsina. Bamwe mu bahanzi b’abakobwa baganiriye bemeje ko mu Rwanda hatangwa ruswa y’igitsina mu muziki, haba ku banyamakuru, ku batunganya indirimbo, abategura ibitaramo, abatanga amasoko, abajyanama b’abahanzi n’abandi bafite aho bahurira nabyo.
Aba bahanzi bashimangira ko ibi bikidindiza umuziki nyarwanda cyane cyane bigasubiza inyuma abafite impano banga guta iyi ruswa.

Umwe muri bo yatanze urugero atunga agatoki abanyamakuru agira ati “Ntibyoroshye kuba natera imbere mu gihe njyana indirimbo kuri radiyo bamwe mu banyamakuru bakambwira ko hari icyo tugomba kubanza kumvikana kugira ngo indirimbo yanjye bayikine, nabaza icyo ari cyo akambwira ko ari ukumushimisha, biragoye kuba natera imbere”.

Undi, uri mu bahanzi bazwi cyane mu bakobwa bakora umuziki hano i Kigali, yamwunganiye agira ati “Hari ubwo ujyana indirimbo kuri Radio umunyamakuru agahita agusaba ko wazamusura cyangwa mwazasohokana nyamara atarakina n’indirimbo yawe ashaka ko muryamana, bica intege bikagusaba gutegereza ikindi gihe kugira ngo ukore umuziki”.

Undi avuga ko iyi ruswa ari intandaro yo kuba abakobwa bagaragara mu muziki ari bake ugereranyije n’abahungu. Yagize ati “Nka ruswa y’umubiri yakwa abakobwa ntabwo ijya yakwa abahungu”.

Yongeraho ati “Burya Umunyarwanda yarihoreye aravuga ngo ‘iritavuze umwe’, ntabwo abantu bapfuye kubivuga gutyo gusa ari ibintu biri aho, hari ingero zimwe na zimwe zagiye zibaho”.

Bamwe mu bahanzi b’abakobwa bagiye bahura n’ingaruka za ruswa y’igitsina bagatwara inda zitateganyijwe; aha hakaba hari na zimwe mu ngero zifatika z’abazwi. Ibi byagiye bituma basubira inyuma ku buryo bugaragara, abandi bagacika intege hakaba n’abava mu muziki burundu. Uretse iyi ruswa, bamwe mu bakobwa bemeza ko n’imiterere y’umuziki mu Rwanda hari uburyo idindiza impano z’abakobwa baba bifuza kuwujyamo.

Ku ruhande rw’abatunganya umuziki,abanyamakuru na ba manager aya makuru barayahakana ahubwo bagatunga abahanzikazi urutoki babashinja ubunebwe. Nanone abakunzi b’umuziki bibaza impamvu abenshi mu bahanzikazi bitwaza ruswa kandi Butera Knowless nawe yaranyuze muri izi nzira zigoye ariko akagera ku ntego ye.

Umusaza Robert Gabriel ukora umwuga w’Ubukorodoniye yagize ati”Njye sinemeranya n’aba bakobwa bitwaza iturufu yo kwakwa ruswa y’igitsina aho gukorana intego.Ese Knowless ntiyanyuze mu nzira banyuramo bahanga?Aho u Rwanda rugeze ntawagufata kungufu,siniyumvisha rero impamvu muhora muvuga ngo mwakwa ruswa ishingiye kugitsina.” Yasoje asaba urubyiruko rw’abahanzikazi gufatira urugero kuri Knowless n’abandi nka Oda Paccy maze bagahatana nabasaza bobo ku isoko.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

claudine uwizeye - 9/04/2018 saa 16:59

Njyewe inama nabagira bamwegera nkumudamu ubifitemo uburambe akabagir,inama ninzira banyuramo naho ibya ruswa nurwitwazo.
Kanda hano umusubize

Ikibasumba - 5/04/2018 saa 18:29

Ese burya ntabwo ari agacikacumu?
Kanda hano umusubize

- 8/04/2018 saa 19:26

iyi mvugo ntabwo iberanye nawe rwose ntabwo waba Uzi aho urukugana arko ukeneye gusengendwa ukagira ubumuntu kko urigutaza uwo uriwe saws rero imana igusange
Kanda hano umusubize

Bibiche - 5/04/2018 saa 15:05

Gufata urugero kuri Knowless se, nabandi bakobwa bagakundana na ba producer?? Na Knowless uretse ko byaje kuba urukundo ruzima ariko rero nawe yazamuwe na clement (producer), icyo gihe media yababaza niba bakundana, bati ni ubucuti busanzwe, nyuma ngo ni manager... Gusa burya ahari umwotsi haba hari umuriro. Abavuga ko hari ruswa ubwo nuko ihari.
Kanda hano umusubize

claudine uwizeye - 9/04/2018 saa 17:02

Nibamwegere abagir,inama kandi bagire imyitwarire myiza barebeko nabo badater,imbere.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X