Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hagiye kongera gukinwa Filme ihuriyemo abanyarwanda n’abatanzania

Abakinnyi ba Cinema nyarwanda bakomeje gushaka icyazamura umwuga bakora,aho kuri ubu bamwe bagiye guhuza n’abo mu gihugu cya Tanzania ngo barusheho gufungura imiryango.

Abanyarwanda batatu basanzwe bakora umwuga wo gukina filime batoranyije mu bazajya mu gihugu cya Tanzania aho bazagaragara muri filime yaho y’uruhererekane yitwa “Closed Chapter” izajya inyura kuri za Televiziyo zaho.

Uwitwa Mutoni Assia, Mumarashavu Ange na Nyinawumuntu Chantal bose bahuriye muri filime yitwa Jibu, aho bakinanye na Vicent Kigosi umwe mu bakinnyi ba Filime bakomeye mu gihugu cya Tanzania, ubu bagiye kugaragara no muri filime y’uruhererekane yateguwe n’Abanyatanzaniya.

Iyo filime Jibu yatumye aba bakobwa batoranywa yari iya Mutoni Assia uzwi nka Rosine muri Sinema Nyarwanda, ariko yifashisha bamwe mu bakinnyi bakomeye bo mu gihugu cya Tanzania, ndetse hari n’ibice bimwe byagiye bihakinirwa muri Tanzania.

JPEG - 69.2 kb
Mutoni Assia yavuze ko kuba barahamagawe ari intambwe ikomeye bateye mu ruhando rwa sinema Nyarwanda,

Kuri ubu ngo bahamagawe na Kompanyi yitwa “Steps Entertainment” itunganya filime muri Tanzania aho bashyizwe mu bakinnyi bazifashishwa muri filime yitwa “Closed Chapter” izakinirwa muri Tanzania ndetse no muri Afurika y’Epfo.

Aba bakinnyi uko ari batatu bazahaguruka mu Rwanda ku itariki 02 Ukuboza berekeze muri Tanzania aho bazamarayo igihe kingana n’amezi atatu bakora iyo filime.

Mutoni Assia yavuze ko kuba barahamagawe ari intambwe ikomeye bateye mu ruhando rwa sinema Nyarwanda, ngo kuba abanyamahanga bababonamo ubuhanga bwo kujya kubafasha mu bihangano byabo ni ibyo kwishimira cyane.

Mutoni Assia yakomeje avuga ko ibi ari ugufungurira imipaka abakinnyi bo mu Rwanda bakina za filime ngo niba bagiye Tanzania bashaka kuzahava bamenyekanishije u Rwanda, kandi banamenyanye na benshi ku buryo n’abandi benshi bazifuza ko bakorana mu gihe kizaza.

Yagize ati “Ni ugukora iyo bwabaga kugira ngo duheshe u Rwanda isura nziza tukitwara neza mu mikinire yacu, imico myiza gusa tuzahungukira ubumenyi dukopere uko bakora wenda bitandukanye nk’uko twe dusanzwe tubigenza.”

Iyo filime “Closed Chapter” abandi bakinnyi bazakinamo abenshi ni abo mu gihugu cya Tanzania barimo Abdallah Mtuye, Noella Mkwizu, Latifa Mwilu n’abandi izayoborwa n’uwitwa Tuesday Kihangala.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X