Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hagiye kuba Festival rihuriyemo abahanzi b’abanyarwanda n’itsinda rya Dub Inc ryo mu Bufaransa

Mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco rizahuriramo abahanzi bo mu Rwanda nabandi babarizwa mu itsinda ryitwa Dub Inc ryo mu Bufaransa.

JPEG - 53.7 kb
Grégory Zigo Mavridorakis na Benjamin Jouve

Abahanzi babahanga cyane bafite umwihariko ku kunoza umurya wa Gitari barimo Cubaka Justin na Andy Bumuntu ni bamwe mu bazifatanya n’iri tsinda ryo mu Bufaransa risanzwe rimenyerewe mu njyana ya Reague.

Iri Serukiramuco ryiswe Isaano Festival,rizabera muri One Love ahazwi nko kwa Rasita ku kinamba mu mujyi wa Kigali,rikazatangira ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 08 Gashyantare 2018,kuzageza ku cyumweru ari nabwo iri tsinda rizagaragara risusurutsa abaje kwihera ijisho.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu,Judo Kanobana umuyobozi wa Positive Production,yavuze ko abanyarwanda bakwiye kuza bakareba aho umuziki wabo ugeze bashingiye ku w’iryo tsinda.

JPEG - 62.2 kb
Judo(ibumoso) asobanura uko Festival izagenda

Dub Inc itsinda ryashinzwe muri 1997 rigizwe n’abasore nka; Hakim "Bouchkour" Meridja, Aurélien "Komlan" Zohou, Jérémie Grégeois, Moritz Von Korff, Frédéric Peyron, Idir Derdiche na Grégory "Zigo" Mavridorakis. Aba basore bose bamaze kugera mu Rwanda, akaba aribo bacuranzi bagize iri tsinda rizwi cyane mu gucuranga injyana zinyuranye zirimo, Reggae, Dancehall na Dub.

Abashoboye kuvugana n’itangazamakuru harimo uwitwa Uwitwa Grégory Zigo Mavridorakis na Benjamin Jouve bavuze ko bataje gukora umuziki mu Rwanda bagamije gukorera amafaranga,ahubwo ikigamijwe ni ukumenya u Rwanda n’amateka rwanyuzemo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X