Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hari abatazi ko hari igihe kunuka ibirenge biterwa n’ uburwayi

Igitsina gabo,ni bamwe mu bantu bakunze kuzahazwa no kunuka ibirenge bitewe n’uko ari uburwayi batazi ariko kandi hari n’ibiterwa no kutigirira isuku.

Kunuka ibirenge ni imwe mu ndwara ikunda kwibasira abantu batari bake. Mu buryo bwa gihanga ni iyo bita bromodosis ikaba ikunze guterwa cyane no kugira ibirenge bibira ibyuya(ibyunzwe).

Umubiri wacu ufite byinshi usohora bituma tugira ubuzima bwiza. Buri muntu wese muzima abira ibyuya. Ibyuya ni byiza kuko bituma uruhu rwacu rworohera ndetse bikanagabanya umushyuhe igihe hashyushye.

N’ubwo byumvikana ko ibyuya ari ingenzi burya ngo nta mwiza wabuze inenge kuko nyuma y’iyo mimaro yose, Ibi byuya aribyo bituma ushobora gukuramo inkweto buri wese akiruka cyangwa akifata ku mazuru nawe ukumva ukozwe n’ikimwaro.

Nk’uko urubura www.webmd.boots.com rubitangaza ngo iyo mikorobe zihuye n’ibi byuya umuntu aba yabize nibyo bibyara umunuko wo mu birenge:

Izi ni zimwe mu mpamvu zagaragajwe n’uru rubuga zitera ibirenge kunuka:
.Kwambara inkweto zimwe igihe kirekire utazihindura n’amasogosi amwe cyane cyane amasogosi ukayambara atanumye.
.Kutagira isuku ihagije
.Guhinduka kw’imisembura nabyo bishobora kuba intandaro yo kugira ibirenge binuka. Aha hatanzwea urugero rw’abangavu,ngimbi n’abagore batwite ko bari mu bantu bashobora kuba bahura n’iki kibazo cyo kunuka ibirenge bitewe no guhindagurika kw’imisemburo.

.Umunaniro wo mu mutwe( Streess)
.Kubira ibyuya ku buryo budasanzwe ibi bizwi nka Hyperhydrosis.

Mu rwego rwo kwirinda kuba wakorwa n’isoni mu gihe ukuyemo inkweto uri kumwe n’abantu biyubashye ahari ibyo ushobora gukora ukaba wakwirinda iyi ndwara.

Ku bantu batigirira isuku ihagije bagirwa inama yo kwiyitaho cyane bakisukura ku buryo buhagije, ikindi ku bantu bakunda kwambara inkweto zimwe, n’abambara amasogosi amwe nabo bagirwa inama yo guhinduranya inkweto ndetse n’amasogisi.

Ikindi ngo burya kwambara amasogisi y’ipamba ntibigira uko bisa kuko birinda kunuka ibirenge mu gihe andi masogosi twavuga nk’akoze muri nilo (nylon) yose ashobora gutuma ugira ikibazo cyo kunuka ibirenge biturutse ko atuma ibirenge bibira ibyuya byinshi.

Indi nama abantu bagira ibirenge binuka bagirwa ngo burya byaba byiza woze ibirenge byawe neza kandi ukita no gusukura hagati y’amano maze warangira ukabihanagura neza ukabitera parufe nabyo byagufasha kutagira ibirenge binuka.

Mu gihe ibi binaniranye wajya kwa muganga bakaguha ibikoresho n’imiti yabugenewe bikagufasha guhangana n’iyi ndwara yo kunuka ibirenge.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X