Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hari abatazi ko Tungurusumu irwanya udukoko twibasira umubiri w’umuntu

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kurya tungurusumu ari ingenzi kuko bifasha kurwanya udukoko twibasira umubiri w’umuntu.

Tungurusumu ifitiye umubiri wa muntu akamaro kenshi ku buryo bibaye byiza buri wese harya byibura agasate kamwe buri munsi.

Dore impamvu uzasanga ari ngombwa ko urya byibura agasate kamwe ka tungurusumu buri munsi:

Tungurusumu igira umumaro ku muburi kuko indwanya bacteries bikaba bituma irwanya ikanavura indwara nyinshi zitandukanye harimo : ibicurane, ububabare, ama infections atandukanye, ..)

Tungurusumu yakoreshwaga cyane mu buvuzi bwo mu Bushinwa mu bihe byo ha mbere ndetse na nubu usanga ari ryo banga bakoresha mu kwirinda indwara nyinshi zitandukanye aho usanga baragize akamenyero kujya bahekenya agasate kamwe ka tungurusumu buri gitondo.

Mu buryo rusange irinda ibihaha igakingira ingingo zifatwa n’indwara, igatuma igingo zisohora imyanda , ikamagana izindi mvururu mu mubiri.Tungurusumu kandi ikoresha neza indurwe zo mu gifu. Itera kwituma neza no kunoza neza kw’igifu. Ifite kandi imbaraga zirwanya inzoka zo mu nda n’indwara z’imitsi.

Tungurusumu yorohereza amaraso mu rugendo kandi ikabuza umuvuduko urenze urugero rwayo. Ikora mu mpande zombi ; ku bafite amaraso agenda buhoro no ku bafite amaraso yihuta, ikayasubiza kuri gahunda ikwiriye.

Gusukura amaraso
Gutunganya neza ubushake bwo kurya
Kurwanya no kuvura ibicurane n’izindi ndwara zifata ubuhumekero, bronchite, inkorora,..

Kuvura indwara z’impatwe( constipation)
Gutuma impyiko zikora neza
Kuvura indwara z’uruhu
Kurwanya kanseri y’ibihaha,…

Uko wakura impumuro mbi mu kanwa nyuma yo kurya tungurusumu
Ku bantu badakunda impumuro ya tungurusumu, ufata urubuto rw’ikawa ikaranze ukaruhekenya cyangwa ugahekenya ibibabi bya persil nshyashya, cyangwa se ibibabi bya menthe( umwenya)

Ushobora kandi kurya tungurusumu mu bundi buryo nko kubanza kuyikaranga mu mavuta, kuyikatira ku biryo, kuyiteka mu biryo n’ibindi. Gusa kugirango ikore neza ubanza kuyikata ikamara iminota icumi ukabona kuyiteka.

Ushobora kandi no kurya tungurusumu ikase ugashyiraho ubuki bituma wumva utakubihiye ariko ntibirinda umuhumuro wayo.

Irinde kumira tungurusumu nk’ikinini utinya ko yakunuka mu kanwa kuko ntacyo iba iri bukumarire mu mubiri igihe uyiriye utyo ukayimira udahekenye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X