Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hari ibigikomeje kutavugwaho rumwe mu irushanwa rya Miss rwanda

Irushanwa rya miss Rwanda,ni kimwe mu bikorwa bikurikirwa cyane mu Rwanda.Gusa iri rushanwa ntirijya rivugwaho rumwe,aho bamwe bashimangira ko rituma abakobwa bararuka abandi bakavuga ko riteza imbere umukobwa.

Urugendo rwo gushakisha Nyampinga w’igihugu cy’u Rwanda 2018 rwatangiye mu minsi ishize, aho kugeza ubu Intara y’Amajyaraguru,Intara y’Amajyepfo, Intara y’Uburengerazuba n’intara y’Uburasirazuba zabonye abakobwa bazahatana mu irushanwa rya Miss Rwanda rizasozwa kuwa 24 Gashyantare 2018.

Mu bishingirwaho harimo Uburanga, Ubwenge n’ubumenyi;abakobwa bose bahatanira iri kamba bagiye biyandikisha binyuze ku rubuga rwa Internet rwa Miss Rwanda.Iyo bageze ahabera igikorwa babanza gupimwa uburebure,ibiro n’ibindi byinshi bishingirwaho.

Nyuma hemezwa abagomba gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka; buri mukobwa ahitamo ururimi ashaka kubazwamo.Bimwe mu bibazo byibanda ahanini ku buzima rusange, akanama nkemurampaka kagizwe na batatu baguha YEGO cyangwa OYA bashingiye ku gisubizo watanze niba cyabanyuze.

JPEG - 53 kb
Isheja sandrine uhagarariye akanama nkemurampaka muri Miss rwanda

Ubwo bari mu intara y’Uburasirazuba, Sandrine isheja ukuriye akanama nkemurampaka yabajije Umutoni Fidela w’imyaka 20 icyo yumva cyakorwa ngo abakobwa ntibakomeze guterwa inda zitateguwe maze mu gusubiza Fidela agira ati "Twakomeza kubigisha kwirinda ibishuko, ababyeyi ni bo bakwiye kubigiramo uruhare cyane. Icyo numva ni uko twakurikiza ibyo abakuru batubwira..."

Nyuma yo gusubiza icyo kibazo , yongeye kubazwa ikindi kibazo cyijyanye n’uko abona irushanwa rya Miss Rwanda ryatangiye guhera muri 2014.Fidela yabajijwe niba yemeranya n’abavuga ko Miss Rwanda ituma abakobwa bararuka.

Asubiza agira ati "Irushanwa ntabwo rituma tuba ibirara ahubwo rituma wabasha gutera intambwe ukaba wahagarara imbere ya bagenzi bawe ukavuga, harimo n’izindi nyigisho zituma tumenya byinshi."

Uyu mukobwa kandi yanavuze ko naramuka yamamaye/kumenyekana bitewe nuko yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ntakibazo kuko na mbere yuko aza yabanje kugisha inama ababyeyi hamwe n’ inshuti ze.

Irushanwa rya Miss Rwanda ryakunze kutavugwaho rumwe na benshi, hari umuturage uherutse kubwira Radio Rwanda ko adashobora kureka umukobwa ajya guhatanira ikamba kandi abona benshi barigiyemo birirwa biyambitse ubusa ku mbuga nkoranyambaga.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

iradukunda jean felix - 24/01/2018 saa 02:31

ninagerageze kbs turabashyigiy kand uzatorwa azaaduhagararire neza.
Kanda hano umusubize

- 23/01/2018 saa 17:22

ngewe mbona ntakibazo biterwa numutima w'umuntu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X