Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hari umurongo ugaragaza ko umuraperi P Fla ashobora kuba yararetse urumogi bya burundu

Umuraperi Murerwa Hakizimana Amani wiyita P Fla aherutse gufungurwa ubwo yari arangije igifungo cye muri Gereza ya Mageragere.Uyu muraperi yagiye afungwa kenshi agafungurwa azira kunywa ibiyobyabwenge ariko nyuma akongera akabisubiraho.


Nyuma y’uko afunguwe kuri iyi nshuro,iyo uganiriye nawe noneho wumva afite umurongo uhamye w’uko atazangera kunywa urumogi ahubwo akaba arangaje imbere umuziki we wamugize uwo ariwe kugeza ubu.

Uyu muraperi yafunguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Ukuboza 2017 nyuma y’igihe afungiwe muri Gereza ya Mageragere. Yakiriwe n’ababyeyi be n’inshuti zirimo Bulldogg na Fireman bahoze baririmbana mu itsinda rya Tuff Gang.

Nk’umuntu wagororewe muri gereza umwaka wose,usanga ngo yarahigiye byinshi ari naho yafatiye ingamba z’uko ingufu ze zose agiye kuzishyira mu muziki akareka ibintu by’akajagari bityo ngo akaba arimo no kugirana ibiganiro na zimwe mu nzu zitunganya umuziki azajya akoreramo.

Uyu muhanzi umaze iminsi ari kumwe n’ umuryango we, akunze kugaraga agendana n’ umuhungu we aho agiye hose ariko akavuga ko atarajya muri studio kuva aho asoreje igifungo ndetse ko nta mushinga w’ indirimbo yari yajyana muri studio iyo ari yo yose.

PFla yabwiye itangazamakuru ko adashaka kongera kugenda gukora umuziki w’akajagari, akavuga ko azongera gukora indirimbo amaze kubona inzu ikora umuziki azajya abarizwamo igihe cyose.

PFla yagize ati, “umuziki wanjye wafashe ikindi cyerekezo, ndashaka kujya muri studio mfite label[inzu y’ umuziki] izwi nkoreramo. si uko nabuze studio njya gukoreramo umuziki, ahubwo icyo P Fla nta gishaka ni ugukora wa muziki w’ akajagari, bya bindi ngo uyu munsi nakoreye aha, ejo nkoreye hariya, oya.

Yakomeje agira ati" ubu nkeneye gukora ibintu byose biri kuri gahunda ku buryo n’ uwagushaka wese yamenya aho agusanga, niba hari n’ ikibazo cyavutse akamenya aho abariza”

N’ ubwo uyu muhanzi uririmba injyana ya Hip Hop yirinze gutangaza abo bari mu biganiro mu rwego rwo kugirana imikoranire mu muziki we, yemeza ko ibiganiro bihari kandi birimo kugenda neza.

Ati, “si ngombwa ko ntangaza ngo aba n’aba turi mu biganiro ariko icyo navuga mu magambo make ni uko bahari uretse ko numva atari ngombwa kuvuga amazina yabo. Ukuri guhari ni uko tukiri mu biganiro”.

Yongeraho ati, “hari abaje barambwira bati ‘banza urebe niba koko ibyo wifuza biri hano iwacu, mbere y’uko usinya amasezerano, urebe imikorere yacu, urebe gahunda tugenderaho, nubona bihura tuzicara turangizanye [dusinyane amasezerano]”

Mu cyumweru kimwe gusa P Fla amaze kugaragara mu bitaramo bibiri bikomeye birimo icyo Riderman yakoze kuri Noheli yise “Uburyohe” aherutse kumurikamo “Mixtape” ye yitwa ‘Filime’ no mu gitaramo gikomeye cya “East African Party” abahanzi Ali Kiba wo muri Tanzania na Sheebah wo muri Uganda baherutse kuririmbamo ku itariki ya 1 Mutarama 2018 cyabereye muri Parikingi ya Sitade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali.

Uyu muraperi yagaragarijwe urukundo rudasanzwe n’abafana be muri ibi bitaramo byombi, ari na ho abakurikiranira hafi umuziki batangiye kuvuga ko injyana ya Hip Hop yari imaze iminsi iseta ibirenge yaba igiye kwisubiza icyubahiro yahoranye, nyuma y’ aho ifungurwa rye ryaje rikurikira ukwiyunga kw’ abagize itsinda rya “Tuff Gangz”.

P Fla azwi cyane mu ndirimbo nka Ntaruhuka, Ntuzankinishe, Naguhaye imbaraga, Ingwatira n’ izindi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

patrice ntirushwa - 17/01/2018 saa 05:34

mbere na mbere WELCOME BACK,NI IMPANO IKOMEYE YIFITIYE KDI TURAMUSHYIGIKIYE
Kanda hano umusubize

john john - 4/01/2018 saa 09:35

Kureka ibiyobyabwenge, PFLA yaba arebye kure cyane. Kuko impano afite mu muziki wa HIP HOP ni ntagereranywa... Gusa umuntu yakwibaza niba azareka inshuti asanganywe,kuko burya ibiyobyabwenge byose biterwa n' ibigare (mauvaises compagnies). Ubwo rero biramusaba kumenya guhitamo inshuti nzima, sinon...
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X