Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Harmonize yongeye kwigaragaza I kigali hamwe na Sarah umukunzi we bamaranye iminsi

[Harmonize], izina rye bwite rikaba Rajab Abdul Kahali ni umwe mu baririmbyi ba Wasafi Records uvugwa ubudasiba mu nkuru z’urukundo ubu uri kubica bigacika hamwe n’umuzungukazi witwa Sarah bongeye kugaragaza urukundo rwabo i Kigali.

Harmonize uvuka mu Ntara ya Mtwara yageze i Kigali kuwa Kane tariki ya 22 Werurwe 2018, yaje aherekejwe n’umukunzi we Umutaliyanikazi witwa Sarah yasimbuje umukinnyi wa filime Jackline Wolper.
Yavuze ko yamuherekeje kuko ashyigikira umuziki we kuva bamenyana. Nta byinshi yavuze kuri Sarah uretse kumvikana ko ‘ari umuntu yumva wamuhora iruhande’.
Urukundo rwa Harmonize na Sarah rwavuzweho byinshi muri Tanzania, by’umwihariko byatangiye bivugwa ko uyu muhanzi yakuruwe n’amafaranga uyu mukobwa afite ndetse bakaba baramenyanye mu gihe hari umwuka mubi hagati ye na Jackline Wolper.

Mu mibanire ya Harmonize na Sarah hari bimwe bakora bigatuma abantu bavuga ko bigana Diamond agikindana na Zari. Bongo5 yabigarutseho by’umwihariko yibanda ku buryo basigaye bakururana ahantu hose Harmonize asigaye atumirwa mu bitaramo.
Sarah ni umunyamafaranga wakunze Harmonize; Zari na we ni umunyamideli ufite imitungo myinshi wakunze Diamond bikagera kure nubwo buri wese yaciye inzira ze kuwa 14 Gashyantare 2018.

Diamond agitangira gukundana na Zari Hassan, byaragoranaga ko hagira igitaramo atumirwamo akurira indege amusize muri Tanzania. Zari kandi yakundaga kugaragara kenshi muri Wasafi Records[WCB]; mu rukundo rwa Harmonize na Sarah nabo niko bimeze uyu Mutaliyanikazi asigaye agaragara kenshi kuri WCB no guherekeza umukunzi we aho agiye hose.
Diamond agitangira gukundana na Zari byavuzwe ko yamukurikiyeho ifaranga, kuri Harmonize na we niko byagenze. Mu minsi ya mbere Diamond na Zari bagendanaga agatoki ku kandi akanamuherekeza mu bitaramo yakoreraga muri Tanzania no hanze.
Mu Ukuboza 2014, Zari yaherekeje Diamond ubwo yari agiye gukorera igitaramo cya mbere mu Rwanda; Sarah na we niko yabigenje ubwo Harmonize yatumirwaga mu cyo azakorera kuri Camp Kigali kuwa 24 Werurwe 2018.
Mu gitaramo Harmonize yakoreye iwabo muri Mtwara kuwa 31 Ukuboza 2017 yajyanye na Sarah, bamaranyeyo iminsi ine. Muri icyo gitaramo Harmonize yaririmbanye na Shilole, Queen Darleen, Lava Lava Young Killer, Stereo n’abandi.
Ubu Diamond na Zari baratandukanye gusa mu gihe bamaranye na bo ntibasiganaga, akazi kose Diamond yajyagamo yaherekezwaga n’umugore we ndetse mu Ukwakira 2017 bajyanye muri Zanzibar na nyuma byarakomeje. Ibi byabaye nyuma gato y’inkuru y’urukundo rwavumbuwe hagati ya Diamond na Hamisa Mobeto.
Harmonize uvugwaho kwigana Diamond haba mu myambarire, imigirire n’imimere, muri Tanzania aravugwaho noneho kwigana imibereho y’Umuyobozi wa Wasafi Records akiri kumwe na Zari

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X