Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hatangajwe ibitego Rayon Sport itsindwa mbere y’umukino

Mutebi Rashid yavuze ibitego Mukura V.C akinira iza gutsinda Rayon Sports mu mukino wa shampiona bafite kuri uyu munsi.

Mutebi Rashid yavuze ibitego Mukura V.C akinira iza gutsinda Rayon Sports mu mukino wa shampiona bafite kuri uyu munsi.

Mutebi Rashid n’umwataka njyenderwaho muri Mukura V.C kandi unamaze kuyitsindira ibitego by’inshi muri iyi season yose kuko afite ibitego 7.

Muri rusange n’uwa 3 muba maze gutsinda ibitego by’inshi muri shampiona yose aho akurikira Ndarusanze Jean Claude wa As Kigali ufite ibitego 10, Uwimbabazi Jean Paul wa Kirehe Fc ufite ibitego 8 na Mutebi Rashid ufite ibitego 7 nkuko twa bibabwiraga.

JPEG - 50.6 kb
Mutebi Rashid wambaye numero 9.

Mutebi Rashid aganira n’itangaza makuru nyuma y’imyitoza yejo hashize yavuze,

Ati” Twiteguye neza muri rusange, umutoza wacu ari kutwereka uko tugomba guhagarara mu kibuga tugashaka uburyo twatsinda Rayon Sports,

“Twiteguye neza muri rusange gutsinda umukino wacu n’ubwo tugomba kw’itondera no kw’ihanganira Rayon Sports kuko ifite ubusatirizi bukomeye.

“Tugomba gutsinda Rayon Sports ibitego 2 kuri 1 cyangwa 2 k’ubusa ariko ibitego 2 byo tugomaba kubyinjiza mw’izamu rya Rayon Sports. Haba njyewe nshobora kubitsinda n’ubwo iminsi itaba imeze kimwe ariko n’undi ashobora kubitsinda.

“Ndakangurira abafana bose ba Mukura V.C kuza kuri Stade ari benshi cyane kuko mbona tuzatsindira hano Rayon Sports kuri Stade yacu”.

Mukura Victory iraza kuba idafite abakinnyi bakurikira;

▶ Abou Ndayegamiye ufite amakarita 3 y’imihondo,

▶Alex Nkomeje wahawe akaruhuko kubera imvune avuyemo yara maranye iminsi.

▶Zagabe Jean Claude ufite imvune.

▶Manireba Ambroise ufite imvune mw’ivi aho agomba no kubagwa akaza garuka mu kibuga umwaka utaha nta gihindutse.

▶Hatungimana Bazil nawe ukiri mu mvune.

N’umukino w’umunsi wa 21 wa shampiona y’u Rwanda Azam Rwanda Premier umutoza wa Rayon Sports Ivan Jacky Minaert uzakuba yasubiye ku kibuga k’ikipe yahoze atoza ya Mukura V.C
Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

vedaste nsabyitora - 10/05/2018 saa 11:15

hahaaaaaaaa,none c yabujijwe n'iki kubitsinda? si ku kibuga akoreraho imyitozo!!!!! Kwiyemera gusa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X