Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hatarashira kabiri avuzweho gusambana na The Ben,ngo hari izindi nzira mbi Marina azakoresha akarushaho kwamamara

Mu mwaka washize wa 2017,mu itangazamakuru higeze kuvugwa cyane inkuru y’umuhanzikazi Marina na The Ben bivugwa ko aba bombi basambanye ubwo The Ben yari mu Rwanda mu bitaramo bitandukanye.


Icyo gihe byagiye bisemburwa n’umuraperi Edisha wavugaga ko Marina yamwanze yohejwe na Uncle Austin wamumwambuye ahubwo akamuhuza na The Ben ari naho havuye iyo ntandaro y’ubusambanyi bwagiye bubavugwaho.

Kuri ubu rero uyu muhanzikazi Marina yumvikanye avuga ko yiteguye gukora ibitandukanye byaba ibyiza cyangwa ibibi ariko akarushaho kumenyekana bitewe n’uburyo ngo akunda umuziki ku rwego rwo hejuru.

Marina aganira na Radiyo Isango Star mu kiganiro Sunday Night ,ubwe yeruye ahamya ko yemeye agahamagara kuri Radio agirango arebe aho yamenera,ku bw’amahirwe aza guhura na Austin abimufashamo ajya muri Studio.

akomeza atangaza ko rero kuva izina rye hari abarimenye,yiteguye gukora ibishoboka byose byaba mu nzira mbi cg inziza,maze izina rye ritumbagire buri wese amenye uwo Marina ariwe.

Marina n’umwe mu bahanzi benshi bemeza ko afite ubuhanga bwo kuririmba ndetse bikagaragarira buri wese,ariko hari abataramwishimiye bitewe n’imico yagiye ye igenda ifatwa nko kutagira indangagaciro.

Muri iyi mico akunze kugaragaza,ni nk’igihe ageze ku rubyiniro, maze yatangira kuririmba akaza imbere mu bafana baba biyishyuriye amafanga yo mu myanya y’icyubahiro maze akabicara ku bibero.

Mu minsi ishize nabwo,uyu muririmbyikazi,yigeze gushyira hanze ifoto akoze ku gitsina cye ubwo yari yagikoreyeho ikimenyetso kimenyerewe ku byamamarekazi byo muri Amerika biba muri Illuminati,igitsina gabo nicyo cyahise kihutira gushyiraho ibitekerezo aho bagiye bagaragaza amarangamutima adasanzwe yatumye bagira.

kuri ubu Marina amaze gushyira hanze indirimbo zirenga eshanu ariko zimaze gusiga izina rye ryamamaye cyane mu ruhando rwa muzika Nyarwanda ndetse akaba ahamya ko iturufu ye ari ukuba afite uburanga ndetse no kuba yiyizeyeho impano yo kuririmba ndetse no guhanga.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kay - 16/01/2018 saa 14:22

ariko urugoryi nka runo muba murwandika ngo bigende bite kurata se ko zakokora amabi nibyo bibashimishije ahubwo uyu ntaqb akwiye no kugira page yandikwaho maraya y'amaheru gusa nab nabandi baraya ari beza wowe urasa nizo mu migina neza
Kanda hano umusubize

joseph - 16/01/2018 saa 14:10

Courage Marina. Uririmba neza cyane. Komereza aho kabisa. Naho ibyo bita bibi byo biterwa n'ubivuga n'imyumvire ye. I don't care.
Kanda hano umusubize

Ntibizerwa Alex Song Soso - 16/01/2018 saa 05:50

Gusa,niba ushaka kwamamara cyane,nanjye uza....Da!Konumva wabyiyemeje c.
Kanda hano umusubize

Mutesi - 17/01/2018 saa 09:01

Ahaa nawe c? uramushyigikiye konumva urikumutumiz
Kanda hano umusubize

Ntibizerwa Alex Song Soso - 16/01/2018 saa 05:46

Courage to u Marina!Even in the grave,u will be a Dival's famour.
Kanda hano umusubize

gasana andrew - 15/01/2018 saa 13:47

Aba STARS,wagirango GUSAMBANA ni itegeko.Ariko uyu MARINA bandika ko we akabije ubusambanyi.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo umuhungu amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially (Imigani 5:15-20).Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.It is a spiritual MYOPIA.Nukugira ibitekerezo bigufi.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.
Kanda hano umusubize

fred - 16/01/2018 saa 05:54

ariko se mwibitindaho nabaririmba indirimbo zihimbaza Imana barasambana kantswe bariya
Kanda hano umusubize

- - 16/01/2018 saa 10:05

Ariko uba uvangavanga Bible n'amatiku usanzwe wifitiye. Akabije ubusambanyi se wasambanye nawe ufite ibimenyetso?
Kanda hano umusubize

leonard - 15/01/2018 saa 10:08

abahanzi o bo muri ino minsi basigaye barakujeho. siwe wenyine ni bose.
Kanda hano umusubize

vedaste - 15/01/2018 saa 08:25

Nakomereze aho rwose hari igihe yazegukana na Primus Gumaguma
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X