Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hategikimana Richard yamuritse igitabo cyibanda ku butwari bwa Perezida Kagame

Ineza yagiriwe n’umukuru w’igihugu niyo yatumye Umwanditsi Richard Hategekimana Amutura igitabo yise Igihango Perezida Paul Kagame Afitanye n’urubyiruko.

JPEG - 120.8 kb
Richard Hategekimana,umuyobozi w’umuryango witwa Rwanda Youth Sustainable Development (RYOSD),

Kuri uyu wa 16 Werurwe 2018 nibwo umwanditsi Richard Hategekimana akaba n’umuyobozi w’umuryango witwa Rwanda Youth Sustainable Development (RYOSD), yamuritse ku kumugaragaro igitabo yise Igihango urubyiruko rufitanye n’umukuru w’igihugu. Uyu muhango ukaba wabereye muri Kigali Convetion Center.

Nkuko byagarutsweho n’uyu mwanditsi Richard yavuzeko intandaro yokwandika iki gitabo agahitamo kuvuga ibigwi by’umukuru w’igihugu Paul Kagame, yabitewe n’ ineza yamugiriye ubwo yamufashaga mu myigire ye kuva mu mashuri yisumbuye kugeza arangije Kaminuza.

Richard avuga ko akurikije uko yarari mu buzima icyo gihe,ahamya ko iyo ataba Perezida Kagame kuri ubu ntabwo yakabaye afite icyerekezo, Aha ninaho ashingira avuga ko ibyiza yamugiriye ari igihango gikomeye kuriwe ndetse n’urubyiruko mu rirusange.

Umwanditsi Richard mu gitabo cye agaruka cyane ku mateka y’u Rwanda, Mbere y’ubukoroni ndetse na nyuma y’ubukoroni, aho avugako hari bamwe mu rubyiruko batatiriye igihango bakijandika muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Richard avuga ko ubutwari bwa Perezida Kagame butagereranywa kuko ari intore izirusha intambwe dore ko yanahagaritse Jenoside yakorerwe Abatutsi mu gihe amahanga yareberaga.

Muri iki gitabo Richard yagiye yerekana zimwe mu mpanuro nyakubahwa Paul Kagame yagiye aha urubyiruko mu bihe bitandukanye aho yabwiraga urubyiruko rugomba gukura amaboko mu mifuka rugakora kandi rugahindura imyumvire mu rwego rwo kwiteza imbere no kubaka igihugu muri rusange.

Mu kiganiro Richard yagiranye n’ikinyamakuru imirasire.com abagijwe ku kibazo cy’uko kwandika igitabo bisaba amikoro, Richard yavuze ko iyo ufite igitekerezo kizima wegera abaterankunga bakagufasha.

Yagize ati’’ mu byukuri kwandika igitabo ntabwo byoroshye bisaba amikoro ariko iyo ufite igitekerezo kizima wegera abaterankunga ukabagezaho umushinga ufite ahasigaye bakagufasha.’’

Aha ninaho yahereye asaba urubyiruko gutinyuka bakandika ku mateka y’u Rwanda aho kwandikwa nabanyamahanga aho banagoreka.

Mu bindi yagarutseho yavuze ko urubyiruko cyangwa abakuze ko bagomba gushyigikira no kubakira ku byo nyakubahwa Perezida Paul Kagame yabagejejeho kuba abarinzi b’ibyagezweho birinda ko hari uwasenya ibyo abanyarwanda bamaze kwigeraho.

Richard ubwo yarangizaga kaminuza muri 2012 yahise agira igitekerezo cyo gushinga umuryango w’urubyiruko witwa Rwanda Youth Sustainable Development (RYOSD) Uyu muryango akaba ari nawo wafatanyije na Richard mu kwandika iki gitabo kitwa Igihango umukuru w’igihugu afitanye n’urubyiruko.

Muri uyu muhango wo ku murika ku kugaragaro iki gitabo wari witabiriwe na bamwe mu bayobozi batandukanye haba mu nzego za Leta ndetse n’abikorera hamwe n’abanyeshuri baturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye atandukanye yo muri Kigali.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Muhetsi - 21/03/2018 saa 17:13

Bamurabire nawe yakoze igikorwa kiza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X