Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ibintu 3 P Fla akunda kurusha ibindi ku isi byamenyekanye

Umuhanzi uririmba injyana ya RAP wamenyekanye nka P Fla yahishuye ibintu bitatu akunda kurusha ibindi mu buzima bwe.

P Fla nyuma yo kuva mu gihome akagaruka mu bikorwa bye bya muzika aho ubu yamaze no gushyira hanze indirimbo ye ya mbere ishimira umubyeyi we ‘Mama’ yagaragaje ibintu bitatu akunda kurusha ibindi aho umubyeyi we (Mama), umuhungu we na muzika biza imbere mu bintu akunda.

JPEG - 60.8 kb
P Fla na nyina umubyara

Mu kiganiro na KT radio yagize ati “Ikintu nkunda gikubiyemo ibintu bitatu: mama n’umuhungu wanjye na muzika.”

Yakomeje agaragaza uruhari n’urukundo mama we yamugaragarije igihe yarafunzwe byatumye amushimira by’umwihariko binyuje muri iyi ndirimbo yitwa Mama.

JPEG - 50.2 kb
P Fla na Aline Gahongayire bakoranye indirimbo

P Fla ni umuhanzi wigeze kubarizwa mu itsinda rya Tuff Gangs nyumka bakaza gushnwana agakora indirimbo ku giti cye,ndetse uyu musore akaza gufungwa inshuro nyinshi azirfa ibiyobyabwenge.

Nkuko amakuru agera ku Imirasire abivuga,uyu musore ngo yaba yarisubiyeho ndetse akabna atakinywa ibiyobyabwenge,ahubwo ngo akaaba ari umwe mu bantu bashishikariza urubyiruko kureka ibiyobyabwenge.

Iyi ndirimbo P Fla yayikoranye na Aline gahongayire ,bayikorera muri Kinsa Music aho binavugwa ko Ishimwe Clement nyiri iyi studio uyaba agiye gufasha P Fla akaba ariwe uzajya ureberera inyungu z’uyu muganzi.

JPEG - 64.3 kb
P fla na Aline Gahongayire na Clement Ishimwe wabakoreye indirimbo

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 29/04/2018 saa 15:57

Nibyiza kuba yararetse ibiyobyabwenge .
Kanda hano umusubize

2pac - 25/04/2018 saa 06:37

mujye mugerageza kwa ndika neza bana
Kanda hano umusubize

nice nick - 23/04/2018 saa 16:10

Umv mn ndakwemer ubiyobyabweng nacy bimaz inkwere burarigw
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X