Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ibitekerezo by’abanyamadini ku cyarandura ibiyobyabwenge mu Rwanda

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko gihangayikishije inzego zitandukanye z’ubuyobozi, abanyamadini bavuga ko gishobora gucika burundu mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Inkuru dukesha ikinyamakuru IGIHE.COM, ivugako inzego za Leta, Sosiyete sivile hamwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye bahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge byinjizwa mu gihugu rwihishwa bikangiza urubyiruko. Abanyamadini basanga gukorera ubukangurambaga hamwe ari kimwe mu bishobora kubica burundu.

Umuyobozi wa Diyosezi ya Gahini mu Itorero Angilikani, Mgr Birindabagabo Alexis, avuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gishobora kuba amateka mu Rwanda abantu bashyize hamwe.

Yagize ati “Nemera ko ari ibintu bishoboka ko mu gihe kigufi kitarenze umwaka iki kibazo abantu bagikemura. Tugabanye imirimo byakunda kandi bikagenda neza[…]ubushobozi bwo kurangiza iki kibazo buri muri twebwe ntabwo ari ubwo tujya gushaka hanze.”

Yarakomeje ati “Mu 2006 twafashe uturere dutatu diyosezi yakoreragamo mpagurutsa imbaraga za diyosezi, twamaze amezi atatu ikintu kitwa ibiyobyabwenge tumaze kukirandura.”

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abaporotestanti mu Rwanda, Rugambage Samuel, avuga ko hakwiye gushyirwaho amatsinda. Ati “Icyo mbona twakora ni ugushyiraho amatsinda; mu nzego zo hasi hajyeho komite ihuriweho n’abanyamadini n’inzego z’ibanze, noneho bahagurukire rimwe bakore ubukangurambaga kandi bahere hasi.”

Umuvugizi w’Itorero CELPR, Fred Nyamurangwa, avuga ko guhera mu mwaka wa 2005 kugeza 2017 abana b’inzererezi bagera ku 6500 yabakuye mu biyobyabwenge, abandi bakaba bafashwa n’ikigo yashinze gikorera hagati y’Akarere ka Kayonza na Rwamagana.

Yagize ati “Ntawe utakira, igikuru ni ukubegera ukabaganiriza kuko abenshi bafite ibibazo byo mu miryango n’ubukene, ibibazo bya ba nyina babashakanye mu zindi ngo, abana batitabwaho n’ababyeyi n’ibindi. Dukoresha ababivuyemo bagashaka abandi bakibirimo. Kuganira na bo no kubegera harimo umuti ukomeye cyane.”

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, Byiringiro Esron, yavuze ko amatorero n’amadini yatanga umusanzu ukomeye mu gushakira umuti ikibazo cy’ibiyobyabwenge.

Ati “Twatanga umusanzu ndetse ukomeye kuko nta kintu gishobora kuba mu baturage, abayobozi b’amadini batazi uko ibintu bimeze. Bafite abantu babumvira babazanira amakuru. Nkibwira ko twebwe ubwacu twagerageza byananirana tukagira abo tugishyikiriza. Dufatanyije na Polisi tukajya tuyiha amakuru ndavuga imiryango, ikibazo twagerageza uburyo bwose bwo kukirwanya.”

Zimwe mu mbogamizi bamwe mu banyamadini bagaragaza zituma ikibazo cy’ibiyobyabwenge kidacika burundu mu Rwanda, ni uko hari aho usanga abashinzwe kubirwanya ari bo bakingira ikibaba ababicuruza kubera inyungu babifitemo.

Imibare yatangajwe na Polisi muri Mutarama 2018, igaragaza ko kuva mu 2013 -2017 abafatiwe mu byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge bikubye kabiri kandi abagera kuri 70% bakaba ari urubyiruko.

Mu 2013 abafatiwe mu biyobwenge bari 2682, mu 2014 bari 3180 hanyuma 2015 bari 3992, mu 2016 basaga ibihumbi bine mu gihe umwaka ushize wa 2017 bari 4500.

JPEG - 53.6 kb
Musenyeri Birindabagabo yavuze ko ibiyobyabwenge bishobora gucika mu gihe gito
JPEG - 63.1 kb
Umuvugizi w’Itorero rya CELPR, Fred Nyamurangwa asanga gukoresha abavuye mu biyobyabwenge byafasha kubikuramo ababinywa

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X