Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ibitutsi kuri Bishop Rugamba nyuma yo kuvuga ko gusenga iminsi myinshi ari ubujiji.

Amateka ya Bibiliya agaragaza ko abakurambere biyirizaga ubusa bashaka kugaragaza guca bugufi no gutakambira Imana mu gihe babaga bugarijwe, umuco wagiye uhererekanywa uko imyaka yicuma.

Mu gitabo cya Yona 3:5 havuga hati “Maze ab’i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku woroheje hanyuma y’abandi.”

Umuco wo kwiyiriza ubusa ugaragazwa nk’iturufu, benshi bakoresha bashaka no kwirukana abadayimoni, ijambo ry’Imana rigaragaza ko bavanwaho no gusenga no kwiyiriza ubusa.

Iki gikorwa kivugwaho mu buryo butandukanye, bamwe bagereranya no kuyoba bitewe n’uburyo cyakozwemo, abandi bagashimangira ko ari inzira ituma abantu baguma kugira ubumwe n’Imana.

Umushumba w’Itorero Bethesda Holy Church mu Rwanda, Bishop Rugamba Albert, yagaragaje ko guhora mu masengesho yo kwiyiriza ubusa mu gihe cy’iminsi myinshi ari ubujiji.

Mu bice bitandukanye by’igihugu usanga amwe mu matorero ategeka abayoboke bayo gusenga amasengesho y’iminsi myinshi batarya batananywa, mu gihe hari n’aho usanga umukirisitu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abakirisitu biyemeza gusenga igihe kirekire biyicishije inzara.

Hari abasenga iminsi ibiri, itatu, irindwi ndetse no kugeza kuri 40 bitewe n’uburyo bayobowemo n’ubuyobozi bwabo cyangwa umuhamagaro bafite.

Mu kiganiro, IGIHE yagiranye n’abayoboke b’amadini n’amatorero atandukanye bavuga ko bajya basenga iminsi myinshi batarya batanywa kubera ibyifuzo baba bafite bashaka ko Imana ibisubiza.

Umwe yagize ati ‘‘Mu cyumweru nshobora kurya rimwe cyangwa kabiri, indi minsi yose nkayimara ndi mu masengesho kubera ko hari igihe ndangiza amasengesho yanjye y’iminsi itatu ku Itorero bagategura iminsi itatu na bo cyangwa se korali ndirimbamo na yo ikayapanga. Ni uko nyine ugasanga umuntu yiberaho ubuzima bwo gusenga gusa ntaho ahurira n’ibiryo.’’

Undi yagize ati ‘‘Hari igihe kigera ku Itorero nsengeraho bagategura amasengesho y’iminsi 40, ayo masengesho ndayasenga nayarangiza nkaruhuka iminsi mike. Nanjye ngategura ayanjye y’iminsi 20 ntarya ntanywa ndi mu bwiza bw’Imana gusa.’’

Gukora aya masengesho yo kutarya no kutanywa ni icyitegererezo kiva kuri Yesu, dore ko na we ngo yigeze kumara iminsi 40 ntacyo akoza ku munwa nk’uko biri muri Matayo 4:1-2.

Ibyo ni ubujiji no kutizera

Umushumba w’Itorero Bethesda Holy Church mu Rwanda, Bishop Rugamba Albert, yavuze ko nubwo gusenga ari ingenzi, ariko bidakwiye ko umuntu amara iminsi myinshi atarya atanywa.

Yagize ati ‘‘Ubundi gusenga si bibi ariko kuva mu masengesho y’iminsi 40 ukajya mu y’irindwi ni ubwiyahuzi; ni ikimenyetso cyo kutizera. Amasengesho nk’ayo yego yabaho bakayakora nka rimwe mu mezi atandatu cyangwa se mu mwaka. Gusenga ni ukwizera ko icyo usabye Data mu izina rya Yesu ugihawe.’’

Bishop Rugamba yakomeje avuga ko kugira ngo umuntu usenga Imana imwumve bitagombera ko yiyicisha inzara iminsi myinshi ngo kuko iyo umuntu asenga yizeye nta kabuza Imana yumva gusenga kwe ikamuha icyo yayisabye.

Yakomeje avuga ko umuntu usenga adafite kwizera n’iyo yamara iminsi 100 atarya, atanywa gusenga kwe kutagera ku Mana.

Nyuma y’aya magambo, abantu benshi bagize icyo bavuga banenga iyi mvugo ya Bishop Rugamba:

Umushumba w’Itorero Bethesda Holy Church mu Rwanda, Bishop Rugamba Albert, yagaragaje ko guhora mu masengesho yo kwiyiriza ubusa mu gihe cy’iminsi myinshi ari ubujiji

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 4/02/2018 saa 17:49

Kwiyiriza nibyo nubwo bitunanira
Kanda hano umusubize

- 4/02/2018 saa 09:07

Njyewe mbonakwiyiriza ubusa aricyimwe nokwiyahura kuko uba wangiza ubuzima kd kwiyahura nicyaha gikomeye
Kanda hano umusubize

Ern - 3/02/2018 saa 06:10

Yesu Kristo ashimwe we watubereye urugero rwiza rwo gusenga, kwiyiriza ubusa, kwicisha bugufi, kubabarira, gusaba imbabazi no kwerekana ubumana mu isi, icyo nshaka kuvuga sinshyigikiye na gato upinga amasengesho yo kwiyiriza ubusa kuko jyewe mbikoze imyaka 20 kd nta gifu ndwaye nta nicyo nzarwara kuko byose bikubera uko wizeye niba wizeye ugiye imbere y'Uwiteka ari ubujiji kd wahakura indwara nibyo uzahakura nyine ariko jyewe ndaguhamiriza ko gusengana umwete wagize icyo wigomwa mu byo ukunda harimo n'ibijya mu gifu bituma ubona ibyo abandi batabona, ukumva ibyo abandi batumva, ugakora kd ukavuga bitandukanye nuko isi ishaka hanyuma kuba hari abajyanwa mu kwiyiriza ubusa Ku gahato byaba ari bibi kuko ubundi Umwuka w'Imana niwe ugombye kukujyana mu masengesho yo kwiyiriza ubusa usabana n'Imana apana usaba ibyifuzo kanaka gusa kuko ubundi Imana yaturemye yifuza gusabana (fellowship) natwe na Yesu yajyanywe mu butayu n'Umwuka Wera akiva muri yorodani so igihe cyose uzumva invitation yo kuzamuka umusozi w'amasengesho uzitabe iryo jwi kuko ubwo butumire buzakuzamura Ku rundi rwego hejuru, Bishop Rugamba: nawe ubizi neza ko aho uri wahagejejwe nuko wabaye mu masengesho za 1998 ababizi dusenge ahubwo kenshi abatabizi namwe muzabimenya ababirwanya namwe igihe cyanyu kizagera mumenye Kristo n'imbaraga ze, Umwuka Wera atuganirize tuve mu ntambara z'amadini n'imitekerereze iganisha Ku kwikunda, kwikubira, kwirata no kudakurwa Ku ijambo. Ern
Kanda hano umusubize

nshimyu - 3/02/2018 saa 04:52

Nubwo kwiyiriza ubusa ari ngombwa!ntaminsi micye cg myinshi yatuma Imana ikumva.biterwa no kwizera kumuntu .gushyiraho iminsi byakura abantu kukwizera I mana.
Kanda hano umusubize

nshimyu - 3/02/2018 saa 03:20

Iyo bavuzibyigondoye imihoro irarakara .guha abantu iminsi yo gusenga kugirango Imana ibumve uba ugiye mumwanya wImana .niko guhanuraibinyoma.
Kanda hano umusubize

KOB - 1/02/2018 saa 13:06

IMINSI 40NIMYISHI NTACYO MVUZE BAGIRE AMASENGESHO MEZA
Kanda hano umusubize

kabayîza frederîc - 1/02/2018 saa 03:14

nshigikiye RUgamba 'ese guhora hafi cyane yuwo ukunda siko kumukunda abayo îrabazi nabo barayizi cyane ni ijwi ryayo bararizî comme moi !!! pe
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 31/01/2018 saa 17:29

UKURI KW'IBYANDITSWE BYERA KU BYEREKEYE KWIYIRIZA UBUSA. IGICE-2- .2. ABIYIRIZA UBUSA BAMEZE NK'ABIYAHURA. Nubwo kwiyiriza ubusa ari ibintu Pawulo yatoje amatorero " yose " mu migi yigishijemo ubutumwa, Nkuko twabisomye mu Ibyakozwe.14:23, Birababaje kuba amadini amwe yarabihinduye IMIKORERE YO KWIYICA URUBOZO, ku buryo bamwe bapfa kubera kwiyiriza ubusa. Ntiwabara abakurizamo indwara z'igifu,... >> GUTOZA ABANTU KO IMANA IZAMWEMERA KURUSHAHO NIYIYICA URUBOZO, ibi ni ubuyobe bwitwikiye iyobokamana ! Ibi bitwibutsa IMISENGERE Y'ABAHANUZI BA BAYALI. * 1Abami.18:28: «Barongera batera hejuru, BIKEBESHA IBYUMA N'INTAMBI nk'uko basanzwe babigenza, kugeza aho AMARASO yabereye imyishori kuri bo.» >> ABAHANUZI BA BAYALI bumvaga Imana iri bubumve ari uko BIYISHE URUBOZO. >> Imyumvire nk'iyi YINJIYE MU BAKRISTU BATARI BAKE. Ngabo mu mazi akonje cyane, bakamaramo umunsi wose, ku buryo bakurizamo n'umusonga. Ngabo mu rusumo rw'amazi atemba, ku buryo bamwe abatwara, bakahasiga agatwe ! Ngabo abiyiriza ubusa kugeza bapfuye ! >> Iyi ni IMYUMVIRE Y'IKIBAYALI, ntabwo ari imyumvire y'IGIKRISTO. ( ntaho dusoma mu byanditswe, umuntu wiyirije ubusa kugeza apfuye, umuhanuzi wagiye gusengera mu mazi ya Yorodani kugirango yibabaze,...) * UMWANZURO: TUGOMBA KWIYIRIZA UBUSA, kuko ni bumwe mu buryo bwo gusenga no kwinginga ( Abefeso.6:18) ARIKO TWIRINDE IMYUMVIRE Y'IKIBAYALI yo kwiyica urubozo.
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 31/01/2018 saa 17:23

UKURI KW'IBYANDITSWE BYERA KUBYEREKEYE KWIYIRIZA UBUSA. IGICE-1- Hari imikorere ibiri YO GUHEZA INGUNI idakwiriye: Reka tuyisuzume: .1. ABIGISHA KO KWIYIRIZA UBUSA BYACYUYE IGIHE. Hari amadini amwe, yigisha ko KWIYIRIZA UBUSA byarebaga abisiraheli bo mu isezerano rya kera ,KO BITAREBA NA GATO ABAKRISTU , Ku buryo wiyirije ubusa , usenga, baguca mu idini ngo wayobye ! >> IYI NI INYIGISHO YA SATANI SEKIBI. Ukuri ni uku: KWIYIRIZA UBUSA NI IMIKORERE Y'ITORERO RYA KRISTU. Igihamya simusiga n'uko Pawulo ari we " NTUMWA Y'ABANYAMAHANGA", ubwe yiyirizaga ubusa, AKANATOZA AMATORERO "YOSE" KWIYIRIZA UBUSA. * Nibyo dusoma mu Ibyakozwe.13:1-3: «MU ITORERO RYO MURI ANTIYOKIYA hariho abahanuzi n'abigisha, ari bo BARINABA... na SAWULI. UBWO BASENGAGA Umwami Imana BIYIRIZA UBUSA, Umwuka Wera yarababwiye ati"Mundobanurire BARINABA na SAWULI, bankorere umurimo mbahamagariye gukora." Nuko BAMAZE KWIYIRIZA UBUSA NO GUSENGA, baherako babarambikaho ibiganza barabohereza.» * Ibyakozwe.14:23: «Nuko BAMAZE KUBATORANIRIZA ABAKURU mu matorero YOSE , BASENGA BIYIRIZA UBUSA, babaragiza Umwami...» >> Pawulo na Barinaba bamaze gutoranya ABAKURU B'ITORERO mu matorero " YOSE", bafatanyije n'abakristo bose gusenga NO KWIYIRIZA UBUSA, kugirango baragize Imana abo bakuru b'itorero.» >> UMUNTU RERO UZAKUBWIRA NGO" Kwiyiriza ubusa byacyuye igihe", UZAMENYE KO UWO ARI UMWIGISHA W'IBINYOMA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X