Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ibyahishuwe:Ibyo guhaha habanjwe kwerekanwa ikimenyetso mu Kiganza byatangiye

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru , The New York Times, Mu gihugu cy’Ubuhinde, ubu harategurwa uburyo bw’imenyekanisha cyangwa irangamuntu, bushingiye ku gusuzuma ibimenyetso by’igikumwe (empreintes digitales), ibimenyetso ndanga maso ; mu bintu byose bijyanye no kwishyura amafaranga, harimo no guhaha ibyo kurya., gukorana na za banke, gufata ifatabuguzi rya telephone, kugezwaho ibikorwa (services) bitandukanye bya Leta, nk’ubwishingizi bwo kwa muganga, n’ibindi byangombwa umuntu akenera mu mirimo itandukanye ya Leta.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru , The New York Times, Mu gihugu cy’Ubuhinde, ubu harategurwa uburyo bw’imenyekanisha cyangwa irangamuntu, bushingiye ku gusuzuma ibimenyetso by’igikumwe (empreintes digitales), ibimenyetso ndanga maso ; mu bintu byose bijyanye no kwishyura amafaranga, harimo no guhaha ibyo kurya., gukorana na za banke, gufata ifatabuguzi rya telephone, kugezwaho ibikorwa (services) bitandukanye bya Leta, nk’ubwishingizi bwo kwa muganga, n’ibindi byangombwa umuntu akenera mu mirimo itandukanye ya Leta.

The New York Times ikomeza ivuga ko ubwo buryo, mu Buhinde bwahawe inyito ya Aadhaar, bugomba kwitabirwa n’abaturage miliyari1,3 , batuye icyo gihugu.

“Abenshi ubu biyandikisha ku gitugu, bitewe nuko badafite ubundi buryo bwo kugera nko ku bucuruzi buciriritse, n’izindi servise zigendana n’iby’amafaranga.”

Leta y’Ubuhinde rero ngo icyo gikorwa yatangiye kugitegura buhoro buhoro mu myaka ishize, ishyiraho indangamuntu ziriho biriya bimenyetso twavuze haruguru, ubu ikaba yiteguye gushyiraho ubwo buryo nk’itegeko ndakuka rigomba kugenderwaho mu bice byose by’ubuzima.

Adita Jha, impuguke ngishwa nama mu byerekeranye n’ibidukikije, yatangarije ikinyamakuru, The New York Times ko yategetswe kujya muri icyo gikorwa atabishaka

“Umuntu abona ko nta Aadhaar, ubuzima buzaba bwahagaze” bivuga ko ntawe uzashobora kubaho adakoranye n’ubu buryo

Mu migi imwe n’imwe, byageze aho nta mubyeyi wabyariye kwa muganga, wemerewe gutahana umwana atamwandikishije muri buriya buryo, bivuga ,adatanze biriya bimenyetso.

Ayo makuru rero ngo akimara kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ama Banki atandukanye na bamwe mu banyabwenge, barimo umwarimu wa kaminuza ya Harvard,Jacqueline Bhabha, batangaje ko ubwo buryo bufite inyungu nyinshi, bukaba bukwiye kwitabwaho, ibyo kandi bigaragara no muri leta zitandukanye kuri iyi si zishyigikiye uburyo nkubwo bwo kugenzura abantu, no gukora ifaranga ridafatika nk’aya dusanzwe tubona.

“Itera bose aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene….gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda keretse afite icyo kimenyetso, cyangwa izina rya ya nyamaswa, , cyangwa umubare w’izina ryayo…kandi umubare we ni maganatandatu na mirongwitandatu na gatandatu”Ibyah 13:16-18

Christian N.}

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 2/05/2018 saa 17:36

Reka noneho mbaze ABIGISHA KO INYAMASWA yo mu byah.13, Ifite imitwe 7 n'amahembe cumi, ko ARI PAPA. .1. Dusoma mu 13:11-12 ko nyuma, haje INDI NYAMASWA ya 2 ivuye mu butaka, ifite amahembe 2 nka y'Umwana w'INTAMA, ariko ikavuga nk'IKIYOKA. >> A. IYO NYAMASWA ya 2 ISHUSHANYA iki ? B. YAJE MU WUHE MWAKA ? .2. IGISHUSHANYO cya ya nyamaswa ya 1, NI IKI ? .3. IBYAH.13:14: dusoma ngo: " iyobesha ABARI MU ISI ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, IBABWIRA KUREMA IGISHUSHANYO cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n'inkota ikabaho." >> Ya nyamaswa ya 2, YABWIYE ABARI MU ISI, ngo BAREME cya gishushanyo cya ya nyamaswa ya 1. "IBABWIRA" >> Igishushanyo NTABWO CYAREMWE N'INYAMASWA YA MBERE, nticyanaremwe n'inyamaswa ya 2, Ahubwo CYAREMWE N'ABARI MU ISI, BABIBWIWE n'inyamaswa ya 2. " IBABWIRA" , bisobanura " IBAKANGURIRA". >> Nzi ko mwigisha ko icyo IGISHUSHANYO ARI ICYUMWERU. a. Gusenga ku cyumweru byategetswe NA NDE, iyo dusomye mu mateka ? b. Byategetswe mu WUHE MWAKA ? C. Ese muri uwo mwaka icyumweru KIREMWA, GISHYIRWAHO ngo Ube umunsi wo gusengeraho, MBESE IYO NYAMASWA YA 2 , MURI UWO MWAKA YARI YAKABAYEHO ? .4. Mu byah.17 dusoma ya nyamaswa, noneho hari UMUGORE witwa Maraya, UYICAYE HEJURU. >> Nzi neza ko mwigisha ko uwo mugore Maraya ari Kiliziya Gaturika. * Muri 17:16 dusoma ngo: « ya mahembe cumi NA YA NYAMASWA, BIZANGA Maraya uwo, bimunyage, bimucuze, birye inyama ze, BIMUTWIKE AKONGOKE» >> Niba koko inyamaswa ivugwa ari Papa, Maraya uvugwa akaba ari Kiliziya gaturika, a. Ni gute Papa AZANGA Kiliziya Gaturika, Akayinyaga, Akayicuza, Akarya inyama zayo, AKAYITWIKA igakongoka ?
Kanda hano umusubize

steven - 2/05/2018 saa 15:58

Uyu munyamakuru ayoborwa namarangutima aterwa n'idini rye sinibaza nibaza ibi aho buhuriye n'ikimenyetso ikibabaje wasanga na phone ye ayifungisha password ya finger print.iri ni ikoranabuhanga risanzwe ryo korohereza.turiha amashuri abana bacu ngo bige computer program bakora ibidufasha ngo ni ikimenyetso.ejo bundi umunyarwanda akoze tap&go ngo ikimenyetso cya satani cyaje.please duhindure imyumvire
Kanda hano umusubize

theo - 1/05/2018 saa 11:18

Aba bantu bombi bafite ibyo bahuriyeho ,nuko batashatse amakuru neza,ariko UN,SDN,USA,ILLUMINATI,PAPA,byose bifite aho bikoranira byuzuza Umugambi umwe wo kurwanya YESU.Muri iki gihe barwanya buri wese ukoresha umwuka wera ahunga icyaha,kuko benshi bakoresha amarozi,ubupfumu,imisengere iyobye,bashaka ubutunzi,benshi ku isi bagapfa babateje intambara,ibyorezo ,byose bakoreshwa na SATANI ngo bababaze ikiremwa muntu gituke Imana babone uko barimbura benshi.
Kanda hano umusubize

Claudine - 30/04/2018 saa 16:25

Babihanuye kera Turapinga None Birashyize Biraje Reka Umukiranutsi Usenga Nyabyo Aboneke Agaragare Umukiranutsi N'umupagani Bagaragare Amen
Kanda hano umusubize

Bobo - 30/04/2018 saa 13:03

Bakristo Bavandimwe Mureke Twirinde Tutagwa Kuko Ibyavuzwe Byasohoye Mube Maso Kndi Musenge Ubudatuza Murakoze
Kanda hano umusubize

kamana - 29/04/2018 saa 21:44

BIBLIA YONGERA HO KO ABATAZABA BANDITSE MU GITABO CY'UBUGINGO KUVA ISI YAREMWA BOSE BAZATERWA HO ICYO KIMENYETSO. NGO: BURYA AMAGAMBO ABWIRWA BENSHI AARIKO AKUMVA BENE YO. URABE WUMVA MUTIMA MUKE WO MU RUTIBA NI WOWE UBWIRWA YE.
Kanda hano umusubize

maniragaba deo - 29/04/2018 saa 04:55

rekambabwire burimuntuwese abifateuko abyumva kandimu sOme ibyahishuwe 22.12.ndazavubanzanye ingororano mukomezem geze18
Kanda hano umusubize

faki - 28/04/2018 saa 19:05

Njye imana ibindinde nzapfe bitageze muntoki zanjye
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 28/04/2018 saa 10:45

IBIBAZO KU BASOBANURA KO Inyamaswa Yo mu byah.13 YAKOMERETSE URUGUMA RWICA, ariko ikabaho, ari UN (Umuryango w'Abibumbye.) .1. Dusoma mu 13:1 ko iyo nyamaswa ifite IMITWE 7: >> IMITWE 7 Y'UMURYANGO W'ABIBUMBYE NI IYIHE ? .2. Dusoma mu 13:7 ngo: " IHABWA KURWANYA ABERA, ihabwa no kubanesha". Abera bavugwa aha NI ITORERO RY'IMANA. >> a. MWADUHA INGERO 3 nibura, AHO UMURYANGO W'ABIBUMBYE WARWANYIJE ITORERO RY'IMANA ? B. Mwaduha umubare w'Abakristu b'itorero ryanyu BISHWE N'UMURYANGO W'ABIBUMBYE ? .3. Dusoma mu 13:15, ko HAKOZWE IGISHUNYANYO cy'iyo nyamaswa yakomerekejwe uruguma rwica, ABANTU BAGAHATIRWA KURAMYA ICYO GISHUSHANYO, UWANZE KURAMYA ICYO GISHUSHANYO AKICWA. A. IGISHUSHANYO CY'UMURYANGO W'ABIBUMBYE NI IKIHE ? .B. CYAKOZWE RYARI ? CYAKOZWE NA NDE ? .C. MUDUHE AMAKURU Y'ABANTU BISHWE, bazira kwanga kuramya icyo gishushanyo. .4. .a. URUPFU RW'AGASHINYAGURO , Abakristo IBIHUMBI byinshi cyane bishwe KU NGOMA Y 'ABAROMANI ( Empire romain), Mbese Imana NTACYO YARUVUZEHO mu byahishuwe ? .b. Kuki Imana itagize icyo ivuga kuri IYO NKORAMARASO Y'INGOMA Y'ABAROMANI, Ahubwo ikavuga Umuryango w'Abibumbye, iwitirira UBWICANYI, kandi ubona rwose mu by'ukuri, NTACYO uwo muryango w'Abibumbye UTWAYE ITORERO RY'IMANA ? .5. Ese niba ITORERO RYANYU ari ryo ry'ukuri , Uwo muryango w'Abibumbye URABATOTEZA YEMWE ? (MUDUHE AMAKURU y'ukuntu Umuryango w'Abibumbye UTOTEZA ITORERO RYANYU, kuko rwose NKANJYE nubwo nkuze, SINZI itorero na rimwe RITOTEZWA N'UMURYANGO W'ABIBUMBYE !) N. B. Nicishije bugufi, NTEGEREJE IGISUBIZO CYANYU.
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 28/04/2018 saa 09:44

Hari UBUSOBANURO BUTANDUKANYE ku buhanuzi bwo mu byahishuwe. ( No ku byanditswe byera bindi) Kandi buri wese aba yumva ibisobanuro BY'IDINI YE ari byo by'ukuri, iby'abandi ari ibinyoma ! Ibi bituma umuntu yibaza ati: .1. MBESE NI NDE UTANGA UBUSOBANURO BUHUYE N'UKURI koko ? .2. MBESE NI NDE UTANGA IBISOBANURO BIGORETSE, BYO GUFINDAFINDA ? * Ikibazo cya 1 kukibonera igisubizo BIRAGOYE, ariko icya 2 kiroroshye cyane , ku muntu UDAHUMISHIJWE N'UBUFANA. >>Biroroshye rwose GUTAHURA UBUSOBANURO BUFINDAFINDA. >> Ese wabigenza ute ? UBAZA IBIBAZO bishingiye kuri ibyo BISOBANURO byatanzwe. >> IKINYOMA gihita cyigaragaza ako kanya, Kuko wa muntu wiyitaga UMUNYABWENGE mu byanditswe byera, ABURA IGISUBIZO, akarya iminwa, agaceceka, cga agatangira GUTUKANA , kuko abuze icyo asubiza ! >> Nawe ibaze MWARIMU wigishije isomo, ABANYESHURI bamubaza ibibazo byerekeye iryo somo, AKABATUKA ! >> Icyo ni igihamya simusiga cy'uko Mwarimu YAGONZWE N'IKIBAZO, akabona adashoboye kugisubiza, KUBERA UBUMENYI BUKE. Bivuga ko uyu mwarimu YIGISHA ibintu nawe ATUMVA NEZA. Bityo rero muri comments zikurikira, ndashaka KUBAZA IBIBAZO: A. ABIGISHA ko inyamaswa yo mu byahishuwe 13, ARI UN . (Umuryango w'Abibumbye.) B. ABIGISHA ko inyamaswa yo mu byah.13 ARI PAPA. >> Mumbabarire NTIMUNTUKE bavandimwe nkunda. Nimunanirwa gusubiza, mwicecekere, Abafite ubwenge barabona icyo bisobanuye.
Kanda hano umusubize

NRKA ALEXANDRE - 28/04/2018 saa 03:44

ibyahanuwe byageze
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana Dieudonne - 29/04/2018 saa 04:08

NONE WARUTEGEREJIKI?
Kanda hano umusubize

- 28/04/2018 saa 03:10

Bible Ivugako Abanyabwenge Aribo Bazabimenya.Kandi Umuntu Uzongera Cg Akagabanya Afite Ibimuteganyirijwe.Ubwenge Mvuze Nubu Kubaha Uwiteka Nibwobwenge Kandi Kuvamubyaha Niko Kujijuka.Igitabo CYa Yobu Niko Hatubwira.
Kanda hano umusubize

Jojo - 28/04/2018 saa 02:00

Aadhaaar rwose itandukanye cyanye nuko uwanditse iyi nkuru abisobanura. Ntimugace ibikuba, mushake ikindi mukora cyabateza imbere
Kanda hano umusubize

Jojo - 28/04/2018 saa 01:57

Unique Identification Authority Of India Aadhaar Mera Aadhaar, Meri Pehchaan HomeAbout UIDAILegal FrameworkYour AadhaarEnrolment & UpdateAuthentication Media CentreResources Click to search YOUR AADHAAR About Aadhaar Features of Aadhaar Aadhaar Usage Aadhaar Dashboard FAQs Your Aadhaar » About Aadhaar About Aadhaar Your Aadhaar Aadhaar number is a 12-digit random number issued by the UIDAI (“Authority”) to the residents of India after satisfying the verification process laid down by the Authority. Any individual, irrespective of age and gender, who is a resident of India, may voluntarily enrol to obtain Aadhaar number. Person willing to enrol has to provide minimal demographic and biometric information during the enrolment process which is totally free of cost. An individual needs to enrol for Aadhaar only once and after de-duplication only one Aadhaar shall be generated, as the uniqueness is achieved through the process of demographic and biometric de-duplication. Demographic information Name, Date of Birth (verified) or Age (declared), Gender, Address, Mobile Number (optional) and Email ID (optional) Biometric information Ten Fingerprints, Two Iris Scans, and Facial Photograph Aadhaar number is verifiable in an online, cost-effective way. It is unique and robust enough to eliminate duplicates and fake identities and may be used as a basis/primary identifier to roll out several Government welfare schemes and programmes for effective service delivery thereby promoting transparency and good governance. This is the only program of its kind globally, wherein a state-of-the-art digital and online Id is being provided free of cost at such a large scale to people, and has the potential to change the way service delivery functions in the country. Aadhaar number is devoid of any intelligence and does not profile people based on caste, religion, income, health and geography. The Aadhaar number is a proof of identity, however, it does not confer any right of citizenship or domicile in respect of an Aadhaar number holder. Aadhaar is a strategic policy tool for social and financial inclusion, public sector delivery reforms, managing fiscal budgets, increase convenience and promote hassle-free people-centric governance. Aadhaar can be used as a permanent Financial Address and facilitates financial inclusion of the underprivileged and weaker sections of the society and is therefore a tool of distributive justice and equality. The Aadhaar identity platform is one of the key pillars of the ‘Digital India’, wherein every resident of the country is provided with a unique identity. The Aadhaar programme has already achieved several milestones and is by far the largest biometrics based identification system in the world. Aadhaar identity platform with its inherent features of Uniqueness, Authentication, Financial Address and e-KYC, enables the Government of India to directly reach residents of the country in delivery of various subsidies, benefits and services by using the resident’s Aadhaar number only
Kanda hano umusubize

- 27/04/2018 saa 14:16

nonese wowe KO ushinja amadini yose usenga he?
Kanda hano umusubize

jean - 29/04/2018 saa 21:13

Tubyereke Imana
Kanda hano umusubize

noella - 27/04/2018 saa 13:08

Umva nawe kdi ra ubwo se wowe ko ururuye ushyira abarokore? Hhhhhhh andi madini ukayapinga ntacyo uhinduye mujye mureka gukurura mwishyira ubwo se uragirango utwumvishe ko abarokore aribo bazi bible huuuum urasekeje
Kanda hano umusubize

Gatare - 27/04/2018 saa 10:34

Birashoboka ko uwanditse iyi nkuru ari Umudivantiste.Ntitukagoreke Bible.Ni nka kwa kundi Abadivantistes bavuga ngo uriya mubare 666 uvugwa muli Bible ngo ni Paapa.Abagatulika,bavuga ko Umugore uvugwa mu Byahishuwe ngo ni Bikiramaliya.Abasilamu nabo,bavuga ko Umufasha Yesu yavuze ko azohereza,ngo ni Muhamadi.Nyamara Yesu yashakaga kuvuga Umwuka Wera.Bose baba bavuga ibintu bitari "relevant" (bidahuye).Ni ugushakisha.Uyu wanditse iyi nkuru,namenye ko Inyamaswa ivugwa muli Ibyahishuwe igice cya 13,ni United Nations.Ntabwo ari igihugu cy'Ubuhinde.Dore ikibihamya:Ku murongo wa 12,havuga ko inyamaswa ya mbere "yakize uruguma rwari rugiye kuyica".Nukuvuga ko iyo Nyamaswa yari igiye gupfa hanyuma igakira.Iyo Nyamaswa ya mbere ni SDN (Societe des Nations) cyangwa League of Nations,yasimbuwe na United Nations.Ntabwo ari igihugu cy'Ubuhinde.Ibimenyetso byayo abantu bafite bivugwa muli Bible ,bisobanura ko ariyo itegeka isi yose mu buryo bwa politics,monetary,etc...Mujye mushishoza aho gukora biased applications zitari zo.
Kanda hano umusubize

Aisha - 27/04/2018 saa 11:36

Nawe urabeshye SDN ntahantu ivugwa mubyanditse uruguma rwica ni ubu papa bwatse ububasha na Napoleon bukongera kububabwa na Musorini ndetse inyamaswa ivugwa nubyabishuwe yavuye mubutaka sI SDN nukuko uvuze ahubwo ni USA iyonyamaswa ihabwa ububasha nayanyamaswa ya mbere. Iyihe?soma ibyahishuye 12 ikind icyo kimenyetso nacyo si uko kizaza iyo magazin yabeshye...harabazi ijambo ryi Imana bazi amarenga yibyo yavuze mubashake mwige dore isi yacanye dange
Kanda hano umusubize

amos - 30/04/2018 saa 19:29

ibyo waruvuze nukuri à 50%.inyamasea ya kabiri yaturuyse mu butaka. kuko icyo gihugu cyubatwe n'abimukira baturutse ku mugabane w'i buraya batotezwa na gatulika.bambuka inyanja ngo bashake igihugu baboneraho umudendezo wo gusenga.abo n'abaprotestanti bahungaga.naho inyamaswa yambere ni Vatikani muli Roma.kuko iyo nyamaswa ,bibilia ivugako yakomotse mu nyanja.kandi inyanja ,bililia itubwira ko ari amoko,amahanga.icyo gisebe yakize nuko kera mbere ubutumwa bwiza butarahagera ,cyari ikicyaro cya satani.Paulo agejejeyo ubutumwa bwiza bwa kristo,bareka kuramya ibishyushanyo n'ibigirwa mana byabo,bahindukira Kristo.naho ibyikimenyetso mu kuboko kw'iburyo no ku gahanga mukurikirane ibya ziriya microchips(micro puced) zigiye kuza terwa mu kuboko ,kuburyo imigambi yawe,ibikorwa byawe,imyizerere yawe,imyanzuro yawe compte zawe,ingendo zawe ziza gengwa na Computer nini ikorana online na microchip ori mu kiganza cyangwa mu gahanga.amafaranga azaba atagikora ahubwo hakoreshwa ifaranga numeric rituye muri wowe.guhaha nugukoza igikumwe kuri machine amafaranga akimuka muri compte yawe akinjira muri compte ya super market
Kanda hano umusubize

Emery - 27/04/2018 saa 15:56

Ahubwo se ko nawe mbona ukoze isanisha ridafite isooko!(Comparaison légendaire)? Ngo inyamaswa ni UN? America yavumbuwe 1892 kandi igitabo cya nyuma cya Bible cyanditswe mu mwaka wa 90! Buri wese akomere ku keemera kwe kandi ntakagire uwo ahoora ko batandukanije imyerere!!
Kanda hano umusubize

maniragaba deo - 29/04/2018 saa 04:58

ndemera nyanawe burimuntu akomeze kwizerakwe
Kanda hano umusubize

Maombi Kapeyi Ezéchias - 30/04/2018 saa 02:17

Ikimenyetso Cyo Mu Ruhanga Ni Ukwemera Inyigisho Ziyobya Ukazituza Mu Bitekerezo No Mu Bwenge. Mu Kiganza Nukwemera Gukora Kumunsi Imana Yashiriye Ho Kuruhuka. Kwemera Kwa Buri Wese Ni Kwiza Ariko Dusabe Imbara Mva Juru Yo Kujya Dusoma Kandi Tugasobanukirwa. Uwiteka Azatuneshereza Mu Bihe Twegereje Byakarengane. Imana Yanjye Ikweze Imbere Ninyuma
Kanda hano umusubize

M. Brnard - 1/05/2018 saa 05:02

ufite ubwenge abare uwo mubare . kd ubuze ubwenge abusabe Imana. ( Ubwenge Salom yasabye n' Umwuka Wera wamufashaga gucira abaturage be imanza) Uwo mwuka abawufite nibo bazamenyibyo. Umuntu wese izina rye ritanditse mu gitabo cy' Umwana w' Intama azayiramya. mbese iryawe nanjye ryanditswemo???
Kanda hano umusubize

M. Brnard - 1/05/2018 saa 05:03

ufite ubwenge abare uwo mubare . kd ubuze ubwenge abusabe Imana. ( Ubwenge Salom yasabye n' Umwuka Wera wamufashaga gucira abaturage be imanza) Uwo mwuka abawufite nibo bazamenyibyo. Umuntu wese izina rye ritanditse mu gitabo cy' Umwana w' Intama azayiramya. mbese iryawe nanjye ryanditswemo???
Kanda hano umusubize

Mwubaha - 1/05/2018 saa 16:18

Njendakubwiye.Isirashaje.Abanyabwenge.Nibobazabimenya
Kanda hano umusubize

A - 29/04/2018 saa 11:29

Musigeho gusobanura Ubuhanuzi uko mwishakiye ntacyo byakiza Umuntu mbere yuko ubusobanura ugo kubanza gusenga ukavuga gihamya umwaka waburi buhanuzi ibyabayemo ibizaza kandi ufite Igitabo kibisobanura ikiruta byose mwubahe IMANA ya Isirayel muyihimbaze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.