Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ibyahishwe utamenye utamenye ku ndirimbo ‘Ikinya ya Bruce Melody’ ndetse na ‘Ni Danje ya Danny Vumbi’

Umuhanzi Danny Vumbi yatangaje amakuru atari azwi na benshi y’uko indirimbo Ikinya ya Bruce Melody habuze gato ngo abe ariwe uyisohora, ndetse anavuga ko indirimbo ye yitwa Ni Danje ngo nayo yari igiye kugurwa na Urban Boys bipfa ku munota wa nyuma.

Umuhanzi Danny Vumbi yatangaje amakuru atari azwi na benshi y’uko indirimbo Ikinya ya Bruce Melody habuze gato ngo abe ariwe uyisohora, ndetse anavuga ko indirimbo ye yitwa Ni Danje ngo nayo yari igiye kugurwa na Urban Boys bipfa ku munota wa nyuma.

Danny Vumbi mu kiganiro yagiranye na Uncle Austin kuri radiyo KISS FM, yavuze byinshi kuri izi ndirimbo zombi bituma natwe duhita tubisangiza abasomyi bacu.

Dore uko byagenze ku ndirimbo IKINYA ya BRUCE MELODY:

Bruce Melody ngo yamaze kwandika indirimbo Ikinya ngo ashaka kuyigurisha kuri Danny Vumbi ariko Danny Vumbi ntiyayikunda.

Mu magambo ye, ati: “Bruce Melody yarambamagaye, ati mfite indirimbo yawe, banguka uyumve! Ndaza ndayumva ariko sinayikunda kuko numvaga itari kunyinjiramo neza, ntangiye gushidikanya, abajyanama be (ba Bruce Melody) bahita bamubwira ngo ayisore”.

Impamvu Bruce Melody yavugaga ko iyi ndirimbo ikwiye kuriribwa na Danny Vumbi ngo ari uko azwiho kuririmba indirimbo zirimo urwenya rwinshi, ubusinzi n’inzonga nk’iyitwa ‘Ni uwacu’ aho yaririmbaga umuntu w’umunywi wasabitswe n’inzoga.

Yakomeje avuga ko Bruce Melody yashakaga kuyigurisha ngo ariko asanga atari indirimbo akwiye kugura kuko itamwinjiragamo neza kabone nubwo yaje gukurwa ku buryo bukomeye mu gihugu hose mu mwaka ushize wa 2017.

Andi magambo yatunguranye yavuzwe na Danny Vumbi ni uko ngo hari n’indi ndirimbo ye yise Ni Danje ngo yari igiye gusohorwa na Urban Boys bakiri kumwe, habura gato.

Dore uko nabwo byagenze kuri ‘Ni Danje’

Danny Vumbi asobanura ko ubwo yari amaze kwandika imirongo y’indirimbo (Ni Danje) ngo itsinda rya Urban Boys ryashaka kumuha amafaranga ngo bayiririmbire ariko ngo baza gupfa amafaranga make.

Urban Boys ngo yashakaga gutanga ibihumbi 900,000 by’amanyarwanda ngo mu gihe Danny Vumbi yifuzaga ko bazuza 1,000,000 akabona kubaha indirimbo.

Bakomeje kujya impaka ngo mu gihe Urban Boys ikibitekerezaho izi ko Danny Vumbi yisubira basanga akazi kakozwe indirimbo yasohotse mu ijwi rya Danny Vumbi.

Iyi ndirimbo ikimara kujya hanze nayo yarakunzwe cyane ku buryo mu ndirimbo z’uyu mugabo ntayindi yigeze igeza ku rwego rw’iyi.

Danny Vumbi asanzwe azwiho kwandika indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda kuko uretse kuba ari umuriribyi ngo atunzwe no kwandika indirimbo.

Zimwe mu ndirimbo yanditse, iheruka niyo yandikiye Charly na Nina bakoranye na Babe Cool (w’i Bugande) indirimbo bise I do.
Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X