Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Igenda rya Producer MadeBeat ndetse n’iherezo ry’indirimbo ya Meddy na The Ben muri Monster Record byamenyekanye

Dj Zizou Alpacino wamenyekanye mu kuvangavanga imiziki ndetse no guhuriza abahanzi hamwe bagakora indirimbo zagiye zikundwa zikanamuhesha n’ibihembyo Salax awards nka Fata fata, bagupfushubusa , vuba vuba n’izindi yavuze kw’igenda ry’uwahoze ari umukozi we nka Producer mu nzu itunganya umuziki yitwa Monster Records.

Uyu Zizou alpacino niwe uhagarariye inyungu zose za Monster Records yatangaje ko Madebeat yari umukozi mwiza banakoranye neza nyuma akaza kumuganiriza ko harabantu bashaka kumwishyura amafaranga y’umurengera bigatuma ntakindi yumvaga ari bukore kuko byasaga naho nubundi yari yamaze gufata umwanzuro, yavuze ko nubundi yaramaze nk’ibyumweru bibiri abona ibimenyetso byuko Madebeat yenda kugenda nyuma barabiganira amuha uburenganzira burimo no gusesa amasezerano.

JPEG - 40.8 kb
Producer madebeat uherutse gusezera muri monster records yamufashije kumenyekana

Abajijwe niba ntacyo byahungabanyije kumikorere ya studio yavuze ko ntacyo kuko Mobster records atari umutwe w’umuntu ahubwo ari imitwe y’abantu benshi kandi bakora n’ibindi bitandukanye bitari indirimbo zamajwi gusa kuko bakora n’amafoto ndetse n’amashusho, ubu uwasimbuye madebeat nuwitwa Nox na mastolla bari basanzwe bakorana cyane ko we yanakoze kundirimbo zose madebeat yasohoraga, zimwe mundirimbo zigiye gusohoka harimo na Lose control ya meddy na Theben.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X