Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ihomba rikabije ryabaye mu gitaramo cya Knowless na Bruce Melody rikomeje kumuzurira ibyahise

Ihomba ry’igitaramo Knowless Butera aherutse gukora ryongeye kuzura akaboze rimukururira kwibasirwa n’abafana bahise babihuza n’amagambo yavuze nyuma y’ubukwe bwe na Ishimwe Clement.

Ihomba ry’igitaramo Knowless Butera aherutse gukora ryongeye kuzura akaboze rimukururira kwibasirwa n’abafana bahise babihuza n’amagambo yavuze nyuma y’ubukwe bwe na Ishimwe Clement.

JPEG - 94.3 kb
Abafana bari mbarwa muri sale yaririmbiyemo , intebe zari zambaye ubusa.

Ingabire Jeanne d’Arc wiyita Knowless mu muziki aherutse gukora igitaramo yahuriyemo na Bruce Melodie cyabereye i Kigali muri Radisson Blu Hotel, Convention Centre mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 23 Ukuboza 2017. Aba bahanzi n’ababafashije imyiteguro bari bagihaye intego yo gufasha abantu kuryoherwa n’ibiruhuko by’iminsi mikuru.

Itangazamakuru ryakumiriwe bikomeye muri icyo gitaramo ku mpamvu z’uko ‘hari abo bahisemo gukorana na bo bihariye,’ ariko ntibyabuza ko bucya hacicikana amafoto y’abo bahanzi baririmbira imbere y’abafana mbarwa n’intebe zambaye ubusa nyinshi.

Ugereranyije n’ubunini bw’icyumba cyagutse cyabereyemo ibi birori byari byiswe “Holiday Cheer” ukareba n’umubare w’abantu babyitabiriye ntiwatinya kuvuga ko ‘abagiteguye bahuye n’akaga’, haje abafana babarirwa muri magana abiri mu gihe hari hitezwe abagera ku bihumbi bitatu hagendewe ku mibare y’ibyicaro byari byateguwe.

Uretse kuba iki gitaramo cyaritabiriwe n’abafana mbarwa ku muryango abanyamakuru barakumiriwe ndetse hinjiye bake cyane nabwo hemererwa gusa abatoranyijwe na Kina Music iyobowe na Ishimwe Clement, umugabo wa Knowless.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu bakorera ibitangazamakuru bari babukereye ngo bakurikirane imigendekere y’igitaramo binubiye ibyo bakorewe bageze aho cyabereye kuko ngo benshi bahagaritswe bakajujubywa bakabuzwa kwinjira.

Ibyabereye mu gitaramo cya Knowless byabyukije akaboze!

Kuba abanyamakuru barahejejwe hanze abandi bakangirwa kwisanzura mu gufata amafoto mu cyumba cyabereyemo igitaramo byarijujutiwe cyane. Ibyo guheza abanyamakuru mu bikorwa bya Knowless byaherukaga mu 2016 mu bukwe bwe.

Icyo gihe batanze impapuro z’ubutumire mu ibanga ku bantu bake bagomba kuzabutaha. Icyamukururiye kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga ni amagambo yatangaje ku kuba hari abatari bemerewe kubutaha ndetse aho bwabereye hagashyirwa abarinda umutekano mu buryo bukomeye ku buryo nta winjiraga adafite urupapuro rw’ubutumire cyangwa yarwibagiwe.

Yanavuze ko ubukwe bwe ari “ubuzima bwe bwite, abantu bose ntabwo bemerewe kubutaha”. Ati “Nkeka ko umuntu witabira ubukwe ari uwatumiwe, ntabwo wapfa kujya ahantu utatumiwe. Abagenewe izo mpapuro bazabimenya…”

Ibyo byakuruye impaka zikomeye ashyirwaho ubwirasi no kwishongora na bamwe mu bafana bagaragaje akababaro mu byo yatangaje ariko agashimangira ko nta mbabazi yabisabira kuko ‘binahamanya n’amahame y’umuco nyarwanda.’

Ibisa nk’ibyo byongeye gukorerwa bamwe byabyukije uburakari, hari abahise baca mu marenga ko akaga kagwiririye Knowless muri icyo gitaramo yakoranye na Bruce Melodie kaba gafitanye isano no kuba yarakoresheje imvugo nk’iyo mu bukwe bwe ndetse akaba akiyihagazeho.

Aba bombi bakoranye igitaramo nyuma yo guhurira mu ndirimbo nshyashya bise “Deep in Love” nayo yaherukaga guteza impaka mu bafana, hari bamwe bavuze ko yiganwe ku yitwa “Like I’m Gonna Lose You” ya Meghan Trainor na John Legend bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

JPEG - 94.3 kb
Abafana bari mbarwa muri sale yaririmbiyemo , intebe zari zambaye ubusa.
JPEG - 60.6 kb
Bruce Melodie mu gitaramo yahuriyemo na Knowless bigaragara ko bagihombeyemo.
JPEG - 48.4 kb
Bruce Melody na Knowless barahombye bitavugwa

JPEG - 113.5 kb
Phot Net: Abibuka ubukwe bwa Knowless, ntibakwibagirwa amafoto yakwirakwiye abantu basubijwe inyuma kubera kwibagirwa ubutumire.
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

wiliam - 3/01/2018 saa 11:26

Arambabaje caneee ntaharagera ntaranatangura ngwariyemera narifite gato
Kanda hano umusubize

Johni kamawu - 1/01/2018 saa 16:50

nibihangane
Kanda hano umusubize

Johni kamawu - 1/01/2018 saa 16:50

nibihangane
Kanda hano umusubize

dina - 1/01/2018 saa 05:14

Ese ko yaheje abakamurebye ubundi yagirango aririmbire nde ? madam manura ibiciro uracyakeneye abagukurikira kuko haro abandi bagenzi bawe batakivugwa bacecetswe. cg niba udakeneye abumva ibihangano byawe va mumuziki maze ubwo buzima bwawe ushaka ko buba bwite bube bwite rwose. naho ubundi uri kunyura inzira itariyo pe. kwishyura Salle nkitiya wumvaga uriburebwe nande ? n'inkunga washakaga kuyitera c uyishyura utari bwinjize ? watangiye gucika amazi jamani
Kanda hano umusubize

Herve - 31/12/2017 saa 09:47

ibi birababaje, gusa niyikosore ntabone ari hejuru ngo yibagirwe abahamugejeje ko ari iryo tangazamakuru n'abo bafana ahora aheza so niba adahinduye navuga ngo iryo nitangiriro ntacyo arabona.
Kanda hano umusubize

JAXZ - 31/12/2017 saa 09:11

EREGA ABAHANZI BO MU RWANDA NI IMBWEBWE MWABYANGA MWABYEMERA RWOSE NIZO. MUREKE KWIZAMURA NGO MWISHYIRE AHO MUTARAGERA YEWE MUTARAATERA NI INTAMBWE 3 MUZAMUKA!? MUZAJYA MWIRIRWA MUREBA UKO ABAHANZI BO MUR USA BITWARA NAMWE MUBISHYIRE MUBIKORWA!? HOYA NTAGO MURAHAGERA RWOSE NIMUGENDE GACYE GACYE MUZAHAGERA. NAWE SE URAKORA UBUKWE UKICA KU BANTU NTUBATUMIRE NGO N'UKO WABONYE UMU STAR RUNAKA WO MURI USA YABIKOZE, UKORE IGITARAMO UKUMIRE MEDIA, UBWOSE URUMVA URIKWEREKEZA HE KOKO??? UMUHANZI RUNAKA ARIYAMBIKA UBUSA NGO AMENYEKANE KUKO YABONYE NICK MINAJI, RIHANA N'ABANDI BABWAMABARA,........MY FRIENDS BAHANZI B'ABANYARWANDA MWITONDE KWIGANA ABAHANZI BOMURI ZA USA, EU, N'AHANDI,.... BARIYA BAGEZEYO BAFITE CASH KANDI ICYO BAKORA CYOSE KINABINJIRIZA IZINDI NYINSHI. NTUKABONE NICK MINAJI CG RIHANA BAMABARA UBUSA NGO UBIGANE KUKO BARABWAMBARA IBINYAMAKURU BIKAGURA AMA PHOTO YABO BIKABA INOTI, TV ZIKAYANYUZAHO ZIKABAHA INOTI, NAHO UBUSA BWAWE HANO MU RWTUBYAAYE BUZAREBERWA UBUNTU NTANICYO BUTUBWIYE,,,, KNOWLESS RWOSE WOWE N'UGABO WAWE MUGABANYE IMITWE IREMEREYE KUKO NTACYO MUFITE CYATUMA MWIYEMERA BIGEZE AHO, IKIGARAGARZA KANDI KO NTACYO MUFITE N'UKO MUNAKORA IGITARAMO MUKIRIRIMBIRA MUKIBYINIRA, MU KINYARWANDA CYIZA BABYITA GUCURANGIRA ABAHETSI URETSE KO MWEBWE MWACURANGIYE INTEBE N'INKUTA GUSA. ITANGAZAMAKURU URIKUMIRA MU GITARAMO GUTE?
Kanda hano umusubize

jeneviev - 1/01/2018 saa 02:29

ihangane turi kwisi nikobigenba
Kanda hano umusubize

Assouman - 31/12/2017 saa 08:55

ibyo yakoze yaraziko naho azongera guhurira nabakunzi be ariko yaribeshye.
Kanda hano umusubize

- 30/12/2017 saa 06:24

Knowles poreto
Kanda hano umusubize

- 30/12/2017 saa 06:24

Knowles poreto
Kanda hano umusubize

meraji mabadi - 30/12/2017 saa 01:38

eeeeeeeeeenigihombomukinb gusanunkihangana
Kanda hano umusubize

meraji mabadi - 30/12/2017 saa 01:32

eeeeeeeeeenigihombomukinb gusanunkihangana
Kanda hano umusubize

Jabo - 29/12/2017 saa 14:51

Akenshi kwizamura cyane ukibagirwa abakuzamuye birangira uhanutse.Ntabwo mbimwifuliza ariko biragaragara ko asuzugura abakunzi be b'abakene. Reka ejobundi bazange kunywa za byeri zamwitiriwe maze ngo urebe.Abo bakene bose bafite uburyo bwinshi bwo kumwihimuraho.
Kanda hano umusubize

Assouman - 31/12/2017 saa 08:51

Ibyo Yakoze Yaraziko Naho Bizamugiraho Ingaruka. Thx
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X