Abahanzi batandukanye bakomeye barimo Mani Martin na Patrick Nyamitari,nibo bazaririmba mu iserukiramuco ry’imbyino gakondo rigaragaramo ikigage n’urwagwa ndetse n’ibindi bigaragaza umuco nyarwanda.
Abakunzi b’imbyino n’indirimbo gakondo n’abanya-Musanze by’umwihariko ntibazicwa n’irungu kuko mu Karere ka Musanze hagiye kubera iserukiramuco ry’izo mbyino.
Iryo serukiramuco ry’imbyino gakondo z’abahanzi bo mu Rwanda ryiswe “Kaci Kaci” rizabera muri ako karere ku wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017.
Biteganyijwe ko muri iryo serukiramuco hakazanerekanwa bimwe mu bikorwa by’ubugeni n’ubukorikori bikorwa mu Rwanda cyane cyane ibikorerwa mu Karere ka Musanze.
Hazamurikwa kandi umwimerere w’ikigage n’urwagwa n’ururimi rw’abanya-Musanze ndetse ngo abazaryitabira bazigishwa no kumasha.
Ni igikorwa kizagaragaramo abahanzi bo mu Rwanda barimo Mani Martin, Patrick Nyamitari, Andy Bumuntu, Jules Sentore, Yemba Voice, Eric 1key, Peace Jolis, Moyize n’abandi.
- Nyamitali wahoze aririmba gospel azaririmba muri iri serukiramuco
Sibomana Alexandre, umwe mu bategura icyo gitaramo avuga ko bashatse kongera kwereka Abanyarwanda bumwe mu bukungu utasanga ahandi buri mu mu muco w’u Rwanda.
Ni n’umwanya ngo wo gukangurira abakiri bato gukura bakunda umuziki gakondo w’u Rwanda n’ibikorerwa mu Rwanda.
Agira ati “Dufite ubukungu bwinshi duhishe mu muco wacu, turashaka kubwereka isi yose n’abato bityo bakurane ubwo buryohe bw’umwimerere w’Abanyarwanda.”
Akomeza avuga ko hatumiwe abanyamuziki bazwiho umuziki w’umwimerere ufite aho uhuriye n’umuco nyarwanda.
Ati “Twatumiye abahanzi b’abahanga hano mu Rwanda bafite umwimerere w’umuco nyarwanda baririmba inyumva nkubone (Live) ku buryo twizera ko umuntu wese ukunda umwimerere mu buhanzi bw’u Rwanda azaba ari i Musanze.”
- Mani martin nawe wahoze aririmba muri ADEPR azaba ahari
Biteganyijwe ko muri iki gikorwa ngarukamwaka hazabanza kwerekanwa ibikorerwa muri Musanze no mu Rwanda muri rusange, higishwe uko bamasha (kurasa) hakurikireho igitaramo cy’amatorero n’abahanzi no gusabana banywa ikigage n’urwagwa kugeza mu gicuku.
This page dеfinitely һаs all of tһe info Ι neеded concerning tһiѕ subject ɑnd dіdn't кnow wһo to ask. Feel free tⲟ visit my pɑgе [thethaominhphu.com->http://thethaominhphu.com/may-massage-may-rung-giam-beo/] Kanda hano umusubize
"Umwami Wacu Yesu Kristo watuguze amaraso y' igiciro kinshi aradukeneye " Umwanzi ari kutwishima hejuru kko twasubiy' inyuma, dukanguke bakristo twegure intwaro zacu dutabare kandi turanesha mu Izina rya Yesu. Kanda hano umusubize
Rwose amakuru muduha ni sawa ariko rimwe na rimwe muradusetsa. Ngo abahoze ari abarokore nibo bazaririmba mu kirori cy,ikigage n'urwagwa ARIKO RATA NTA NUKUNDI MWABIGENZA MUBA MUBAKEBUYE NUKO BATUMVA.MUTUBWIRIRE ABO BAGABO KO YESU AKIBAKUNDA EVEN IF BASIGAYE BARIRIMBIRA AGATAMA. Kanda hano umusubize
AMAKURURUSIZI Kanda hano umusubize
Ndumiwe koko,ngo bamwe mubari abarokore? ubu babaye abaki ra? UWITEKA ATABARE ITORERO RYE. Kanda hano umusubize
Nibyiza kbx ndabakunda Kanda hano umusubize
Iki gitaramo ni cyiza rwose kiziye igihe,nimukomeze natwe turabakurikiye. Kanda hano umusubize