Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Imihango y’ubukwe bw’umuraperi AY buzabera mu bihugu bibiri

AY,ni umuraperi ukorera umuziki we mu gihugu cya Tanzania ari naho yamenyekaniye.Uyu musore rero agiye kurongora umunyarwandakazi ndetse imihango y’ubukwe bwabo ibere mu bihugu bibiri aribyo u Rwanda na Tanzania.


Ambwene Allen Yessayah uzwi nka “A.Y” umuhanzi wo muri Tanzania uzwi cyane muri aka karere we n’ umuryango we bazaza gusaba umunyarwandakazi bitegura kurushinga vuba aha. Bazasabira uyu mukobwa i Nyamata.

AY ukora injyana ya Rap akunze kugenda yerekana ku mbuga nkoranyambaha iby’urukundo akunda uyu mukobwa. Abiheruka ejo bundi kw’isabukuru ya Remy kuwa 27 Ukuboza.

Yanditse kuri Instagram ati “Isabukuru nziza Fiancé wanjye, nshuti yanjye magara, byose kuri njyewe. Reka twizihize uyu munsi udasanzwe turi kumwe, turusheho gushyira Imana imbere nayo izarushaho kuduha imigisha buri munsi. Ndagukunda…”

JPEG - 79.7 kb
Uyu mukobwa AY agiye kurongora aherutse gusoreza amasomo ye mu Bushinwa

Tariki 07 Mutarama uyu mukobwa ugiye kubana na AY yakorewe ibirori bita ‘Bridal Shower’ by’urungano rwe rumusezeraho banamuha impanuro z’uko azitwara mu rugo.

Ubutumire bw’umuhango wo gusaba ndetse n’itariki y’ubukwe byamenyekanye.

Gusaba ni tariki 10 Gashyantare 2018 i Nyamata muri Hotel naho imihango y’ubukwe yo izabera i Dar es Salaam tariki 24 Gashyantare 2018.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X