Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Imodoka za mbere zikorewe mu Rwanda zasohotse

Amakuru aturuka kuri Kigali Convention Center ahari kubera inama ya Transform Africa Summit 2018 yemeza ko uruganda Volkswagen ishami ry’u Rwanda rwamuritse ku mugaragaro imodoka za mbere z’uru ruganda zakorewe mu Rwanda.

Amakuru aturuka kuri Kigali Convention Center ahari kubera inama ya Transform Africa Summit 2018 yemeza ko uruganda Volkswagen ishami ry’u Rwanda rwamuritse ku mugaragaro imodoka za mbere z’uru ruganda zakorewe mu Rwanda.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana neza umubare w’izi modoka zimaze gukorwa n’uru ruganda ariko ikiriho ni uko zimwe murizo zamaze kugezwa ahari kubera iyi nama Volkswagen yanitabiriye nk’umwe mu baterankunga bakuru muri uyu mwaka.

Ni nyuma y’uko ubuyobozi bw’uru ruganda mu ntangiriro z’uyu mwaka bwemeje ko hagati y’ukwezi kwa 4 n’ukwa 5 muri uyu mwaka, ngo ruzaba rwasohoye imodoka nshya zizaba zakorewe I Kigali mu gace kahariwe inganda gaherereye ahitwa I Masoro none imvugo ibaye ingiro mu buyobozi bw’uru ruganda.

Byavugwaga ko ku ikubitiro uru ruganda ruzajya rukora imodoka 1,000 buri mwaka ngo zikazajya ziyongera uko imyaka izagenda ishira bitewe n’umubare w’abakiliya bazikeneye mu Rwanda buri mwaka nkuko byemejwe na Thomas Schafer umwe mu bakuriye uruganda ku mugabane w’Afurika by’umwahariko akaba ariwe muyobozi mukuru muri Afurika Yepfo.

U Rwanda rubaye igihugu cya 4 ku mugabane w’Afrika rukorewemo imodoka n’uru ruganda rwa Volkswagen, nyuma ya Africa Yepfo, Nigeria na Kenya byo bimaze igihe bifite amashami ya Volkswagen akora ndetse akanateranya izi modoka.
Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gahima - 9/05/2018 saa 11:08

Uruganda ruherereye ahagana he mu Rwanda?
Kanda hano umusubize

Bernard - 9/05/2018 saa 06:56

ariko muri abanyamakuru cyangwa.mwagiye mwandika ibyo mwahagazeho
Kanda hano umusubize

Eddy - 8/05/2018 saa 18:54

IYo basi utubeshya uti Bazanye ama piece baziteranyiriza mu Rwanda!ubwose ibati rya vw ryaba ricurwa muyahe mabuye yagaciro?? MOTEL YAKOREWE Kgl!??? MADE IN Rwanda!???? Hhhhhh
Kanda hano umusubize

- 8/05/2018 saa 17:39

Ko mutagaragaje agaciro kazo ngo tujye kugira?
Kanda hano umusubize

- 8/05/2018 saa 17:39

Ko mutagaragaje agaciro kazo ngo tujye kugira?
Kanda hano umusubize

- 8/05/2018 saa 17:39

Ko mutagaragaje agaciro kazo ngo tujye kugira?
Kanda hano umusubize

- 8/05/2018 saa 17:39

Ko mutagaragaje agaciro kazo ngo tujye kugira?
Kanda hano umusubize

- 8/05/2018 saa 17:39

Ko mutagaragaje agaciro kazo ngo tujye kugira?
Kanda hano umusubize

xxxxx - 8/05/2018 saa 15:40

Izi modoka zavuye SA, kuki iyi nkuru mutayisibye mwebwe? mujye mwandika ibintu muzi. izi zavuye SA zihabwa plate number zo mu rda. plz kubeshya bibi. wenda bizakorwa mu mezi ari imbere ariko ubu wapi ntabwo haragera
Kanda hano umusubize

nkenzi Marc Mutabazi - 8/05/2018 saa 12:11

Ntabeshye na Nairobi barazikora kubera iki mu Rwanda no batabikora.Ndumva gutetanya ibyuma by imodoka ataribyo bigoye kuruta ibyo,URwanda rumaze kubera.Mujyemwigirira icyizere turashoboyeeeee.
Kanda hano umusubize

- 8/05/2018 saa 12:10

Ntabeshye na Nairobi barazikora kubera iki mu Rwanda no batabikora.Ndumva gutetanya ibyuma by imodoka ataribyo bigoye kuruta ibyo,URwanda rumaze kubera.Mujyemwigirira icyizere turashoboyeeeee.
Kanda hano umusubize

Fadhili - 8/05/2018 saa 07:53

Zimaze kugurwa nabangahe?
Kanda hano umusubize

bizomana nestor - 8/05/2018 saa 04:18

Nibyiza cyane ,ibiciro byimodoka bazabitangaze tuje tugendera muri muzotwikoreye nkabanyarwanda. naho uyu ubaza urwanda abanze amenye niba hari ikindi gihugu cyitwa URWANDA kuriy' isi
Kanda hano umusubize

bizomana nestor - 8/05/2018 saa 04:17

Nibyiza cyane ,ibiciro byimodoka bazabitangaze tuje tugendera muri muzotwikoreye nkabanyarwanda. naho uyu ubaza urwanda abanze amenye niba hari ikindi gihugu cyitwa URWANDA kuriy' isi
Kanda hano umusubize

Natasha - 7/05/2018 saa 22:36

Izo modoka se zigura angahe? Ariko ubwo na bakozi ba leta ntibazongere gutuma imodoka hanze bajye bateza imbere ibyacu. Kugura imodoka yakorewe hano bizabe condition ku bagurirwa imodoka na Leta.
Kanda hano umusubize

rotten - 7/05/2018 saa 17:14

Ndatekereza ko harimwo kwibeshya mu mvugo. Ntabwo rwose zakorewe mi Rwanda ahubwo wenda zateranyirijwe mu Rwanda nibyo byapfa kumvikana. Murakoze
Kanda hano umusubize

- 7/05/2018 saa 16:36

Komutatubwira igiciro cyazo
Kanda hano umusubize

kamana - 7/05/2018 saa 15:34

ziteranyirizwa hano mu Rwanda!
Kanda hano umusubize

kamana - 7/05/2018 saa 15:30

izi modoka ziteranyirizwa mu Rwand a, ariko zikorerwa ahandi
Kanda hano umusubize

- 7/05/2018 saa 12:19

Ntimukajye mubeshya abanyarwanda Urwanda rudashobora gukora urwembe cg igikwasi rukoze Imodoka .mujye mutangaza amakuru mwakoreye ubusesenguzi.
Kanda hano umusubize

MWUBAHA - 7/05/2018 saa 10:15

WENDANATWETWAZIGURA
Kanda hano umusubize

- 9/05/2018 saa 04:18

mutubwire igiciro tuze tugure
Kanda hano umusubize

Ingabire J Damascene - 7/05/2018 saa 10:13

Nizereko indege nibyogajuru aribyo bikurikiraho vuba aha
Kanda hano umusubize

Muhanuka - 7/05/2018 saa 10:03

Izi zikorerwa mu ruhe Rwanda da? hhhhh ntukabeshye ku manywa yihangu rwose iziri gutwara abaje mu nama zavanywe muri RSA.
Kanda hano umusubize

gasabo - 7/05/2018 saa 11:51

Hahahahah wasomyehe ko arizo zirigutwara abitabiriye inama? ubwenge buke nigitangaza peee 
Kanda hano umusubize

kimenyi - 7/05/2018 saa 13:02

Ibyo nibyawe sha abapinga nubundi turabizi ntacyabemeza keretse urupfu rwonyine.U Rwanda rwarenze inzira y'amagambo rushyira mubikorwa gusa abavuga bakavuga,naho abahakanyi muzahoraho.Yesu yaje mube ntibamwemera ariko abanyamahanga baramumenya.
Kanda hano umusubize

andre - 7/05/2018 saa 16:23

izi modoka ziziye igihe,zikorerwa i kigali mu Rwanda rwa abanyarwanda.harakabaho intore izirusha intabwe Nyakubahwa perezida wacu Paul KAGAME we dukesha ibibyiza byose.
Kanda hano umusubize

Fadhili - 8/05/2018 saa 07:51

Zimaze kugurwa nabantu bangahe?
Kanda hano umusubize

- 8/05/2018 saa 13:38

agenda freezone imasoro murindera urahasanga uruganda ruzikora cg uce inbox yanjye nkugezeyo
Kanda hano umusubize

peter - 8/05/2018 saa 14:59

Bavuze gutwara cg kumurika kumugaragaro? Soma neza urebe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X