Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Impinduka zikomeye ku bayobozi ba Zion Temple

Umushumba mukuwa w’Itorero rya Zion Temple ku isi apôtre Dr Paul Gitwaza yakoze impinduka mu bashumba bayoboraga Zion Temple muri za Paruwasi zitandukanye aho Pasiteri Sebineza wayoboraga Zion Temple Rusizi yajyanwe gutangiza Itorero i Nyamagabe, Pasiteri Alexis wayoboraga Zion Temple Gisenyi ajyanwa muri Paruwasi ya Kibagabaga asimbuzwa Pasiteri Milinganyo Blaise.
Izi mpinduka zakozwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 18 Werurwe 2018, kikaba cyayobowe na apôtre Dr Paul Gitwaza, umushumba mukuru wa Zion Temple ku isi.

Mu gutangiza umuhango wo kwimika aba bashumba wabereye mu rusengero rwa Zion Temple Rusizi, apôtre Gitwaza yavuze ko ibisarurwa ari byinshi hakaba hakenewe abasaruzi, ikaba ari yo mpamvu ashyizeho abandi bashumba kugirango bakomeze kwagura umurimo wo gusarura.

Yagize ati: “Yesu aravuga ngo imyaka ni myinshi ireze, ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, ni yo mpamvu uyu munsi tugiye gukomeza kwagura abasaruzi mu nzu y’Imana bazadufasha kwagura umurimo w’Imana.”

Yakomeje avuga ko mu Karere ka Nyamagabe hakenewe umuntu ufite imbaraga zo gusarura ahereye ku busa kuko nta Zion Temple itarahashimnga imizi, ahita avuga ko Pasiteri Sebineza Salomon Felix ari we uzajya kuhayobora.

Ati: “…Mu bice bya Nyamagabe nta murimo tuhafite kandi hakenewe ibisarurwa. Twasabye Pasiteri Sebineza kujyayo hamwe n’umudamu we kugirango bajye kubyutsa igicaniro i Nyamagabe. Uyu ni umunsi we wa nyuma wo kubasezera. Bakoze umurimo mwiza imyaka icumi, yatangiriye ku busa ariko ahasize ikintu. Kubera izo mbaraga, kubera ubwo bumenyi tumusabye kongera gutangirira ku busa kugirango yagure umurimo w’Imana. Ni umushumba wanyu muramukunda ariko Imana iramukunda cyane kubarusha, byabaye ngombwa ko umwuka wera amujyana hariya.”

Bitaho Gideon n’umufasha we Mutirabura Esther ni bo bagiye kuyobora Zion Temple Rusizi bakazaba bungirijwe n’abandi bari basanzwe bakorana na Sebineza Salomon Felix.

Gitwaza yavuze ko Imana ari yo yamweretse Bitaho Gideon n’umufasha we Mutirabura Esther ngo babashe kuyobora itorero rya Zion Temple Rusizi
Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuze ko Pasiteri Alexis wayoboraga Zion Temple Gisenyi (Mu Karere ka Rubavu) na we yimuriwe muri Paruwasi ya Zion Temple Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, akazasimburwa na Pasiteri Milinganyo Blaise.

Ati:“Turabasaba ngo mubyihanganire abakirisitu bacu ba Gisenyi, Ndabizi ko mwamukundaga kundusha ariko umwuka wera arabakunda kandi azakomeza kubana namwe, Hari undi tugiye kubaha uzabayobora yitwa Milinganyo Blaise n’umugore we Appoline.”

Uretse izi Mpinduka zakozwe mu buyobozi bwa za Paruwase zo mu Rwanda, hari n’abandi bayobora Zion Temple i Bukavu na bo bahinduriwe za Paruwasi na bo bakaba basengewe.

Apôtre Paul Gitwaza yasengeye abahawe inshingano abibutsa ko inshingano bahwe ari iz’umwuka abasaba na bo kuzikora neza nk’abanyamwuka. Yahamije ko basuzumwe bagasangwa bashyitse.

Yasabye kandi abakirisitu kumvira abayobozi bashya kugirango bakore inshingano zabo batagononwa, yababwiye ko Imana ari yo yashyizeho abo bayobozi abasaba kubitaho no kububaha cyane. Ati: “Pasiteri ntazicwe n’inzara kandi mwejeje, muzamufashe kwishyura amafaranga y’ishuri,…Muzabafashe mu bushobozi bwanyu kandi muzabikore mutitomba.”

Ibi bikorwa byo guha inshingano abashumba bashya byajyanye no gutaha urusengero rwa Zion Temple Rusizi rumaze iminsi rukorwamo amavugurura ndetse no kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi Zion Temple imaze igeze muri Rusizi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Muhetsi - 21/03/2018 saa 17:14

Harya uyu kuki we batamufunze? Ejo nejo ariko.
Kanda hano umusubize

Hitimana - 21/03/2018 saa 07:51

Mu Rwanda,hamaze kuba ba Apotres benshi,barimo n'abagore.Urugero,Apotre Mignonne. Nubwo bafite abayoboke benshi,nta kintu na kimwe kerekana ko ari Apotres nyakuri. Ibyo bakora,bitandukanye cyane n'ibyo Apotres ba Yesu bakoraga.Ndatanga ingero nibuze 5: Apotres ba Yesu,bagendaga bazura abantu,bakiza abantu bamugaye,etc...Nta na rimwe baryaga amafaranga y'abayoboke. Barakoraga bakitunga,urugero Apotre PAWULO (Ibyakozwe 20:33).Iyo wabahaga amafranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n'ayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20). Birirwaga mu nzira babwiriza.Naho abiyita Apotres uyu munsi,bibera muli shuguri zo gushaka amafaranga nk'abandi bose.Bakagura za V8,abagore babo bakajya kubyarira I Burayi na Amerika.Imana yanga abantu bose bakunda ibyisi (1 Yohana 2:15-17).
Kanda hano umusubize

Mbuguje Dieudonne - 20/03/2018 saa 16:47

Imana ihe umushumba wacu Ap Dr Paul Gitwaza umugisha kuba yarayobowe ni umwuka W'imana.
Kanda hano umusubize

- 19/03/2018 saa 11:39

Ndashimira Dr Apotre Gitwaza umuntu akomeje kwagura ibwami bw'Imana kwisi.Kenya ikenewemo Zion temple nibabishonoka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X