Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Imvura yaguye mu ijoro isize Jack-B numuryango we ku gasozi-AMAFOTO

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mata 2018 haguye imvura nyinshi yaguye igihe kirekire, ikaba yasize isenyeye abantu benshi barimo n’umuhanzi Jack B wagezweho n’ingaruka z’iyi mvura yagwaga ari nyinshi.

Kuri ubu Jack B asigaye ku gasozi nyuma yo gusenyerwa igipangu n’imvura idasanzwe yaguye.

Nk’uko amakuru abivuga ngo, Jack B yari amaze iminsi yimukiye i Nyagasambu mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana aho yari atuye hirya gato y’umujyi wa Kigali. Amakuru umunyamakuru wa Inyarwanda akesha umuturanyi wa Jack ni uko uyu muhanzi imvura yamusenyeye igipangu ikagishyira hasi.

Jack B yari yarimutse mu minsi ishize ajya kuba i Nyagasambu nyuma yuko yari avuye mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo aho yari atuye n’umuryango we. Imvura yamusenyeye mu gihe yari mu myiteguro y’urugendo yari amaze iminsi ategura rwo kujya gufasha The Ben mu gitaramo agiye gukorera muri Uganda cyane ko aba ari inshuti zihurira ku rubyiniro mu gihe cyose The Ben ari mu Rwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NIYONTEZE - 24/04/2018 saa 10:07

KONSABA VIDEO BIKANGA GUKINIKA
Kanda hano umusubize

Emanweri Jerime - 26/04/2018 saa 00:27

Koshaka Nimerozumukunzi Wumukobwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X