Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Indirimbo ‘Soldier’ niyo yakozeho Umuraperi Danny Nanone muri Pggss7

Kugeza ubu mu mitwe y’abakunzi ba muzika ntibiyumvisha ukuntu umuraperi Umuhanzi w’ umuraperi Danny Nanone wari uri muri Pggss 7 yabonye umwanya wa cyenda ubwo iri rushanwa ryasozwaga kuko nawe yari mu bahabwa amahirwe yo kuza mu myanya ya hafi kubera ukuntu yigararagaje mu bitaramo byazengurutse intara ndetse no kuri finali agahagurutsa imbaga.


Ubwo uyu muraperi yahamagarwaga ku mwanya wa cyenda abantu bose bahise bakoma akaruru bavuga ko bamwibye ndetse abandi bagwa mu kantu batangira kuvuga ko batangiye gukoresha ‘Kata’ rimwe mu magambo akoreshwa muri iri rushanwa rishatse kuvuga ko hari abahabwa imyanya myiza batayikwiriye.

Nta wundi rero watangaza icyatumye Danny Nanone afata uriya mwanya uretse abagize akanama nkemurampaka aribo Aimable Twahirwa, Lion Imanzi ndetse na Tonzi.

Aimable Twahirwe ukuriye akanama nkemurampaka yatangaje ko Dnny Nanone ariwe wikozeho akarenga ku mabwiriza y’iri rushanwa agakora ibitemewe.
Aganira n’itangazamakuru Twahirwa yagize ati: “ hari igitaramo Danny yahanwemo ari nazo ngaruka yaje guhura nazo.

JPEG - 25.8 kb
Aimable Twahirwa

Danny yatanze indirimbo ebyiri yagombaga kuririmba ariwe wazihisemo nkuko buri muhanzi yabikoraga, arangije ageze ku rubyiniro aza guhindura mo imwe ayisimbuza iyindi itari muzo yatanze .”

Nyuma yo gukora ibyo ngo abashinzwe gutegura iki gitaramo EAP bicaye hamwe ndetse n’ abagize akanama nkemurampaka bamukuraho amanota yo muri icyo gitaramo akaba ari nazo ngaruka zamukozeho.

Ababyibuka neza Danny Nanone ubwo yari mu gitaramo cya Pggss7 cyabereye I Rubavu yazamutse ku rubyiniro aririmba indirimbo abantu batazi ariyo ‘Sodier’ dore ko aribwo bwa mbere yari ayishyize ahagaragara ndetse aranabyivugira ku buryo wabonaga itazwi, akaba ari kimwe mu bintu byatunguye abari aho, abenshi batangira kwibaza impanvu uyu muraperi abikoze kandi azi neza ko iri rushanwa iyo abafana batekweretse urukundo bafitiye indirimbo zawe uba utakaza amanota.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umunyarwanda - 28/06/2017 saa 09:28

Ikibazo nagize nukuntu amashwi ya public naya ba jurys aba yose akurikiranye ku murongo nkaho babona ibintu bose kimwe😅?? Uwa bonye amanota menshi kuba jury na public abona menshi. Nkibyo Dany nanone yakoze public nayo yarabimenye iramu pénalisant? ??
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X