Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Inzozi z’ umuhanzi Shalom w’ imyaka 8 y’ amavuko

Rugamba Norbert Shalom w’ imyaka 8 y’ amavuko atuye mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagali ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba , Akarere ka Huye.

Iyo ari mubantu bakuru usanga afite indero n’ikinyabupfura nk’ibakuze.Avuga igifaransa, icyongereza n’ ikinyarwanda yadutangarije mu ncamake uko yatangiye muzika.

JPEG - 83.5 kb
umuhanzi Shalom w’ imyaka 8 usanga imirangire ye inogeye amatwi

Ati” Ku myaka 3 y’ amavuko nibwo natangiye gukunda kuririmba no gucuranga ariko ntangira kwiga gucuranga neza mfite imyaka 6 , kuko nibwo Papa wanjye yatangiye kuntoza”.

Mu kiganiro kirambuye na Imirasire.com, Shalom yagize ati” Nabonye Papa wanjye akunda umuziki nanjye nifuza kuwiga, byaranyoreheye kuko buhoro buhoro yahise atangira kunyigisha”.

Ati” Nigiraga kuri gitari y’ abantu bakuru ariko mu rwego rwo kumfasha kumenya amanota ya muzika , Papa wanjye yampuje n’ umugabo w’ inshuti ye ukomoka mu Budage hise ampa igikoresho cyitwa Ukulele gisa na gitari ariko gisaba ubuhanga bwinshi ni uko nicyo maze iminsi nkoresha kandi mbona bigenda biza”.

Tumubajije urwego agezeho mu gucuranga” Ukulele” ndetse n’ akamaro byaba bimufitiye kugeza magingo aya, Shalom Rugamba yatubwiye ko rudatangaje .

Ati” Iyo ndimo gucuranga gitare biranshimisha ariko kandi birushaho kuryoha iyo ncurangiye inshuti zanjye kuko hari umunsi nagiye kw’ ihuri ndabaririmbira barashima nanjye byaranyuze pe!”.
Uyu mwana w’ umuhungu Shalom urangwa n’ ubwitonzi, ubugwaneza n’ ubufura afite n’ ibisage(dreadlocks) ku mutwe we, yiga mu ishuri ribanza Interanational mu Mujyi wa Butare atangaza ko nubwo akunda muzika mu buzima bwe yifuza kuzaba umuganga(docteur).
Usibye gucuranga no kuririmba, Shalom mu mwanya we munini yibanda kandi ku bugene(art plastique) aho ashushanya akoresheje amarangi.

Gusa muri ibi byose Shalom akora abishyigikirwamo n’ umubyeyi we Rasta Sylvain Mudacumura usanzwe uzwi mu buhanzi bushingiye ahanini kuri muzika aho abarizwa mu istinda “Urugera” mu Karere ka Huye.

Imirasire

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Vestine - 16/02/2018 saa 05:35

Nyagasani Yezu Kristu akube hafi mu nzira zawe. Courage
Kanda hano umusubize

Rwanda - 19/01/2018 saa 07:15

Courage mwana ! Igiti kigororwa kikiri gito! Ahubwo muduhe numero za tet z'uwo mu Papa natwe azatwigishirize abacu! Murakoze!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X