Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ishuri ry,umuziki Might Popo abereye umuyobozi mu minsi mike riraba ritakibarizwa ku Nyundo

Mu ntara y,Uburengerazuba habarizwa amashuri atandukanye harimo n,iry,umuziki riba ku Nyundo.Iri shuri rero kuri ubu hamaze kumenyekana ko rigiye kwimuka muri aka gace.


Ishuri rya muzika ryo ku Nyundo mu karere ka Rubavu rigiye kwimukira mu karere ka Muhanga ari nako rihita rifata abandi banyeshuri 30 bafite impano ya muzika ngo baze kuyiga kurushaho ngo babe abanyamwuga.

Iri shuri ryakoreraga mu ishuri ry’ubugeni mu murenge wa Nyundo mu kagari ka Terimbere irushande rw’umugezi wa Sebeya, Iburengerazuba.

Jacques Murigande uzwi ku mazina ya “Might Popo” akaba n’umuyobozi mukuru w’ishuri yabwiye itangazamakuru ko bagiye kwimura iri shuri kuko aho bakoreraga hamaze kuba hato kandi bakeneye kwagura ibikorwa bigendanye no kwigisha muzika.

JPEG - 168 kb
Might Popo umuyobozi w,ishuri rya muzika ryo ku Nyundo

Ati “Impamvu nyamukuru yo kwimuka ni ubuto bwa hariya ku Nyundo, buriya hari n’ igihe twigishirizaga munsi y’ibiti hariya kuri Sebeya, gusa tubifashijwemo na WDA batwemereye hariya i Muhanga hahoze haba ishami rya kaminuza nkuru (i Kavumu) tuzatangira kuhakorera kuri 20 Mutarama”.

Muri uku kwezi kandi nibwo iri shuri rizafata abandi banyeshuri baziyongera ku bahasanzwe.

Might Popo avuga ko mu masomo batanga ubu hiyongereyeho gutunganya muzika (production) no gutunganya ibyuma bya muzika (sound technique).

Muri iki cyumweru dutangiye nibwo abiyumvamo impano bazatangira gutoranywamo. Uwifuza kwiga muri iri shuri asabwa kuba yarize byibura amashuri atatu y’ icyiciro rusange.

Tariki 19 Mutarama muri IPRC Kigali nibwo abatoranyijwe mu turere bazashyirwa hamwe bakarushanwa hagatoranywa 30 bajya kwiga ibigendanye no kuririmba muri iri shuri na 20 bazajya kwiga gutunganya muzika no gutunganya ibyuma bya muzika.

Abazatoranywa bazatangira kwiga tariki 20 Mutarama basange abandi bahageze mu 2015 bakiri kwiga.

Iri shuri ryigisha muzika ryatangiye mu 2014, abaryigamo barangiza amasomo nyuma y’imyaka itatu, aba mbere barirangijemo basohotse mu kwa gatatu 2017.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

omar - 11/01/2018 saa 02:12

Mfite petit Frere nshaka ko nawe akora competition akajyakwigayo, nabazaga contact umuntu yabari aho full information za competition kigaLi, before yuko bajyamuri IPRC
Kanda hano umusubize

niyo - 9/01/2018 saa 01:45

umuntu yabona ate contact zaho?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X