Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Itsinda rya Just Family ryavuze amayeri ryakoresheje ngo ryisange mu bahanzi bari muri Guma Guma

Kuri uyu wa Gatatu w’iki cyumweru,nibwo hamenyekanye urutonde ntakuka rw’abahanzi bemerewe kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya VIII.

JPEG - 145.8 kb
Bahati,Chris na Jimmy bagize itsinda Just Family

Kuri uru rutonde hagaragayeho abahanzi bitabiriye iri rushanwa inshuro zirenze imwe ndetse n’abandi bashya barimo umuraperi Khalifan na Yverry,gusa ku rundi ruhande itsinda rya Just Family naryo ryinjiyemo bwa mbere nyuma yo kwiyungwaho kwa Chris wasimbuye Croidja utakiribarizwamo.

Aba basore rero nyuma yo kugaragara kuri uru rutonde,Imirasire yaganiriye n’umwe mu barigize kugirango avuge ibanga bakoresheje ngo batere iyi ntambwe maze Jimmy avuga ko urebye inkingi nyamukuru bishingikirije ari ukudacika intege bagakora ibikorwa bifatika birimo indirimbo nziza na Video ariko nanone batibagiwe kubana n’abantu.

Aha ahanini yashimangiraga ko kugira abakunzi babafasha kumenya ibyo babakeneyeho aribyo byabafashije kuko ahanini wasangaga babagira inama y’uko bagakwiye kwagura ibikorwa byabo,bakabashishikariza gukora ibyo abafana babo babifuzaho ari nabwo bahise baca umuvuno wo gukorana indirimbo zifite ireme.

JPEG - 73.8 kb
Jimmy yavuze ibanga bakoresheje ngo baze ku rutonde rw’abahanzi bari muri Guma Guma

Yagize ati"Rwose icyo mbona cyadufashije ngo twisange kurutonde rwa Guma Guma,ibanga nta rindi ni uko tutacitse intege.Twumvise ko byose bishoboka dushyiramo imbaraga kandi ntiduteze kuzacika intege ahubwo ikituraje ishinga ni ugukomeza tukagera ku rundi rwego."

Abajijwe uruhare rwa Chris muri iri tsinda nk’umuhanzi wabasanze mu kibuga atarasanzwe muri Just Family,yavuze ko n’ubundi imbaraga yazanye n’ubundi bazihurije hamwe bikabyara ikintu gikomeye.Aha yashatse gushimangira ko buri wese muri iri tsinda yazanye imbaraga zingana n’iz’undi bakazihuza bityo ngo ntawe ufite uruhare ruruta urw’undi mu kurimenyekanisha.

Ntibyagarukiye aho kuko yabajijwe aho biteguye kugera muri iri rushanwa, maze avuga ko biteguye kubona umwanya mwiza kandi ushimishije.Ati"Ikibanze n’uko twabanje gukora ikintu kimwe cyo kugaragara kuri uru rutonde,ibindi nabyo bizaza kandi tuzabyitwaramo neza tuze ku mwanya mwiza."

Yongeyeho ko abafana babo babakunda kandi babazirikana bityo ngo ntibateze kubatenguha,nabo bakaba babasaba ko ngo bakomeza kubashyigikira muri uru rugamba rutoreshye.

Ubusanzwe Just Family igizwe n’abasore batatu aribo Chriss,Jimmy ndetse na Bahati,mu gihe Just Family ya mbere yari igizwe na Safari Kim Kizito, Croidja, Jimmy ndetse na Bahati.

Gusa Nyuma Kizito yaje guhagarika ibikorwa bye muri iri tsinda maze bakomeza ari batatu nabwo ntibacika intege ahubwo barushaho gukundwa bitabira n’amarushanwa atandukanye.

Nyuma Croidja nawe yaje kuvamo nabwo ariko ntibacika intege n’ubwo hajemo gufata akaruhuko gato ari nabwo baje guhuza imbaraga na Chris biyemeza noneho gukora cyane.

JPEG - 93.5 kb
Just Family ubwo yari ikibarizwamo Croidja

Ubu bamaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo Nashiriyemo, mureke agende,Nzasara n’iyitwa ‘Single Boy’ baherutse gukorana n’umuhanzi R Flow uri mu bakunzwe mu gihugu cy’Uburundi.

Kugeza ubu bafite ibindi bikorwa bitegura gushyira hanze.Muri ibyo harimo indirimbo basubiyemo "Turiho" barikumwe na Ama G The Black ikaba izasohokana n’amashusho yayo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X