Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Itsinda rya Sauti Sol ryamaze gusesekara i Kigali

Itsinda ry’abanyamuziki rya Sauti Sol, rikorera umuziki mu gihugu cya Kenya ryageze mu Rwanda aho ryitabiriye igitaramo rizahuriramo na Yemi Alade wo muri Nigeria.


Itsinda rya Sauti Sol rigizwe n’abasore bane: Bien-Aimé Baraza, Delvin Mudigi, Polycarp Otien na Willis Austin Chimano, ryageze mu Rwanda saa kumi n’imwe, riherekejwe n’abacuranzi ndetse n’abakobwa bazarifasha mu buryo bw’imiririmbire.

Iki gitaramo cyatumiwemo Yemi Alade n’iri tsinda cyiswe "New Year Count Down", cyateguwe na Rwanda Events. Kizabera muri Kigali Convention Centre kuwa 31 Ukuboza 2017, kwinjira bikazaba ari 30, 000 Frw mu myanya isanzwe na 50, 000 mu myanya y’cyubahiro.

Iri tsinda rikunzwe bikomeye mu ndirimbo yitwa ’Melanin’ ryahuriyemo na Patoranking uri mu bahanzi bayoboye mu muziki wo muri Nigeria na Afurika muri rusange.

Aba bahanzi baherukaga mu Rwanda muri 2016 ubwo bakoraga igitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo zabo bise Live and Die In Africa.

Yemi Alade bazakorana we yaraye ageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 ukuboza 2017,

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndahiro moussa - 31/12/2017 saa 17:53

ewana turabishiye cyane rwose
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X