Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Jay C yavuze icyo Green P yamuhoye amugereranya n’ingurube

Umuhanzi Muhire Jean Claude uzwi nka Jay C asanga kuba Green P yaramugereranyije n’ingurube, yarabitewe no kuba yarishimiye indirimbo ye se ‘I’m back’ agahitamo kuyigenderaho ngo na we arusheho kubaka izina abicishije mu yindi ndirimbo yise "gangstar farai".

Mu kiganiro Jay C yagiranye n’umunyamakuru kuri iki cyumweru taliki 30 Nyakanga, yavuze ko impamvu Green P yihutiye kuba yasubiza iby’iyi ndirimbo ngo ari uko yageze hanze igakundwa maze agashaka kuyuriraho kugirango iye imenyekane.

Ubusanzwe Jay C avuga ari inshuti magara na Green P ariko ngo ku munsi yayisohoreyeho barahuye bararebana, ariko ntibavugana bituma yibaza icyabimuteye, ariko aza kumenya ko yashakaga ko iyo ndirimbo ye urushaho kwamamara agendeye kuri iyo ye.

Gusa Jay c abona ko mu gihe yari kubona ko asohoye indirimbo igakundwa yari kumuha icyubahiro nk’umuntu wasohoye igihangano cyakunzwe aho kumwibasira bigeze aho, icyakora ngo amwifurije amahoro n’imigisha.

Ubusanzwe mu ndirimbo ’I’m back’ Jay C yumvikana avuga ko abaraperi bagenzi be nta rukundo rw’injyana ya hip hop bagira, ahubwo ngo basigiye binywera ibiyobyabwenge barayitererana.

Bidatinze rero Green P yaje gusohora indi ndirimbo yise "gangstar farai" avuga ko Jay C abeshya na we atayikunda icyo azi ni ukurya ingurube none akaba yarabaye nkazo.

Ibyo Green-P abivuga agira ati ”Icyo umuntu ashatse kuba burya aba nka cyo, wahisemo utugurube none uhindutse nka two", ibi akabihera ku mubyibuho wa Jay-C.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Andre - 3/08/2017 saa 07:18

Nareke Gukorombe Reza Mugenziwe Nti Yumvise Ibya Kamiriyoni Namurumuna We?
Kanda hano umusubize

muhire claud - 24/03/2018 saa 08:51

Jy C tukurinyuma iri rushanwa niryawe nkumusitari twemera cyane kandi twubaha peace
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X