Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Jay Polly arasaba ko umushahara utangwa muri PGGSS wakongerwa

Umuraperi ufite abakunzi batari bake hano mu Rwanda Tuyishime Joshua umenyerewe nka Jay Polly ntiyemeranya n’umushahara uhabwa abahanzi bari muri PGGSS kuko uko imyaka yiyongera n’ibintu ku isoko birushaho kugenda bihenda.


Ibi abivuga ashingira ku gihe iri rushanwa rimaze ritangiye ko usanga amafaranga bahemba abahanzi atajya ahinduka mu gihe umuhanzi iyo yitegura ibi bitaramo akoresha amafaranga menshi bityo ugasanga nyuma y’ibi bitaramo asubiye muri bwa buzima yari arimo aribwo batangira kuvuga ngo runaka amafaranga yakuye muri Guma Guma yayariye nabi kandi mu byukuri nta kintu yasaguye.

Yagize ati “Abahanzi bari muri iri rushanwa bari bakwiye kongorerwa amafaranga. Ibitaramo bakora biravuna bisaba ingufu n’ubushobozi bwinshi kuko n’ibikoresho nkenerwa bakoresha ibiciro byariyongereye ugereranyije n’uko byaguraga mbere”.
Jay Polly yongeyeho ko akazi ko kavunanye akaba ari yo mpamvu avuka ko bakwiye kongererwa amafaranga.

Ikindi ashingiraho ni uko imyiteguro muri iri rushanwa iba ihenze ngo dore ko umuhanzi aba agomba gusubiranamo indirimbo n’ababyinnyi ndetse n’abaririmbyi.

Uyu muraperiri wegukanye iri rushanwa muri 2015 yavuze ko we iyo yabaga arimo kwitegura igitaramo kimwe cy’iryo rushanwa byamutwaraga amafaranga akabakaba 1000,000 y’amafaranga y’u Rwanda kandi akaba ari nayo bahembwa buri kwezi ugasanga nta mafaranga basigarana.

Ku bijyanye n’uko ayo mafaranga yaba ari menshi mu gutegura igitaramo kimwe gusa Jay Polly yavuze ko ababyinnyi n’ababafasha kuririmba nabo bishyuza menshi kuko baba biyumvisha ko ayo umuhanzi ahabwa aba ari menshi.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

johnson - 27/06/2017 saa 02:54

iko iminsi igenda niko nibisabwa kwitabira irushanwa byiyogera , uvuze ukuri msaza
Kanda hano umusubize

Niyonzima Patrick - 26/06/2017 saa 23:32

Jay avuzerimwe mwemurarondogoye Yayakoresheje nkumustar ukomeye abonanimake ababonarimeshirero nibabandi bikirihasi bakodesha ababyinnyi bomutubari twimatimba bamake Cg babandi bajya kuristeg akaririmba wenyine atakodesheje benabo nibo aberameshi.
Kanda hano umusubize

Aurman Sos Sympathique - 26/06/2017 saa 02:32

Jay Poly Ibya Vuga Birakwiriwe
Kanda hano umusubize

Natacha - 25/06/2017 saa 14:24

Jay polly banza umenye iby'uwo mugore wawe ugiye kukujyana I Ndera. Niba frw ari make se kuki utayanze, ahubwo nawe wayahataniye.
Kanda hano umusubize

Natacha - 25/06/2017 saa 14:06

Jay polly banza umenye iby'uwo mugore wawe ugiye kukujyana I Ndera. Niba frw ari make se kuki utayanze, ahubwo nawe wayahataniye.
Kanda hano umusubize

Natacha - 25/06/2017 saa 14:02

Jay polly banza umenye iby'uwo mugore wawe ugiye kukujyana I Ndera. Niba frw ari make se kuki utayanze, ahubwo nawe wayahataniye.
Kanda hano umusubize

Bahati - 24/06/2017 saa 12:41

Jey Polly cyane ibyuvuga nibyo koko Umushahara Nimuto gusa GGSS nge isigaye imbihira
Kanda hano umusubize

moise - 24/06/2017 saa 05:24

nagume hamwe ubukene bumuryr
Kanda hano umusubize

moise - 24/06/2017 saa 05:23

ubukene bukumereye nabi kuko wayamariye mu ndaya
Kanda hano umusubize

ninette - 23/06/2017 saa 19:47

jay she aravuga ashinzwe iki yabajijwe nande ,kukobayitwara yatwaye make she niyo mpamvu yongera umushahara wabandi ,naveho she nyine nareke kuvuga ubusa
Kanda hano umusubize

bariza boys - 23/06/2017 saa 00:16

hagarara ka kubeho;warongoye umushingwe aguteye umwaku ukaze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X