Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Jessica washinjwaga na Producer Junior gukuramo inda yamuteye ubu aratwite

Jessica wigeze kuba umukunzi wa Producer Junior banabanye mu nzu imwe ariko nyuma bakaza kugirana amahari ashingiye kukutumvikana nyuma y’uko Junior amushinjije kumukuriramo inda,kuri ubu noneho aratwite.

JPEG - 40 kb
Jessica arakuriwe

Mu 2015 nibwo itandukana ry’aba bombi ryakuruye impaka ndende aho uyu producer yashinjije uyu mukobwa gukuramo inda ye , Jessica nawe akamushinja kumwiba ishyiga na matelas ubwo yamusangaga iwe ku Kicukiro ,ariko bose bakitana bamwana bavuga ko ari uguharabikana kuri buri ruhande.

Nkuko ifoto ibigaragaza,Jessica arakuriwe ariko kugeza ubu ntabwo ise w’uwo mwana witegura kuvuka aramenyekana.Twagerageje kumuvugisha ngo tumubaze niba nyuma yaraje kongera kugirana umubano na Junior bityo akaba ariwe wayimuteye ariko ntiyafata telefoni.

Cyo kimwe n’uyu Junior ubwo twageragezaga kumuhamagara ngo tumenye niba ariwe washatse kwihoza amarira akishumbusha nkuko yari yivugiye ko uyu mukobwa yamuteje agahinda,ariko ntibyadukundiye kuko Telefoni ye itanyuragamo.

Icyo gihe Junior yabwiye itangazamakuru ko Jessica yamubwiye ko yamuteye inda ndetse koko nawe ngo akabyibonera ndetse buri uko atashye avuye kukazi akayisoma mu rwego rwo kwita ku mwana ngo akure neza,ariko nyuma ngo yayikozeho yumva nta kintu kirimo,bucyeye ngo aza kumenya ko yagiye i Kibungo kuyikuzamo.

Yagize ati"Namuteye inda, rwose nanavaga ku kazi nataha akambwira ati ngwino usuhuze umwana wawe, ngasoma inda ye. Twari twaranamuhaye izina rwose ariko natunguwe n’uko yayikuyemo ntabizi.”

Ku ruhande rwa Jessica icyo gihe yitarukije ibyo Junior yamuvugagaho avuga ko nta nda yamuteye, ntiyari gushobora kuyimutera yewe ngo nta n’iyo azamutera.

Yagize ati “Nonese inda nari kuyikuramo atayinteye? Baze bampime basuzume niba narakuyemo inda. Aho bigeze uyu musore atangiye kuntera isesemi.”

Icyo gihe Jessica wari umaze iminsi akorerwa indirimbo na Junior kugira ngo yinjire mu muziki,yatangaje ko byose yabishyize ku ruhande yikomereza ubuzima busanzwe.Ariko ibi byasembuwe n’uko ngo yaje kumenya ko amafoto y’ubwambure bwe yigeze kunyanyagira ku mbuga nkoranyambaga,ari Junior wabigizemo uruhare rukomeye.

Yongeyeho ko iby’urukundo nabyo yabishingutsemo burundu ndetse anongeraho ko atazongera gusubira mu rugo rwa Junior ukundi,none hakomeje kwibazwa niba iyi nda atwite yaba ari icyamamare mu myidagaduro wayimuteye, cyangwa niba ari undi muntu usanzwe.

PNG - 365.3 kb
Jessica yagaragaye mu mashusho y’indirimbo "Niko nabaye"

Jessica yagaragaye mu mu mashusho y’indirimbo ’Niko nabaye’.Nyuma y’iyi nkubiri yose, yaje gushakisha ubundi buzima ayoboka gukora mu tubari dukomeye twarimo H-Zone i Gikondo ndetse na Papyrus n’ahandi hatandukanye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nicky - 9/12/2017 saa 08:02

ibi byo nibisazwe kuribo nagakino kabo tu.!!!haaaa ntibizoroha pe
Kanda hano umusubize

mateka - 8/12/2017 saa 07:58

Iyi nkuru irababaje cyane.Ngo bamuteye inda,ayikuramo,arangije asama indi!!!Abakobwa bakora mu kabari baba bafite risk yo gutwara inda.Kereka abazi ubwenge bagakoresha capote cyangwa abazikuramo.Ndagira inama abakobwa.Abahungu benshi bababwira ko babakunda.Ariko benshi iyo muryamanye,urukundo rurayoyoka.Bakaguta bagafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ni ugushaka kwinezeza gusa,kandi ingaruka ziba mbi cyane.Ikindi kandi imana yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n'umuntu tuzabana officially,as husband and wife.Nkuko bible ivuga,nta musambanyi uzaba mu bwami bw'imana nkuko tubisoma muli 1 abakorinto 6,imirongo 9,10.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka muli paradizo,kubera gukora ibyo imana itubuza.Jya wibuka ko ariyo yaturemye,yarangiza ikaduha amategeko tugenderaho.Hanyuma ureke kuyibabaza.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 16/12/2017 saa 18:55

UMVA NDAGU SHIGIKIYE WOWE. UGIRIYE UYUMUKOBWA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X