Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kata yo kutaririmba mu gitaramo,agasimbuzwa The Ben bisigiye Man Martin Urujijo

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Mata 2018 mu mujyi wa Kigali kuri Convention Center habereye igitaramo cya Mo Ibrahim Foundation, aho abahanzi b’ibyamamare nka: Mr P [Peter Okoye], Sauti Sol, The Ben, Riderman, Charly na Nina, Mani Martin, Phionah Mbabazi bari batumiwemo gusa birangira Mani Martin adahawe umwanya wo gutaramira abari bitabiriye icyo gitaramo.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Mata 2018 mu mujyi wa Kigali kuri Convention Center habereye igitaramo cya Mo Ibrahim Foundation, aho abahanzi b’ibyamamare nka: Mr P [Peter Okoye], Sauti Sol, The Ben, Riderman, Charly na Nina, Mani Martin, Phionah Mbabazi bari batumiwemo gusa birangira Mani Martin adahawe umwanya wo gutaramira abari bitabiriye icyo gitaramo.

Mani Martin we uvuga ko nubwo yangiwe kuririmba ariko we yari ahari ahubwo atazi ikibazo cyaba cyabayeno yagize ati:

Mu by’ukuri impamvu ntaririmbye sinyizi nanjye, nageze Kigali Convention Centre saa saba z’amanywa ngiye gukora Soundcheck yagombaga kuba saa saba kuri gahunda yabo mu gihe igitaramo byari saa kumi n’ebyiri. Nkihagera bambwiye ko aba tekinisiye ndetse n’abacuranzi bagiye kurya binsaba kubarindira, aba bagarutse saa cyenda n’igice ni bwo nahawe kujya ku rubyiniro nkora sound check ku buryo bwa huti huti iteye ubwoba hazamo n’ibibazo by’ibikoresho kuko hari gitari bavugaga ko idahari kandi ikenewe.

akomeza avugta ko nyuma ya Sound Check yakozwe bigoranye yahavuye ajya kwitegura agarutse mu gitaramo, yarengejeho iminota itanu gusa ku isaha yari yahawe dore ko yahageze saa 18:05, mu magambo ye yagize ati:

Kuri gahunda yari ipanze buri muhanzi yari agenewe iminota itanu, hakabanza Yemba Voice nyuma akaba Phionah Mbabazi nanjye ngakurikira njye rero nasanze uwo nkurikira ari bwo agiye ku rubyiniro uyu yahawe igihe kinini bimbera iyobera hagati aho abari mu bateguye iki gitaramo baje kumbwira ko kuririmba kwanjye byakuweho.

Mani Martin yavuze ko ko we bakimara kumumenyesha ko atakiririmbye yumvise bishoboka ko hari izindi mpamvu zabiteye ariko zikamuyobera ati “Bagerageje kunyumvisha ko nakererewe ndabahakanira kandi nabo barabibonaga ko nahagereye ku gihe ndetse nkarindira uwo twagombaga gukurikirana bakamuha iminota ye n’iyanjye yose akayiririmba gusa nta kundi.”

Mani Martin yasabye imbabazi yisegura ku bakunzi be baje mu gitaramo ariko birangira batamubonye.

Gusa nubwo bimeze gutyo ,The Ben yaririmbye muri iki gitaramo mu buryo butunguranye kandi atari yarateganijwe.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

private - 1/05/2018 saa 20:25

Mani Martin ntiyangiwe kuririmba kuri kata, ahubwo yahamagawe kujya kuririmba abyanga mubushake ngo abanze amare inzoga ye. Riderman bari kumwe yamusize muri Dressing room ajya kuririmba. Kwandika ibidafitiwe gihamya si byo. Kuko ari air The Ben na Mani Martin Bose bari kuri liste yabaririmba rero ntawasimvujwe undi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X