Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kera kabaye Bruce Melody yakomoje ku gakino kakozwe agasimbura Charly na Nina mu ndirimbo

umuhanzi Bruce Melody umaze kuba icyamamare muri muzika nyarwanda aherutse kumvikana mu ndirimbo yitwa embeera zo yafatanyije na Sheebah karungi ariko iyi ndirimbo ikaba yarasohotse imeze kimwe n’indi Sheebah yari yarakoranye na Charly na Nina, gusa Bruce Melody we atangaza ko yari azi ko hari ibintu bimwe na bimwe Charly na Nina batumvikanyeho na Sheebah bigatuma badakorana ahubwo akaba yaratunguwe no kumva amajwi yabo yari yaramaze kugera muri iyi ndirimbo

umuhanzi Bruce Melody umaze kuba icyamamare muri muzika nyarwanda aherutse kumvikana mu ndirimbo yitwa embeera zo yafatanyije na Sheebah karungi ariko iyi ndirimbo ikaba yarasohotse imeze kimwe n’indi Sheebah yari yarakoranye na Charly na Nina, gusa Bruce Melody we atangaza ko yari azi ko hari ibintu bimwe na bimwe Charly na Nina batumvikanyeho na Sheebah bigatuma badakorana ahubwo akaba yaratunguwe no kumva amajwi yabo yari yaramaze kugera muri iyi ndirimbo.

JPEG - 270.3 kb
Melody yasimbuye Charly na Nina ahita akorana na Sheeba

mu kiganiro Bruce Melody yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda yagize ati:

“Hashize iminsi mvuganye na Sheebah, ni ukuvuga ngo hashize nk’ibyumweru bitatu. Niwe wamvugishije. Barampamagaye we n’ikipe bakansaba ko twakorana.”

Yavuze kandi ko we bamuhamagara bamubwiraga ko bashaka gukorana na we indirimbo, bamubwiye ko hari indirimbo bari bari gukorana na Charly na Nina ariko bakaba hari ibintu bimwe batumvikanye bakaba bashaka ko ari we bakorana.

Yagize ati"Bambwiye ko baganiriye na Charly na Nina bashaka gukorana indirimbo bananirwa kumvikana ku bintu bimwe na bimwe barayihorera. Ntabwo nari nziko bari bafashe amajwi nabimenye indirimbo nakoranye na Sheebah ikimara kujya hanze.”

Bruce Melody wavuze ko amashusho y’indirimbo ye na Sheebah Embeera zo azajya hanze kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko ataravugana na Charly na Nina kuva iyi ndirimbo ye na Sheebah yajye hanze, ariko yemeza ko nta kibazo bafitanye.

JPEG - 40.4 kb
Charly na Nina na Bebe Cool bahise bakorana indirimbo

Ni mu gihe Charly na Nina bo batangaje ko batazi uburyo bakuwe mu ndirimbo cyane ko bari bararangije no gufata amajwi.
bo batangaje ko mu minsi yashize berekeje muri Uganda bagiye gukorana na Bebe Cool indirimbo yabo bise ‘I do’ (yamaze gusohoka), Sheebah n’ikipe imufasha bagashaka kubafatirana kandi bari bafite akazi kenshi ntibyakunda ko bafata amashusho y’iyi ndirimbo.

Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rwego - 28/04/2018 saa 12:05

Uyu musore baramukoresheje ntabwo yari azi iyo biva niyo bijya gusa nkagaya inzu itunganya indilimbo ze kuba yararangaye bigeze aha cyangwa yaramushutse.
Kanda hano umusubize

- 28/04/2018 saa 09:45

CHALY NINA BARIRATA KUKO UGANDA HAKUNZE SHEEBAH KURUSHA BEBE COOL NKUKO MURWANDA HAKUNZE BLUCCE MELODIE URABONA BATINYE GUMA GUMA KUBERA ARIMO TEJYEREZA UBUTAHA UREBE KWITAZAJYAMO BAREKE MERODIE ABAKUBE MUSIC NZAMUTORA 100%100 NSIGAYE NDI KWIZERA KORODE UGANDA ABAMUKURICYIRANA MWESE MURAKARAMA UMUNSI MWIZA MWESE NCUTIZANJYE NO 0778444336
Kanda hano umusubize

twahirwa olivier - 6/05/2018 saa 08:24

ibyuvuga n'ibyabafana wabyanga wabyemera bariya bakobwa baramurenze ubu barihe? iburaya bwana ww.
Kanda hano umusubize

twahirwa olivier - 6/05/2018 saa 08:38

ibyuvuga n'ibyabafana wabyanga wabyemera bariya bakobwa baramurenze ubu barihe? iburaya bwana ww.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X