Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kera kabaye Man Martin yasubije abafana bamututse

Mu minsi mike ishize nibwo umuhanzi Mani Martin yashyize ifoto y’umwana muto ubona ko ari mwiza maze asa n’utebya ayikurikiza amagambo abwira abakobwa Ko uwumva yamubyarira nk’uwo mwana mwiza gutyo yamuvugisha, nyuma abantu batangiye kumutuka bamubwira n’amagambo asesereza bikaba byamwanze mu nda agira icyo abivugaho.

Mu minsi mike ishize nibwo umuhanzi Mani Martin yashyize ifoto y’umwana muto ubona ko ari mwiza maze asa n’utebya ayikurikiza amagambo abwira abakobwa Ko uwumva yamubyarira nk’uwo mwana mwiza gutyo yamuvugisha, nyuma abantu batangiye kumutuka bamubwira n’amagambo asesereza bikaba byamwanze mu nda agira icyo abivugaho.

JPEG - 77.5 kb
Man Martin yavuze kuby’abafana baherutse kumwibasira

Akimara gushyiraho iyo foto abantu baramututse cyane banamusebya aho bavugaga ko we adafite uburanga bushamaje kandi umwana aba agomba akenshi gufata isura ya se, si aho byarangiriye kuko na byinshi mu binyamakuru byanditse iyo nkuru ndetse bagakwirakwiza iyo foto na comments kumbuga nkoranya mbaga nka whatsapp n’ahandi akaba ari nabyo yifashishije abasubiza.

JPEG - 113.2 kb
Zimwe mu nkuru zagiye zandikwa kuri Mani Martin

Mani Martin utaranyuzwe nibyo byose yiniguye maze avuga akari kumutima n’ubundi akoresheje instagram ye yibasiye abamututse ko babaswe n’urwango, amatiku n’ivangura ndetse anavuga ko ntacyo bimubwiye kuko uko buri wese yemerewe gupostinga ibyashaka yaba akina cyangwa akomeje ngo ni uburenganzira bwe kandi abamututse nabo bemerewe kuvuga ibyo bashaka gusa ntiyahwemye kugaragaza ko we atarakeneye kubyarirwa umwana wamaze kuvuka cyangwa ngo ashakire nyina kumbuga nkoranyambaga bishimangira ko mubyukuri yatebyaga.
Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KAMALI - 15/05/2018 saa 06:30

MARTIN?AKO NAKANTU TOTO WAKOZE!IJIJISHE UVUGE KO WAPFUYE MAZE WIREBERE IBYO BAGUKORERA,...! VA KUBANTU WE USICEZE NA MOTO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X