Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kicukiro : Umushumba Paul Mucumbitsi w’ itorero Blessing Centre yimikiwe kuba Intumwa

Mu birori bikomeye by’ amateka kw’ itorero Blessing Centre , tariki ya 25 ukuboza 2017 nibwo umushumba w’ itorero Blessing Centre yimikiwe kuba intumwa ( Apotre ) Kuri uyu wambere tariki ya 25 […]

Mu birori bikomeye by’ amateka kw’ itorero Blessing Centre , tariki ya 25 ukuboza 2017 nibwo umushumba w’ itorero Blessing Centre yimikiwe kuba intumwa ( Apotre ) Kuri uyu wambere tariki ya 25 […]

Mu birori bikomeye by’ amateka kw’ itorero Blessing Centre , tariki ya 25 ukuboza 2017 nibwo umushumba w’ itorero Blessing Centre yimikiwe kuba intumwa ( Apotre )

Breaking: Paul Mucumbitsi yamaze kuba Apostle umuyobozi wa Blessing Centre Church mugihe bizihiza isabukuru y’umwaka

Kuri uyu wambere tariki ya 25 ukuboza 2017 umunsi abakirisitu bizihizaho Noheli ivuze byinshi kuribo , ku cyicaro gikuru cy’ itorero Blessing Centre riherereye mu karere ka Kicukiro habereye umuhango wo kwimika Pasiteur Mucumbi aho yimikiwe kuba intumwa . uyu muhango ukaba warahuririranye no kwizihiza isabukuru y’ umwaka umwe itorero Blessing Centre rimaze ribonye izuba

Apotre Paul Mucumbitsi aganira n’ itanagazamakuru yatangaje ko igihe kigeze ngo azenguruke amahanga yamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo .

Apotre Paul Mucumbitsi w’ itorero Blessing Centre yawe inkoni y’ ubushumba
Mu magambo ye yagize ati :” igihe kirageze ngo ntangire nzenguruka amahanga namamaza inkuru nziza ya krito akaba ariyo mpamvu nimitse ] nahaye inshingano umudamu wanjye ] zo kuyobora paruwasi ya Blessing Centre Kicukiro .”

Muri uyu muhango kandi Intumwa Paul Mucumbitsi yasengeye Pastor Mukamunana Mariam uzajya uyobora Paruwasi ya Kicukiro, asengera umupasiteri uzajya ayobora Paruwasi yo muri RDCONGO mu gace ka bukavu aho baherutse gutangiza ishami ry’ Itorero Blessing Center , yanasengeye] yimitse ] kandi abadiyakoni 20 bo muri iri torero bazajya bafatanya na Pasiteri Mariam

Uyu muhango wo kwimika Pasiteri Paul Mucumbitsi kuba Intumwa ] Apotre ] wayobowe n’ intumwa yaturutse mu gihugu cya DRCongo witwa Apostle Musombolwa Robert wo mu itorero CPNM.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gahakwa - 29/12/2017 saa 14:18

Mbega APOTRE.Ariko kubera ko baba bashaka gukira vuba,abagore babo babagira ba Pastors. Nyumvira nawe:Apotre MASASU na Apotre Gitwaza,bagize abagore babo ba Pastors.Kimwe n'uyu mushya.Ndabasaba gusoma inkuru ya Migabo hejuru,murebe difference hagati y'izi ngirwa Apotres na Genuine Apostles (Apotres nyakuri).Apotres twemera bashyizweho n'imana,ni 12 wongeyeho PAWULO.Abandi ni ba Apotres b'inda zabo gusa (Romans 16:18).
Kanda hano umusubize

Migabo - 29/12/2017 saa 06:27

Iyi nkubiri yo kwimika ba Apotres ndabona ikomeje mu Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,ntabwo ari imana ibimika,ahubwo ni abandi bantu babimika.Mu byukuri,nta kintu na kimwe cyerekana ko ari imana ibashyiraho.Intumwa 12 za Yesu,hamwe na Pawulo wimitswe nyuma,barangwaga nuko bagenda bazura abantu,bakiza abantu baremaye,etc...Cyari IKIMENYETSO simusiga ko bashyizweho n'imana. Ba Apotres b'iki gihe,nubwo ari benshi,nta muntu numwe bari bazura cyangwa ngo bahagurutse umuntu waremaye.Ahandi batandukaniye,nuko batasabaga abayoboke babo amafaranga (Ibyakozwe 20:33).Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "pfana n'ayo mafaranga" (Ibyakozwe 8:18-20).Ba Apotres b'iki gihe,barangwa no gushaka cyane amafaranga n'ubundi butunzi.Urugero,Apotre Masasu aherutse kugura V8 ya 90 millions. Muli 1 Yohana 2:15-17,havuga ko abantu bose bakunda ibyisi batazabona ubuzima bw'iteka muli paradizo.Ndetse iyo bapfuye biba birangiye batazazuka (Galatians 6:8).
Kanda hano umusubize

mamy - 29/12/2017 saa 01:10

Ndumiwe koko. Imyaka ine agizwe pastor, nta paroisse n imwe afire, naho asengera abakristu ni mbarwa, nta jambo afite, umugore wasengewe ubushumba ni kure kubi, amaturo yose no gutangisha amaturo adasanzwe nibyo yiberamo, mbese ibi byubahiro nukugira ngo yigane Masasu batandukanye. Wigeze ubona umuntu uba apostle ataraba bishop? Hari paroisse n imwe afire mu karere runaka??? Uyu ahubwo yaraguye
Kanda hano umusubize

mamy - 29/12/2017 saa 01:09

Ndumiwe koko. Imyaka ine agizwe pastor, nta paroisse n imwe afire, naho asengera abakristu ni mbarwa, nta jambo afite, umugore wasengewe ubushumba ni kure kubi, amaturo yose no gutangisha amaturo adasanzwe nibyo yiberamo, mbese ibi byubahiro nukugira ngo yigane Masasu batandukanye. Wigeze ubona umuntu uba apostle ataraba bishop? Hari paroisse n imwe afire mu karere runaka??? Uyu ahubwo yaraguye
Kanda hano umusubize

rukundo - 28/12/2017 saa 13:51

Ni byiza kwaguka mu gukorerera Imana.Aliko se bimaze kuba ihame ko umugabo agomba kuba Bishop cg Apôtre byanze bikunze umugore we akaba Pastor? Cg ni ubulyo bwo kugira itorero iryo mu nzu kubera impamvu runaka? Muzatubarize turusheho gusobanukirwa kuko bimaze kuba umuco hano iwacu. Murakoze
Kanda hano umusubize

Musekeweya - 29/12/2017 saa 15:46

Rukundo we, aba birirwa babeshyera Imana ngo ni ba Apôtre, umunsi uzaba umwe Imana izabakubita urushyi !!!! Gusa ibicucu nyine nibibahereze amafaranga birire !!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X