Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Ahahoze Hafungirwa Abantu Muri 1930 Hagiye Guturwa

Muri gereza ya Nyarugenge hazwi ku izina rya 1930 hagiye kubakwamo amacumbi.

Muri gereza ya Nyarugenge hazwi ku izina rya 1930 hagiye kubakwamo amacumbi.

Amazu ya gereza ya Nyarugenge yubatswe 1930 ari ayo kugororeramo imfungwa n’abagororwa, mu mwaka washize nibwo ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, bimuye imfungwa z’abagabo bagera 3000, bimurirwa muri gereza nshyashya yubatswe Mageragere ho mu mujyi wa Kigali, murigereza ya 1930 hasigayemo abagore, CIP Hillary Sengabo avugako ko abo nabo bazaba bamaze kwimuka mu kwezi kwa 5/2018 kuko inzu ibagenewe izaba imaze kuzura.

Eng.Fred Mugisha umuyobozi ushinzwe imyubakire mu mujyi wa kigali yavuze ko company y’ubucuruzi CHIC Complex y’abashoramari basabye kuhubaka amacumbi yo kubamo k’ubutaka bungana na hegitali 5.5, akomeza avuga koi bi bikorwa bizahajya hashingiwe ku gishushanyo mbonera cy’ umujyi wa Kigali.

JPEG - 87.1 kb
Imfungwa n’abagororwa barimo kwimurirwa Mageragere

Mazimpaka Olivier executive wa CHIC Complex yavuze ko mu ikubitiro bazubaka amacumbi ari muburyo buciriritse kuburyo buriwese azibonamo hakurikijwe ubushobozi bwe, hakaba hazubakwa amazu 126 agizwe nicyumba cyimwe, amazu 294 agizwe n’ibyumba bibili, amazu 144 agizwe n’ibyumba bitatu.
Aya macumbi akaba aje ari igisubizo cyabaturage baba mu mugi wa kigali kuko ahenshi hubakwa amazu manini cyane,abaturage bacirirtse ntibabashe kuyacumbikamo, uyu mushinga urasubiza ibibazo byabaturage. Src New Times

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugisha - 9/01/2018 saa 06:26

iyi nzu yakagombye kubungabungwa kuko ari amateka y'ubukoroni murwanda
Kanda hano umusubize

john - 8/01/2018 saa 07:38

Imana izabimufashemo kuko inshuti nizo mbi cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X