Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali:Amatorero N’amadini Akora Ibiterane Mu Nzira Zidasobanutse Yahawe Gasopo Ya Nyuma

Mu ibaruwa isomeka kandi isobanutse umuyobozi w’umujyi wa kigali yihanije bwa nyuma abanyamadini n’amatorero bakora ibikorwa byabo byo gusenga mu nzira zinyuranyije n’amategeko ndetse batabifitiye uruhushya .

JPEG - 92.5 kb
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali NYAMULINDA Pascal ari nawe wahaye gasopo abakora amateraniro mu buryo butaboneye

Mu ibaruwa yanditswe tariki ya 11/01/2018 yandikirwa umuyobozi wa forum y’amadini mu karere ka nyarugenge,kicukiro na gasabo ifite impamvu yo gukumira ibiterane n’amakoraniro binyuranyije n’amategeko,aho umuyobozi w’umujyi wa kigali NYAMULINDA Pascal avuga ko uzabirengaho azahanwa bikomeye.

NYAMULINDA Pascal,Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yagize ati:"Umuntu wese ushaka gukora igikorwa kidasanzwe gihuza abantu benshi ahatabugenewe agomba kubanza kubisabira uburenganzira mu buyobozi bw’umujyi wa kigali cyangwa mu karere".

Nyuma yo kubimenyesha ministere y’ubutegetsi bw’igihugu,urwego rw’igihugu rw’imiyoborere na police,Umuyobozi w’umujyi wa kigali yaburiye uzahirahira akora ibinyuranyije n’iri bwirizwa ko azahanwa bikomeye hakurikijwe amategeko.

Kugeza ubu n’ubwo abanyamadini bataragira icyo batangaza kur’iri bwirizwa ariko usanga hari bamwe bizagora nyuma yo kuba bajyaga bahurira mu biterane binyuranyije kandi ugasanga ibi byose bikorerwa ku karubanda.

JPEG - 56.6 kb
Ibaruwa yandikiwe abayobozi ba forum z’amadini mu mujyi wa kigali

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

shibly - 15/01/2018 saa 13:52

Yemwe ncuti z'Imana tujye tubanza dusome neza, Itangazo rirasobanutse ntabwo ribuza abantu guterana ahubwo riramenyesha kubisabira uburenganzira mugihe abantu bateranira ahatabiginewe, kubimenyesha nibyiza kuko ubwacu haba hakenewe umutekano kandi ntekereza ko amadini ataba ariyo yaba hejuru y'amategeko urugyero nuko iyo habaye za concert nabo babisabira uburenganzira mboneyeho umwanya wo kubaza abashinzwe gutanga ibyangombwa byemerera 'insengero gukora ahu sanga abayobozi b'urusengero usanga bose bafitanye isano 1)umuyobozi w'itorero yungirijwe n'umugore we nabo mumuryango wabo bose aribo bagyize ubuyobozi, bibaha uburenganzira burenze ikindi nasaba ubuyobozi bubifite munshingano gukurikirana ayo matorero yose bakamenya ibihakorerwa byaba ngombwa ayakwiriye guhagarikwa akaba yahagarikwa erega natwe dusengera murayo matorero twese mugihe haribitagyenda cyane cyane bijyanye nuburiganya mu nzu y'Imana twabimenyesha ubuyobozi bubifite munshingano mukwirinda ubuyobe,n'Imivumo kurabo biyita abakozi b'Imana ubwabo buzuyemo ubuyobe.
Kanda hano umusubize

munyemana - 15/01/2018 saa 05:31

Ndasubiza wowe Edmond Rubakare.Wikibeshya ko amadini yose ari ay'imana.Bible ivuga ko amadini menshi anyura mu nzira ijyana abantu "kurimbuka".Abakristu nyakuri banyura mu nzira ijyana ku buzima bw'iteka,ni bake cyane.Byisomere muli Matayo 7:13,14.Nubwo abanyamadini benshi biyita abakozi b'imana,Bible ibita "abakozi b'inda zabo" (Romans 16:18) kubera ko icyo bashyira imbere ari ifaranga.Mu gihe YESU yasize adusabye gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8).Ndetse na PAWULO yaduhaye urugero rwo kubwiriza tudasaba amafaranga (Ibyakozwe 20:33).Iyo wahaga amafaranga abigishwa ba YESU,barakubwiraga ngo "pfana n'ayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).Nkuko tubisoma ,icyacumi cyari kigenewe gusa Abalewi kubera impamvu yumvikana dusoma muli Kubara 18:21-24.Abantu bose bakora ibyo YESU yatubujije,ntabwo ari Abakristu. They are called "nominal Christians".Nukuvuga Abakristu ku izina gusa.
Kanda hano umusubize

KLL - 14/01/2018 saa 03:20

HARUWIGEZE KUVUGA NGO: IBYARI BYINYONI , TOWA ' HAFATWE IBYUMA BICURANGA !...! BASIGAYE BABAHEHE ?? NONE KO HAGEZWEHO AMADINI TUVUGEKO IGIHE CYABA KIRI HAFI ? KWIRIRWA MUNSENGERO NO KWIRIRWA MUTUBARI ,INDAYA KUMUHANDA UDUTARO ,MITWERE MURI BYOSE NIKIHE GISHIMISHIJE ! KANDI IBYO AMADINI BITABAYE BIBILIYA COLOWANI YABA YARABESHE! NGAHO HANGANA ( N' IMANA RUREMA)
Kanda hano umusubize

KLL - 14/01/2018 saa 03:17

HARUWIGEZE KUVUGA NGO: IBYARI BYINYONI , TOWA ' HAFATWE IBYUMA BICURANGA !...! BASIGAYE BABAHEHE ?? NONE KO HAGEZWEHO AMADINI TUVUGEKO IGIHE CYABA KIRI HAFI ? KWIRIRWA MUNSENGERO NO KWIRIRWA MUTUBARI ,INDAYA KUMUHANDA UDUTARO ,MITWERE MURI BYOSE NIKIHE GISHIMISHIJE !
Kanda hano umusubize

Edmond Rubakare - 13/01/2018 saa 14:13

Iby'uwo Muyobozi W'umugi Wa Kigali Ntawe Bitunguye Kuko Ar'ibyanditswe Asohoje (akarengane k'abana b'Imana). Gusa N'abe Maso Kuko Ubwo Yihaye Guhangana N'Imana, atazabura kubona ingaruka.
Kanda hano umusubize

MUGISHO MARITINI - 15/01/2018 saa 03:16

IGITEKEREZO CANJE NUGUKOMEZ'IBYANDITSWE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X