Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali:Habonetse undi muhanzi ushaka kuziyamamariza kuba umudepite

Muri Nzeri 2018,mu Rwanda hateganyijwe amatora y’abadepite.Benshi mu banyarwanda bujuje ibisabwa baba bemerewe guhatana kuri uyu mwanya.

JPEG - 40.1 kb
Jean Paul ushaka kwiyamamariza kuba umudepite

Ibi rero nibyo biraje ishinga Habineza Jean Paul ufite inzozi zo kuzaba mu Nteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite aho ngo kuva cyera yakuze yumva ashaka kuvugira rubanda binyuze kuri uyu mwanya yifuza kuziyamamariza.

Ubusanzwe Habineza ni umuhanzi ariko muri iyi minsi ngo wasaga n’usinziriye nk’uko yabyivugiye ariko ingufu nyinshi akaba yifuza kuzikoresha mu nzego z’ubuyobozi kuruta uko yazishyira mu buhanzi dore ko atari yakamamaye mu muziki we.

Uyu muhanzi yaganiriye na Imirasire.com, avuga ko mu gihe yaba abaye umudepite yakwibanda cyane ku mande abaturage bacibwa we afata nk’igihombo kuri Leta,abigaragaza atanga ingero zitandukanye ariko iyo yibanzeho ni ayacibwa abaturage batishyura neza amazi bagahanwa.

Yagize ati"Urebye ibibazo byinshi Leta yarabicyemuye,ariko ndamutse mbaye umudepite,ariko hari aho mbona hakeneye izindi mbaraga cg ubukangurambaga,aha navuga ku birebana n’amande.Mbona hakwiye politiki Ibyo ndabishingira k’uko mbona amande ari akarengane ku muturage."

Yakomeje agira ati"Iyo umuturage yaciwe amande,akenshi usanga ariko atari abuze ubwishyu,Ahubwo aho yari abutegereje usanga atarabubona.Urugero:Ushobora gusanga afite amazi iwe ariko akorera ikigo cyigenga,uwo muturage usanga wenda ahembwa ku itariki ya gatanu kandi ugasanga abashinzwe kwishyuza amazi ariko amafaranga ataraboneka ngo ahembwe ugasanga bimuviriyemo amande."

Jean Paul yavuze ko icyo gihe ayatanga atari uko byari bimunaniye kwishyura mbere ahubwo ni uko aho yateganyaga amafaranga atari yakayabonye.Ibi rero ngo yakobonye byacyemuka atari uko habayeho amande.

Yongeyeho ati"Mbona byagakemutse habayeho politiki ivuga ngo, umuntu wese wagiranye amasezerano n’undi ntayubahirize,nawe yakagombye kumwishyura amande kugirango abone uko azishyura nawe ayo yaciwe."

Hari indi ngingo Habineza asanga yakagombye gutuma amande akurwaho.Ashimangira ko amunga ubukungu bw’igihugu kuko ngo niba uwo muturage bamufungiye amazi kandi mubazi(Cash Power) yagakomeje kuba ikomeza kubara,amafaranga akaba yakomeza kwinjira mu isanduku ya Leta,icyo gihe usanga harimo igihombo kuko ntabwo ayo mazi azakomeza gukoreshwa."

Akomeza avuga ko mugihe amande amufashe akayishyura,ashobora gukomeza atekereza ingaruka byamugizeho bigatuma wenda amara nk’umwaka adakoresha ayo mazi maze ugasanga ari igihombo gikomeye agize haba we ku giti cye ndetse no kuri leta bitewe n’uko nta mafaranga arimo kwinjira.

Ku byerekeye kuba yahuza umuziki we no kuba umudepite,Jean Paul avuga ko byamworohereza gutambutsa ubutumwa ku mpande zombi,icyakora ngo aramutse ageze mu nteko nshingamategeko akabona imirimo akora itamwemerera kuba umuhanzi, ngo yahitamo kureka umuziki ariko ngo bibaye byiza yabikora byombi.

Icyakora avuga ko muri iyi minsi yari atagikora cyane bitewe n’uko hari byinshi yari ahugiyemo,gusa ngo muri uku kwezi kwa Gashyantare ubwo u Rwanda rwizihizaga umunnsi w’intwari nibwo yongeye kubyutsa inganzo ye ubwo hari indirimbo yari yahimbiye uwo munsi.

Habineza Jean Paul w’imyaka 26,azwi ku izina rya Simple A ,avuka mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba.Yarangije kaminuza mu byerekeye Uburezi n’iyobokamana,akaba asanzwe ari n’umuraperi uzwi mu ndirimbo nka "Muhungu wanjye,ntukibaze ,n’izindi zitandukanye.

Uyu musore yifuje kuba umudepite nyuma y’uko na Safi Madiba wahoze mu itsinda rya Urban Boys nawe atangaje ko aziyamamariza uyu mwanya.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

intumwa - 18/02/2018 saa 08:42

Bakureho ibyo kwiyamamaza bashyireho ipiganwa. Kukobiragoye gukora amategeko wari normal gusa muri primaire cyangwa wararangije Tronc commun gusa
Kanda hano umusubize

hassan - 18/02/2018 saa 07:06

Abifuza kujya munteko ishinga amategeko bo bakomeje kuba benshi . hari numunyamakuru witwa Nisingizwe AJBaptiste bivugwa ko ashobora kujya munteko
Kanda hano umusubize

hassan - 18/02/2018 saa 07:03

Abifuza kujya munteko ishinga amategeko bo bakomeje kuba benshi . hari numunyamakuru witwa Nisingizwe AJBaptiste bivugwa ko ashobora kujya munteko
Kanda hano umusubize

Toto - 15/02/2018 saa 07:41

Gerageza amahirwe yawe nubwo numva ibitekerezo byawe bitaratera imbere cyane ariko bizakura wayigezemo (intebe). Njya numva hari bamwe bicaye hariya batabikurusha kandi ntibibabuza kwinjiza agatubutse buri kwezi. Genda nawe wirire ku musoro ndarikwemereye
Kanda hano umusubize

Anabel - 14/02/2018 saa 13:54

arararamye , atambitsibirenge genda Rwanda waragowe .
Kanda hano umusubize

Charles - 16/02/2018 saa 10:04

@Anabel: Wariremye ku buryo ubona uyu adakwiriye kuba ariho uko ari aha, yagombaga kuba ameze ate ku bwawe??
Kanda hano umusubize

Niyitegeka Samuel - 14/02/2018 saa 12:30

simple A, courage KBS , gerageza uzavamo umuvuzigizi mwiza.
Kanda hano umusubize

value - 16/02/2018 saa 13:00

Arashoboye,tuzamutora
Kanda hano umusubize

value - 16/02/2018 saa 13:00

Arashoboye,tuzamutora
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X