Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

KIGALI: Umuhanuzi yateraguwe ibyuma n’umugabo wamusanze hejuru y’umugore we 

Umugabo uvuga ko ari umuhanuzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yateraguwe ibyuma n’umugabo wamusanze mu nzu ye yambaye ubusa ari kumwe n’umugore we avuga ko arimo kumusengera

Umugabo uvuga ko ari umuhanuzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yateraguwe ibyuma n’umugabo wamusanze mu nzu ye yambaye ubusa ari kumwe n’umugore we avuga ko arimo kumusengera.

Mu mpera z’icyumweru dusoje ni bwo uyu mugabo yafatiwe i Nyamirambo mu mu Mujyi wa Kigali avuga ko yari yagiye gusengera abagize uwo muryango nkuko ngo yari asanzwe abikora.

Aganira na KTv yavuze ko yari asanzwe ajya muri urwo rugo kubasengera, akavuga ko yabanje kumenyana n’umugore kuko ngo uwo mugore yajyaga amujyana iwabo (aho avuka) ku Muhima akajya gusengera ab’iwabo, nyuma rero ngo ni bwo uwo mugore yaje gushaka maze ngo akajya ajya no mu rugo rwe i Nyamirambo kumusengera we n’umugabo we.

Asobanura umubano yari asanzwe afitanye n’uwo muryango yagize ati: “Buri munsi nagendaga muri iriya nzu mu buryo bw’ubucuti kubera ko iwabo w’uriya mugore ku Muhima nabafashaga mu buryo bw’amasengesho nk’umuntu ufite ukwizera kubaruta.”

Uyu mugabo avuga ko ubusanzwe yajyaga kubasengera bakamuha itike imusubiza aho yari acumbitse i Gikondo, gusa ngo kuri iyo nshuro, yagiye kubasengera asangayo umugore barasenga bageza saa yine maze ngo umugore amuburira itike imucyura i Gikondo ahitamo kumuha icyumba akarara agataha bucyeye.

Ati: “Uyu munsi yari yageze saa yine z’ijoro ataraza (umugabo) umugore arambwira ngo nta tike mfite yo kuguha izi saha, dore ijoro ryarangije kugera anyereka icyumba ndaryama, ninjiye mu cyumba njya kuryama saa yine.”

Nyuma yo kugera ku buriri, uyu mugabo uvuga ko ari umuhanuzi ngo yiyambuye imyenda yose araryama ariko hashize akanya gato yumva umugore aramubyukije ngo bongere basenge.

Ati: “Nafunze amaso iminota 30 umugore ahita yinjira yambaye agatenge, arambwira ati sohoka mu cyumba dusenge kuko ndumva ubwoba bunzamutse, negutse ngiye kwicara kuko nari nambaye ubusa, umugabo we yahise akubita urugi, yari afite icyuma ahita akintera, ndamufata, antera icyuma bwa kabiri mpita musunika, ndasohoka, ngeze hanze nsanga umukozi yari yabigambanye n’uriya mugabo batangira kundwanya ndabasunika ndiruka kubera ubwoba n’amaraso yari arimo kuva ari menshi ngeze imbere abantu baramfata barangarura.”


Avuga ko atari asanzwe asengeraga umugore wenyine, ndetse ngo n’umugabo yari yaramugiriye icyizere dore ko ngo yigeze kumusengera akabona akayabo k’amafaranga.

Ati: “Nabasengeraga bose, n’umugabo we namurambitseho ibiganza ahita abona Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ampa ibihumbi 20 yo kugura fanta tugirana icyizere.”

Avuga ko kuba yari yemeye kurara mu nzu y’abo bantu ari uko bari babuze itike imucyura bigatuma yemera kurara kuko ngo yumvaga nta kibazo kuko bagiranye icyizere.

Ati: “Uyu munsi (umugore) yari yabuze amafaranga ya moto, aravuga ati uyu muntu udusengeye, ntakwiye gusohoka iyi saa yine akagenda n’amaguru akajya i Gikondo kandi nta n’igiceri cy’ijana afite, aravuga ati Profete dore icyumba uryame.”

Yakomeje avuga icyo yazize agira ati: “Ikibazo kirimo nuko umugabo yagize ishyari kuko mpora nza buri munsi, umugabo yagize ishavu, agira ishyari,.. ntabwo yari asanze ndi hejuru y’umugore we ndimo gukora ibintu.”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwera Dorothy - 26/04/2018 saa 05:51

Uyu wiyita umuhanuzi,ahubwo ntamutima agira.IMIGANI 10:13 handitse ngo KUMUNWA WUJIJUTSE HABONEKA UBWENGE,ARIKO IBITUGU BYUDAFITE UMUTIMA BIHANISHWA INKONI. ngo yaramusengeye abona ama milion,ahubwo urumutubuzi bivuzeko nomugusenga ubatuburira. Mwibukeko Bible handitse ngo nimubura ubwenge nzabareka.nabandi barebereho.
Kanda hano umusubize

justice - 25/04/2018 saa 18:34

Ariko se aba basenga nabasengerwa ntatorero bagira kuki badafashirizanya kumugaragaro. Si abahanuzi ni abapfumu
Kanda hano umusubize

joe - 25/04/2018 saa 17:15

Abakunda ibintu nababwira iki? Bizarangira satani abasenyeye byose kdi nta nibintu mufite nonese wowe usengera abandi nta nikitike ufite iyo Mana ikubonera tike ikujyana ntikubonere ikugarura iyo mana isabiriza itishoboye yashobora guha abo usengera iki? Bizakugora Bwana Profete shaka Yesu abanze agukize ububi bwa simoni w'umukonikoni ,ubwa Akani nubwa Kayini bwuzuye muri wowe .
Kanda hano umusubize

joe - 25/04/2018 saa 17:14

Abakunda ibintu nababwira iki? Bizarangira satani abasenyeye byose kdi nta nibintu mufite nonese wowe usengera abandi nta nikitike ufite iyo Mana ikubonera tike ikujyana ntikubonere ikugarura iyo mana isabiriza itishoboye yashobora guha abo usengera iki? Bizakugora Bwana Profete shaka Yesu abanze agukize ububi bwa simoni w'umukonikoni ,ubwa Akani nubwa Kayini bwuzuye muri wowe .
Kanda hano umusubize

joe - 25/04/2018 saa 17:13

Abakunda ibintu nababwira iki? Bizarangira satani abasenyeye byose kdi nta nibintu mufite nonese wowe usengera abandi nta nikitike ufite iyo Mana ikubonera tike ikujyana ntikubonere ikugarura iyo mana isabiriza itishoboye yashobora guha abo usengera iki? Bizakugora Bwana Profete shaka Yesu abanze agukize ububi bwa simoni w'umukonikoni ,ubwa Akani nubwa Kayini bwuzuye muri wowe .
Kanda hano umusubize

sadick Innocent - 25/04/2018 saa 06:32

nigute Umuhanuzi abura ibiceli byo gutega moto,ahubwo izo nimburamukoro kuko gusengera abantu ntakiguzi nakimwe kigomba kubamo.
Kanda hano umusubize

Ernetse - 25/04/2018 saa 06:11

Uwomupasitiri Nuwimitwepe!Nindayambi Ahubwo Nimanayamutanze Natihana Ahubwononeho Imutanga Kd Azahagwa
Kanda hano umusubize

Bavugirije - 25/04/2018 saa 05:41

Uyu mutipe kurwanjye Ruhande ni Umusambanyi kabuhariwe pe! ubundi umuntu w' umugabo ajya kuryama akambara ubusa murugo rw' abandi ra? Nta sengeti, ntakariso , ababya tu!!!!!!!
Kanda hano umusubize

uwera Dorothy - 26/04/2018 saa 06:01

Sukose? Wagirango yararaye kwanyina.ubundi mbona byaba byiza gusengana numuntu wabanje kwibwirana nawe ukabanza ukamenya ubushobozi bwe, uburere bwe,mbese ukamenya uyumuntu ugusengera akurusha iki.naho gutega umutwe bagafataho ngo baragusengera gusa faaaaa, uyu Ni ntabwenge.
Kanda hano umusubize

inka ya nkusi - 25/04/2018 saa 02:36

abapasteri bo muri kongo batekimitwe nukubitondera
Kanda hano umusubize

Hamya - 25/04/2018 saa 08:30

abo bapaster batarinda ubuhamya ubwo ntibasebya ivugabutumwa koko ? ko téléphone zage urara murugo rwumugabo gute utamuhamagaye.
Kanda hano umusubize

Ndayikeza Théogène - 25/04/2018 saa 19:29

Non Kobamujomvy Imbugita Yarapfuye Canke Ntacoyabay?
Kanda hano umusubize

ineza anne - 24/04/2018 saa 21:16

Umva sha!!! Pastor utagira ubwenge!!! Harya ubwo gusengera umuntu wiyambuye Bible yabyemeye ryari??? Burimusi murugo rwumugabo!hhhh! Bakanaguha tike!Wa muteka mutwe ahubwo wowe lmana yagushyize ahabona nabandi nkawe barebereho....! Muakoze kbs ahubwo muzad ukurikiranire iherezo cyiki kubazo
Kanda hano umusubize

Haruna - 24/04/2018 saa 14:53

Pasiteri ubura itike igucyura nabo musengana hakabura numwe ugutegera moto urumva byari gutanga iki? Ahubwo wagizimana ko ataguhwanyije.
Kanda hano umusubize

Ishimwe Ange promise - 24/04/2018 saa 11:25

Niba atamusanze hejuru yuwo mugore yamuhoye ubusa sha pole kbs niyihangane.
Kanda hano umusubize

Jean de Dieu - 24/04/2018 saa 11:18

Uwo Mugabo Niba Koko Atabeshya Yarenganye Rwose Ark Yihangane Nizereko Ahaboneye Isomo Ntawizera Umwana Wumuntu
Kanda hano umusubize

Kagabo - 24/04/2018 saa 11:08

Aba biyita ngo ni Abahanuzi,kimwe na pastors benshi,bamaze abagore n'abakobwa.Muli Nigeria,hari Pastor uherutse gutera inda abagore 20 basengera mu idini rye.Police imubajije impamvu asambana,ayibwira ko ari "imana yamutegetse kubatera inda".Nawe ushaka waca kuli Google ukirebera abo bagore yateye inda bose batwite.Uwo pastor yitwa Timothy NGWU.No mu Rwanda nuko.Muli 2004,Pastor witwa Murenzi Janvier yashinjwe muli CID n'abakobwa benshi.Bamushinje kubasambanya ababeshya ko azabajyana muli Amerika.Nubwo biyita abakozi b'imana,Pastors benshi baba bishakira ifaranga,sex n'ibyubahiro,bitwaje Bible.Bene aba Yesu yabise "IBIRURA byitwikira uruhu rw'intama" nkuko Matayo 7:15.Imana idusaba kubahunga.Ikibabaje nuko bagira abayoboke ibihumbi n'ibihumbi.
Kanda hano umusubize

MWUBAHA - 24/04/2018 saa 10:50

NAMAKOSA,KUJAGUSENGA,IWABANDI,KANDININTEKAMUTWE
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 24/04/2018 saa 10:19

Uyu muhanuzi w'ibinyoma ati: " NARAMUSENGEYE AHITA ABONA MILIYONI ESHESHATU z'amafaranga !! " >> NGIBYO NYINE IBYO ABANTU BASHISHIKARIYE kuri abo bahanuzi: INDAMU (UBUKIRE) Ibi ku muntu usoma ibyanditswe byera, akanabisobanukirwa, NTA GITANGAJE KIRIMO, kuko byose Pawulo YARABIHANUYE. *2Tim.4:3: «kuko IGIHE KIZAZA batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya, yifuza kumva ibibanezeza , BAZIGWIRIZA ABIGISHA BAHUJE N'IRARI RYABO.» >> Irari ryabo, ni ukuba abaherwe. Abo bigisha rero babibashamo, BAKABASENGERA, ngo babone urufanga, visa, ... >> Kuba barenzaho no kubasambanyiriza abagore, nta gitangaza kirimo. Kuko Imana itubwira ko abo bose, ari abasengerwa ngo babone amafaranga, ari n'ubasengera, bose BONONEKAYE UBWENGE. Umuntu wononekaye ubwenge adasambanye, murumva yakora iki ? * 1Tim.6:5: «n'impaka z'abantu BONONEKAYE UBWENGE, bakamyemo ukuri, BIBWIRA YUKO KUBAHA IMANA ARI INZIRA YO KUBONA INDAMU .» >> Umuntu wese wibwira ko KUBAHA IMANA ARI INZIRA YO KUBONA UBUKIRE, yononekaye ubwenge. Ese Mariya na Yosefu BARI ABAHERWE ? Ese Yesu ari ku isi yari UMUKIRE ? Ese Pawulo wari utunzwe no kuboha amahema , YARI UMUHERWE ? >> Niba ABATANGIJE UBUKRISTO batari abaherwe, KUKI TWAKUMVA KO IMANA TWE IZADUHA UBWO BUKIRE, itahaye Mariya nyina wa Yesu, itahaye Yesu, itahaye Pawulo...? >> Nyamara izi nyigisho z'ubuyobe ZEREKEYE UBUKIRE, nizo ziri kwigishwa mu matorero, mu byumba by'amasengesho, mu butayu, muri abo BARWIYEMEZA MIRIMO MU GUSENGA ( Abo bazerera mu mazu, basengera abantu ngo babone ubukire). >> Izo ndindagire zononekaye ubwenge ( Usengerwa, n'umusengera ) Bombi BAZABONA ISHYANO.
Kanda hano umusubize

Ezcheri - 24/04/2018 saa 08:24

Aha Usenga Yihangane Kandi Abasenga Mugire Ubwenge Kuko Nimana Yakurinze
Kanda hano umusubize

john - 24/04/2018 saa 08:18

Nonese umugabo yagize ishyari ate kandi mwaragiranye icyizere??uri umusambanyi wa nturi weee!!!Uhora uza buri munsi nyine kumusambanyiriza umugore ntubyumva se?!!! uri ingegera gusa!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X