Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

KNC ngo yarwanye intambara ikomeye kugirango umuziki w’ubu wigaranzure uwacyera

KNC ni nyiri Radio 1 na Tv1.Uyu mugabo uzwiho kuba umushabitsi avuga ko agitangira urugendo rwa muzika yarwanye intambara ikomeye kugirango umuziki ugezweho wigaranzure uwa cyera.


Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2018, yatangaje ibirambuye kuri ‘Album’ nshya ‘Heart desire’ ateganya kumurika ari naho azahagarikira muzika nk’umuhanzi.

KNC ni umwe mu bahanzi batangije umuziki w’abahanzi twakwita abagezweho mu myaka ya 2000. Yabwiye abanyamakuru ko nubwo bari batangiye ariko ngo inzitane zari nyinshi kurusha inyungu bityo ngo babikoreraga urukundo bakundaga muzika kurusha gushaka amaronko.

Ati "…byari bigoye ko indirimbo yawe bayicuranga kuri radio…twari duhanganye n’abantu bumva ko abasaza bo ha mbere aribo bashobora kuririmba gusa, twe ntitwahabwaga agaciro….cyakoze iyo yabaga ari indirimbo ivuga kuri Sida, ku bumwe n’ubwiyunge,… barayikinaga...

Radio 10 igifungura, niyo Radio yigenga yari ihari nayo ikorera hejuru ku irebero. Tukagenda n’amaguru tujyanyeyo indirimbo ngo turebe ko baziducishirizaho,…ntabwo byari byoroshye."

KNC avuga ko nubwo muri muzika bari bafite ibibazo binyuranye ariko ngo muzika yamufashije byinshi harimo no kuba yaramuhesheje akazi ka mbere mu itangazamakuru kuko umuyobozi wa Flash FM yari imaze gufungura nka Radio yigenga bahuriye mu gitaramo yari yateguye, amuha akazi, atangira ubwo itangazamakuru ariko ibibazo mu buhanzi birakomeza.

Ati " Nkigera kuri Radio Flash, ntangiza ikiganiro Umuhanzi nyarwanda ariko gukina indirimbo nyarwanda byabaga ari uguhangana na n’umukoresha (Boss)….byari bigoye kwikina nubwo mbona uyu munsi hari abahanzi b’abanyamakuru bagira gutya bati ngiye kubaha akaririmbo kanjye…kuko arinjye wakoraga ikiganiro, sinari gukina indirimbo yanjye….

Icyo gihe abahanzi bari bake, KNC, SKC, Family Squad, KGB…Rafiki we yaje nyuma gato…nibwo twafunguraga za Nyira Rock…tugakora ibitaramo, nta mashyari yabagaho kuko twese twari dufite ibibazo bimwe…"

KNC akomeza avuga ko bakomeje gushyiramo imbaraga , abantu bagatangira kumva ko batazakomeza kumva Karahanyuze gusa ari nabwo hadukaga abandi bahanzi bashya bakiri bato barimo Meddy , The Ben n’abandi. Icyo gihe nabwo ariko amafaranga yari ataraboneka mu muziki, byasabaga ko umuhanzi akora muzika kuko ayikunda kandi agashaka nikindi cyamwinjiriza amafaranga yo kubaho.

KNC yari amaze imyaka igera kuri 6 yarahagaritse muzika, gukina filime ndetse n’ibikorwa bya ‘Production’. Kuri ubu avuga ko yagarutse muri muzika kuko ngo ari inkota y’amugi abiri .Avuga ko inganzo udashobora kuyirengagiza mu gihe iri kugukirigita.

KNC ati "… Nari maze imyaka ikabakaba itandatu narahagaritse, umuziki, narahagaritse gukina filime, narahagaritse gukina ikinamico, ariko ndimo kwiga ingamba. Uyu munsi rero inganzo ndumva yongeye kunkirigita kandi ndumva maze no gukura muri njye, kuko hari ukubikora ariko ukumva udafite gukura muri wowe. Ubu nzi agaciro k’umuziki, nzi n’icyo ngomba guha abantu.

Ndashaka ngaruke ntayoboza mu muhanda naharuye….mfite album y’indirimbo 40….Ndi busohore indirimbo 16 … Ndashaka ko gukora ikintu cyiza tutagihubukiye, ngasoza umuziki mu kwa 7 ariko mpacanye umucyo…"

Kuki wahisemo guhagarika umuziki kandi aribwo wasaga nugeze igihe cyo kuwukora neza ?

Kuri iki kibazo, KNC yagize ati " Ntekereza yuko umuziki ni mugari…nshobora kutaririmba , nkandikira abantu.,..naba nkiwurimo…ngashyiramo amafaranga mu bahanzi…nshobora kutaririmba, ngakora production…ibintu naruhiye kuva mu busore bwanjye ntabwo nifuza k0 nabijya kure…akazi ka mbere nakabonye kubera umuziki…twari mu gitaramo. Umuziki hari byinshi wankoreye. Kuba uyu munsi ndi aho ndi, mbikesha umuziki. Umuziki ni igice kimwe kigize ubuzima bwanjye…."

Tariki 27 na 28 Nyakanga 2018 nibwo KNC azamurika album ye asezera ku muziki. Igitaramo kimwe kizaba ari icya VIP gishobora kuzabera muri Convention Centre akazatumiramo Yvonne Chaka Chaka wo muri Afurika y’Epfo. Ikindi ni igitaramo kizaba ari rusange kizabera mu marembo ya Stade Amahoro.

Kugeza ubu afite indimb0 40. Zose azaziririmba mu gitaramo ariko kuri album azasohoraho 16 gusa, nyuma izindi agende azishyira hanze buhoro buhoro.

Kakooza Nkuliza Charles uzwi ku izina rya KNC yamenyekanye nk’umuhanzi w’indirimbo, gukina filime n’ikinamico, mu gutegura ibitaramo, umunyamakuru n’umuhanga mu gushakisha impano.

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Rwiyemezamirimo akaba n’umuhanzi KNC azakora igitaramo cyihariye azamurikiramo album ndetse agahita asezera kuri muzika mu

KNC azwi nk’umwe muri ba rwiyemezamirimo bamaze gutera intambwe, kugeza ubwo atagikorera abandi ahubwo afite Radio na Televiziyo yishatsemo mu buryo butaziguye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 20/01/2018 saa 12:07

Nukuri Naruhuke Kuko Yarakoze,knc Amamara.
Kanda hano umusubize

B2 - 16/01/2018 saa 12:41

Umusaza aba ari umusaza!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X