Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Knowless n’umuryango we basubiye mu Bwongereza

Butera Knowless yagiye mu kiruhuko ku Mugabane w’u Burayi, yajyanye n’umugabo we ndetse n’umwana wabo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Werurwe 2018.

Knowless n’umugabo we Clement bajyanye mu Bwongereza ku nshuro ya kabiri; baherukayo mu ntangiriro za 2017 berekejeyo nyuma y’amezi abiri bibarutse imfura yabo.

Uyu mugore yaherukaga kwandika kuri Instagram ko akumbuye kujya kuruhukira mu Bwongereza no kwiyibutsa ibihe bahagiriye ubwo baherukayo.

Ishimwe Clement yatangaje ko mu Bwongereza aho bagiye ku nshuro ya kabiri bazamarayo ibyumweru bibiri; yavuze ko bagiye mu biruhuko n’akazi. Yagize ati "Ni gahunda z’akazi n’ibiruhuko, ubushize nabwo byari ibiruhuko n’ubundi."

JPEG - 241.9 kb
Butera Knowless na Ishimwe Clement ubwo baheruka mu Bwongereza

Butera Knowless na Ishimwe Clement ubwo baheruka mu Bwongereza
Knowless agiye mu Bwongereza nyuma y’iminsi mike asohoye indirimbo nshya mu buryo bw’amashusho yafatanyije n’umuhanzi Ben Pol wo muri Tanzania, nyuma yayo hari indi mishinga myinshi azageza ku bakunzi be.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kirangirire vanessa - 21/03/2018 saa 13:35

baribagiye gusura cyagwa ariko barakeye umu baby wabo yitwande
Kanda hano umusubize

Hitimana - 21/03/2018 saa 09:02

Erega nta kintu kiryoha nko "kurya ubuzima" n'umugore wawe.Ikibazo nuko abashakanye benshi ku isi bahemukirana,nyamara imana idusaba " kuba umwe".Ariko usanga aho kumvira imana,abashakanye barwana,bicana,bacana inyuma,etc...Bene abo,ntabwo bazaba muli Paradizo.Kuko imana isaba abakristu nyakuri "gukundana" nkuko dusoma muli Yohana 13:35.Abatandukana cyane ni aba Stars.Kubera ko abenshi baba bararyamanye n'abandi bantu,iyo bakoze ubukwe n'undi muntu barashwana,bagatandukana.
Kanda hano umusubize

rukundo - 21/03/2018 saa 05:05

Ni hatari abanyafrika, bati tugiye mubiruhuko nakazi. Ibi birajyanye ra? Ibiruhuko byiza muli ubu bukonje buca amazuru, kuki mutaza summer ko iburayi alibwo haba hasa neza? Aliko nubukonje mububonye nibyo sibibi. Umwana mwamurenganyije. ... Ibiruhuko byiza. ..
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X