Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ku myaka 28 amaze,king James yashimagije mama we bikomeye

Tariki 1 Mata niyo tariki King James cyangwa se Ruhumuriza James yavukiyeho. Kuri ubu yujuje imyaka 28. Ubwo yizihizaga isabukuru ye muri uyu mwaka wa 2018 yashimiye cyane nyina umubyara ndetse anagaragaza ko kuba ari uwo ari we uyu munsi hari uruhare runini rw’umubyeyi we wamwubakiye umusingi w’ubuzima.
Mu magambo yuzuyemo uburyohe, King James wizihizaga isabukuru y’imyaka 28 yashimiye umubyeyi wamwibarutse

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga King James yagize ati”Imyaka 28 irahise umpaye ubuzima, ndabizi sindakubwira ukuntu akamaro ufite n’ukuntu uri umuntu udasanzwe mu buzima bwanjye gusa mama ndashima cyane uwo uri we ndetse n’ibyo wanyigishije byose byangize uwo ndiwe. Warakoze, mama kuri buri kimwe kandi ndizera ko umunsi umwe nzatera ikirenge mu cyawe.”

Ruhumuriza James cyangwa se King James yavutse muri 1990 akaba umwana wa gatandatu mu bana barindwi iwabo bafite. Yarangije amasomo ye mu mashuri yisumbuye aho yize mu kigo cya APE Rugunga. 2013 ni bwo uyu muhanzi yatangiye kwiga Mount Kenya University akaba yari yatangiye kwiga ibijyanye n’itangazamakuru. Iyo uganiriye na King James akubwira ko mu ndoto ze yakuze yumva azavamo umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru.


King James ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda

Muri 2006 ni bwo King James yinjiye mu muziki guhera ubwo uyu muhanzi yatangiye gukora indirimbo zagiye zikundwa maze nawe aba icyamamare mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda atsindira ibihembo bikomeye mu muziki w’u Rwanda cyane ko muri 2012 yaje kwegukana PGGSS nyuma ya Salax Awards yari amaze kugwiza ndetse yagiye aririmba mu birori bikomeye ndetse birimo n’ibyateguwe na Leta.

Kuri ubu King James ni umwe mu bubashywe muri muzika y’u Rwanda. Ni umusiribateri cyane ko atararushinga ndetse akaba adakunze no gutangaza niba afite umukunzi. King James magingo aya afite indirimbo nshya yise ‘Hari ukuntu’ ikaba ikunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwimana - 2/04/2018 saa 17:34

Twishimane najye nibwo navutse
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X