Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kuba ADEPR itemerera ivugabutumwa ryeruye “Minisiteri” zikorera imbere muri yo, ntibiyihindura idini aho kuba Itorero?

Mu minsi micye ishize umuyobozi wa Isange corporation, Peter Ntigurirwa yanditse umwandiko yise « Abafite imiryango y’ivugabutumwa hagati y’urupfu n’umupfumu », aho yibazaga impamvu muri ADEPR, cyangwa se ubuyobozi bwayo, butemerera cyangwa se butorohereza za ministeri gukoreramo.

Muri uyu mwandiko ndagira ngo nanjye mvuge ko nta gitangaje kirimo ko ADEPR, cyangwa benshi muri yo (Aha ndagira ngo mvuge ko atari abayoboke ba ADEPR bose batekereza gutya, ikimenyimenyi nuko nyine habonetse aba baba basaba gutangira ministeri . Ntihabuzemo abemera ukuri ko hakorera ministeri) bashyira inzitizi cyangwa se batemerera ministeri gukorera mo, bitewe nuko iri Shyirahamwe ADEPR ari idini, cyangwa se reka tuvuge ishyaka.

None se waba wiyubakiye idini cyangwa ishyaka, ugafungurira irindi gukoreramo ? Ahubwo ADEPR nk’idini idakoze ibyo byo kubangamira kuvuka kwa za ministeri, nibwo yaba ikoze ibitangaje.

ADEPR ni idini si itorero nkuko turibona muri Bibiliya, kuko iyo ijya kuba itorero mu buryo bwa Bibiliya yakwemereye za ministeri gukoreramo nta mananiza.

Imwe mu mikorere y’idini.

Mvuze imwe mu mikorere y’idini, kuko uwavuga ibiranga idini byose, byatwara umwanya ntafite aka kanya

Ndifuza kandi hano kuvuga ko idini rifitanye isano n’ubufarisayo, bumwe Umwami Yesu yagiye yamagana.

Dore imwe muri iyo mikorere igendanye n’icyo tugambiriye hano :

Abafarisayo cyangwa Abanyadini bibanda ku migenzo runaka kuyirutisha itegeko ry’ukuri ry’Imana Iyo migenzo ishobora kuba iturutse ku migenzo y’abasekuruza, ishobora gukomoka mu ijambo ry’Imana, cyangwa se igakomoka nkuko benshi babyiyemerera ku byo bita disipiline y’idini. Ariko aho iyo migenzo yaba iturutse hose, ntiba igomba gukurikizwa kurusha itegeko ry’Imana, iyo habaye ko bigongana. Iyi migenzo iba igomba guca bugufi.

Abafarisayo cyangwa abanyedini bagendera ku mihango igaragaza cyane iby’inyuma nk’iyo kuvuga bati, twe turya dutya, twambara dutya, dusenga muri ubu buryo, , tugenda dutya, ibintu bigaragara ko ari ibyo kwicisha bugufi ariko bitagira umumaro na hato wo kurwanya irari ry’umubiri.Abakolosayi 2 :20-23. Aba nibo Ijambo ry’Imana ribwira ritya riti : « Ubu bwoko bunshimisha iminwa, ariko imitima yabo indi kure. Bansengera ubusa kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu .Itegeko ry’Imana murirekera gukomeza imigenzo y’abantu » Marko 7 :1-8

Yesu yabwiye Abafarisayo ko « Ntakinjira mu muntu kivuye inyuma ngo kimuhumanye, ahubwo ko ibiva mu muntu aribyo bimuhumanya » Marko 7 :14-23

Wavuga uti se ko imwe muri iyo migenzo iba ituruka mu ijambo ry’Imana ? igisubizo nuko nubwo byaba ari uko bimeze, ariko iyo iyo ihuye n’itegeko risumbyeho ry’Imana, higaragaza neza itegeko ry’Imana, n’ikigaragara ko cyubakiye ku migenzo ya muntu, nubwo kitaba kibi ; ariko kiganisha cyane ku gukuza kamere iba mu muntu irangwa no gushaka gukizwa guturutse ku mirimo itegetswe n’amategeko. Abantu ntibahagijwe n’agakiza gaturuka ku buntu, kamere ishaka kongeraho akayo k’imirimo..Urugero rw’ibi warusanga muri Marko 7 :9-13

Ushobora kumbaza uti izo ngero utanga zihuriyeho n’umutwe w’uyu mwandiko uvuga kuri za ministeri muri ADEPR ?

Bifite aho bihuriye, ndetse cyane.

Nonese Niba bizwi ko ubushake bw’Imana, cyangwa ijambo ry’Imana ryemera ko habaho za ministeri mu itorero, umuntu nka Rev Karuranga Ephrem aherahe avuga ko ,ndetse , agatinyuka no kubivuga mu izina ry’abandi bose ko bidashoboka ko izo ministeri zakwemerwa muri ADEPR, ngo mu gihe zivuga ivugabutumwa « ryeruye » akanashyigikira ko izagiye zibuzwa gukora byatewe nuko zanyuranyaga n’amahame itorero rigenderaho ? Ariko ubanza iri torero baba bavuga ari akarima k’umuntu atari itorero rya Kristo ? ariko nibyo navuze n’ubundi ko ibi biranga idini cyangwa ishyaka ry’abantu, aribyo navuze ko aha byaba bidatangaje. Ubu se ntibagaragaje ko hahiswemo imigenzo y’idini imigenzo y’ishyaka cyangwa y’abantu kuruta itegeko ry’Imana ?

Itorero ryo rivuga iki ?

Itandukanyirizo ry’idini n’itorero, naryo umuntu yarivugaho byinshi, ariko ibitureba hano, iryo tandukanirizo, nyuma y’ibimenyetso by’idini twarangije kuvuga, nuko itorero ryo ryemera uburyo butandukanye bwo gukoreramo, rikemera ko hariho impano z’uburyo bwinshi, , hari uburyo bwinshi bwo kugabura iby’Imana, n’uburyo bwinshi bwo gukora 1 Kor 12 :4-7

Ijambo ry’Imana rigaragaza neza abo umukristo adakwiye kwifatanya nabo, abo ni abasambanyi abasinzi, n’abandi nk’abo . si abo tutambara kimwe, cyangwa abo tudasokoza kimwe, si abo tutarya mu buryo bumwe 1Kor 5 :9-13

Bibiliya itubwira mu Ba Efeso 4 :1-6 ibyerekeye ubumwe bwo kwizera, itubwira ko hariho Umwami umwe, umubatizo umwe, , umubiri umwe, Umwuka umwe, kwizera kumwe, Abo duhuje ibyo tuba dukwiye gukorana.

Mu gusoza, tumaze kubona ko tugomba kwita ku bushake bw’Imana kuruta imigenzo, tumaze kubona kandi ko mu itorero rya Kristo byemewe ko hakoreramo minisiteri, tumaze kubona abakristo gito tudakwiye kwifatanya nabo, tumaze no kubona iby’ubumwe bwo kwizera.Aha rero ndagira ngo nsoze mvuga ko icyitwa itorero cyangwa abantu banga ko ministeri zikora, ntiriba rikitwa itorero nkuko Bibiliya irivuga ahubwo aba ari idini, cyangwa ishyaka.(CQFD)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Hadassa Maliya - 10/02/2018 saa 12:17

Minisiteri nta ziri muri Bibiliya..harimo AMATORERO y iKorinto, Igalatiya, Efeso....ect.... IMPANO zose zakoreraga mw Itorero ry Akarere...( Eglise locale). Minisiteri zaje nyuma aho bivangavangiye, aho benshi bare tse Intumbero...bagashwana...abayoboye AMATORERO ntibahe umudendezo abafite IMPANO n imihamagaro inyuranye ngo bakorere mu Matorero. Niho havuye za Minisiteri..ukayitangira nyine kuko Reverand yagutegetse guceceka kandi ushaka kuvuga...warambirwa ugatangira Minisiteri nayo.....ikazavamo....icyumba kikazabyara ....Itorero?..... ??? Kandi abavuye aha bakangana Naho bari bari...gutyoooo WA mugani w abadakijijwe, NIBA DUKORERA UMWAMI YESU KRISTO DUPFA IKI? UMUGATI......ubutunzi....ibyubahiro....
Kanda hano umusubize

Hadassa Maliya - 10/02/2018 saa 12:06

Idini ni buri kintu cyose kivuga Imana iyo ariyo yose kuko ( Imana ni nyinshi. Idini ryishyiriraho amahame ya ryo uko abaritegeka babishaka. Itorero rya Yesu Kristo( kuko AMATORERO yabaye menshi nayo), irya Yesu Kristo ni wowe nanjye twizera Yesu Kristo, babiri cg batatu. Iryo ni naryo Jae gutwara vuba. Abo rero bari henshi Mw isi no muri ayo madini barimo. Aya Mazina abantu barayapfa,Ariko, igisobanuro kiroroshye. Niba mwizera Yesu Kristo mwera IMBUTO zikwiriye abihannye, mutegereje kugaruka Kwe, muri Itorero...muri umubirinwa Kristo. Ariko yaravuze ngo : Ntawacyeza ABAMI 2 ya kwanga umwe akumvira undi.... Ntawakorera Imana n Ubutunzi icyarimwe , kimwe kurwanya ikindi! Byinshi ni za INSTITUTIONS runa ka ntabwo ari Itorero rya Yesu! None se aba bose barapfa ko abantu barimo kurimbuka batamenye UMUKIZA???????? Mugire umugisha wo muri Kristo
Kanda hano umusubize

Natus - 7/02/2018 saa 13:44

Hanyuma se wowe wanditse iyi nkuru niki mubyukuri washakaga kugeza kubasomyi bayo..! ADEPR se niba yarakubujije gukora ministeri ukiyibarizwamo,ukaba waranamenye ko ari bakora neza nk'iby'abafarisayo,wavuyemo hakiri kare ukajya aho byemewe.. niba utifuza kurya,kwambara cg kugenda uko bagenda !Mukunda byacitse no guca imanza,muri make kugira umurongo ngenderwaho nakirazira ni ubuyobe ...wa si we!
Kanda hano umusubize

gatera - 7/02/2018 saa 13:18

AMADINI ntakayobye abantu.Bible yerekana neza ko idini y'ukuri igomba kuba imwe gusa kandi ikemera ibintu bimwe (Abefeso 4:5).Iyo dini igomba kwirinda ibyo amadini y'iki gihe akora:Kurya amafaranga y'abayoboke binyuze ku cyacumi,gushwana bapfa icyacumi,kwiba amafaranga y'idini (urugero abayobozi ba ADEPR bibye 3 milliards/billions ndetse bakabifungirwa),kutaronda amoko n'aho umuntu yaturutse,etc...Ibyo mvuze,amadini yose bibamo uretse imwe gusa ntavuze kandi iba mu Rwanda kandi yemewe ku isi yose.Irangwa nuko abayoboke bayo bakundana nkuko Yesu yabasabye (Yohana 13:35).Abagize iyo dini,nibo bonyine batakoze Genocide muli 1994. Ni nayo yonyine itaragiye mu ntambara ya 1990-1994 kuko imana ibuza abakristu nyakuri kurwana.Niyo yonyine itajya muli politike kuko Yesu yabujije abakristu kwivanga mu byisi (Yohana 15:18,19).Kubera kutivanga mu byisi,ahubwo bose bakarangwa no kujya mu mihanda bakabwiriza abantu,bituma isi ibanga kandi ikabatoteza (2 Timote 3:12).Urugero,abagize iyo dini hafi ya bose Leta yabafunze muli 1986,kubera kwanga gufata president Habyarimana nk'ikirwamana binyuze muli Animation no kwambara ifoto ye mu gatuza,hamwe no kwanga kujya mu ishyaka rya MRND.
Kanda hano umusubize

- 7/02/2018 saa 14:56

mwere kuja mwerekana ko muri abera cane no kuvuganabi itorero ryo yesu yasize kw'isi ntaho batayarya no mwiryo ryanyu barayamaze byose turabizi
Kanda hano umusubize

uwayo - 7/02/2018 saa 12:20

ubundi se ni iki gishya bakora kitemewe muri ADEPR niba gihari ibyiza ni ugushinga amatorero yabo atari idini maze bagatunga bagatunganirwa bakareka adepr igakomeza ikabaho nayo uko ibishaka naho idini ubwabyo si icyaha bibiliya iravuga iti" idini y'ukuri ni ifasha imfubyi n'abapfakazi ikirinda kwiyandurisha iby'isi" rero sinzi aho mukura muri bibiliya ko idini ari mbi n'ibiyiranga sinzi aho mubisoma
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X