Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gaby Kamanzi,Diana Kamugisha,Eddie Mico,Npc,Assumpta,bamwe mu bahanzi bakoranye indirimbo na The Pink, Menya inzira y’umuziki wa The Pink.

Abahanzi ba Gospel bari kugenda bahuza imbaraga mu buryo bukomeye kugira ngo bazahure Imitima ya benshi,gusa nubwo ibyo bikorwa ariko ntihabura imbogamizi zimwe na zimwe zigenda zihurirwamo n’abakora uyu muziki cyane cyane injyana ya Hip Hop muri Gospel.

Ariko kuruhande rw’abahanzi ntakibazo ba bumva kuba bakorana indirimbo n’umuraperikazii wumukobwa umaze kwigarurira imitima ya benshi.Muri iyi nkuru turibanda cyane ku nzira ndende yumuziki wa The Pink nkumuraperikazi rukumbi muri Gospel

Umuhanzi The Pink ni umwe mu bakobwa bakora injyana ya Hip Hop,uyu mukobwa akaba bias naho ariwe ugaragara cyane muri Gospel ndetse bamwe bakaba banibaza cyane uko uyu mukobwa abigenza kuko akenshi usanga bimenyerewe ko abantu bakora izi njyana ari abasore.

Mu kiganiro kirambuye The Pink yagiranye n’Imirasire.com yagarutse ku mateka ye muri muzika ndetse n’uko akora ibikorwa bye bijyanye na muzika,imbogamizi ndetse nikimuraje ishinga.

The Pink ni umuhanzikazi umaze guafata imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze ndetse usanga zifite ubutumwa bwo guhumuriza no kuyobora abantu mu nzira y’agakiza.

The Pink wabanje gukora indirimbo z’isi nyuma akaza kujya muri Gospel ari naho izina rye ryaje kumenyekana ndetse agakundwa n’ingeri zose,ngo yaje mu muziki afite intego yo kwigisha cyane urubyiruko ndetse anaziko arirwo rwumva cyane indirimbo ze,ariko ngo yaje gutungurwa ko agenda abona ubutumwa bw’abantu bakuze bamubwira ko indirimbo ze zibubaka cyane kandi zikanabafasha.

Aganira n’Umunyamakuru,The Pink yagize ati:”Njyewe nabanje kuba umuraperi muri secular ariko nyuma nza guhindura njya muri Gospel,ariko nari mfite target y’urubyiruko,gusa njya mbona muri iyi minsi n’abantu bakuru bajya bambwira ko indirimbo zanjye zibafasha ndetse zikabubaka cyane,bityo nkanabibonera mu bufasha bumwe na bumwe bampa cyane ko nta management ngira arinjye wifasha ibintu byose”

The Pink abajijwe kuko abona abantu bamufata cyane ko ariwe mukobwa wenyine usa naho agaragara muri iyi njyana muri gospel yasubije muri aya magambo :”Uretse no muri Gospel ,abakobwa bakora iyi njyana ya Hip Hop muri rusange usanga ari bakeya ndetse no muri secular,gusa muri Gospel hari abandi,hari nkumukobwa waririmbaga muri the Clap,sinzi niba akibikora ubanza yaracitse intege,hari n’undi mukobwa wo muri Adepr ntarabobna ariko nifuza guhura nawe kuko byanshimisha,naho kukijyanye nuko abantu babifata byo usanga nyine hari bamwe batabyakira neza ndetse hari naho ugera bakaba bakwanga ko uririmba wambaye ipantaro,ariko nta kundi umuntu agomba gukomeza umuhamagaro we ndetse n’inzira yatangiye”.>

Umuraperikazi the Pink amaze gukorana indirimbo n’abahanzikazi benshi muri Gospel ,aha twavuga nka Gaby kamanzi ikaba yaranabaye imwe mu ndirimbo zitabirwaho muri Mtn (mtn caller tune),yakoranye kandi na Diana Kamugisha,Eddie Mico,Npc n’abandi benshi.

JPEG - 62.2 kb
The Pink na Gaby kamanzi
JPEG - 97.9 kb
The Pink na NPC na Columbus
JPEG - 57.4 kb
The Pink na na Eddie Mico
JPEG - 111.7 kb
The Pink na Diana Kamugisha
JPEG - 45 kb
The Pink na Assumpta baherutse gukorana indirimbo

Iyo ukurikiranye amateka y’izi ndirimbo yakoranye naba bahanzi usanga zarakoze akazi gakomeye,uretse ko nawe ubwe afite indirimbo nshyashya yise "you love me"

Gusa kuri ubu afitanye indirimbo na Assumpta Muganwa,bazanafatira amashusho kuri iki cyumweru,ndetse n’izindi nyinshi yafatanije nbandi bahanzi zose zizagenda zikorerwa amashusho

Mu kiganiro gito Assumpta Muganwa yagiranye na Imirasire.com,yatangaje ko yahisemo The pink ko bakorana indirimbo kuko ari inshuti ye kandi baba bari kumwe kenshi ndetse ngo burya iyo uhorana numuntu birakorohera ko umubwira ibikorwa byawe,ndetse uyu muhanzikazi nawe yongeyeho ko nta gihindutse ifatwa ry’aya mashusho rizaba ku cyumwe guhera saa munani z’umugoroba.

JPEG - 45.4 kb
Assumpta Muganwa ukunda uko The Pink akora injyana ye

UMVA INDIRIMBO YA ASSUMPTA AHERUTSE GUKORANA NA THE PINK "RWARADUSHAKISHIJE"
https://www.youtube.com/watch?v=0gqPZ6tjjak
Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Michael - 9/02/2018 saa 06:58

Disi iki gikobwa uko kingana iyo kirimo kuvuga ya magambo menshi mu ndirimbo wumva ari byiza, Imana ikomeze imwagure
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X