Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kuvunika,Intandaro y’isezera rya miss Fiona wari waraserukiye u Rwanda

Muthoni Fiona Naringwa waserukiye u Rwanda muri Miss Africa Beauty Queen yakoze impanuka avunika ukuguru bimuviramo gusezera adasoje irushanwa.

Ibirori byo gutoranya Miss Africa Beauty Queen biteganyijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Werurwe 2018. Muthoni Fiona ni we wari userukiye u Rwanda ariko yaje gusezera Nyampinga adatowe.

Miss Muthoni Fiona yatangaje ko yageze muri Nigeria kuwa Mbere tariki ya 26 Werurwe 2018. Yahise atangira kwifatanya n’abakobwa bagenzi be mu bikorwa bitandukanye gusa kuri uyu wa Kane ubwo yamanukaga ingazi za hoteli bacumbitsemo i Lagos yatsikiye avunika ukuguru ahita ajyanwa mu bitaro.

Yagize ati “Ubu ndi muri Nigeria, nagezeyo kuwa Mbere […] Nari niteguye kurushanwa uyu munsi[kuwa Gatanu] ariko nasezeye. Nanyereye kuri escaliers impanuka mvunika ukuguru ubu ntabwo mbasha gutambuka.”

Muthoni yavuze ko yanyereye avuye mu ibazwa ry’ibanze n’abagize akanama nkemurampaka . Amaze kuvunika bahise bamujyana mu bitaro ahabwa imiti, ati “Abategura irushanwa bahise banjyana kwa muganga, bampaye imiti […] Nari ngiye guhita ntaha ariko bansabye ko mba ntegereje nibura nkareba uko ibirori bigenda.”

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Africa Beauty Queen Pageant ni abo mu bihugu bya Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Ghana, Cape Verde, Burundi, Cameroun, Kenya, Uganda, Zambia, Somalia, Ethiopia, Rwanda[Fiona yasezeye amaze kuvunika], Gambia ndetse na Mali.

Irushanwa rya Miss Africa Beauty Queen ni ubwa mbere riteguwe, ryahurije hamwe abakobwa 15 bo mu bihugu bya Afurika. Umukobwa wahize abandi aratorwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu kuri Oriental Hotel, Lekki mu Mujyi wa Lagos.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X