Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

KWIBUKA24:GetRwanda,urubyiruko rukiri ruto rukomeje gukataza mu ntabwe ikomeye yo kubaka Igihugu-AMAFOTO

Muri iki gihe u rwanda ruri mu gihe kingana n’imini ijana yahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,Ibikorwa byo kwibuka birarimbanije impande n’impande cyane ko usanga n’urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu narwo rwumva ko ari umukoro warwo muri ibyo bikorwa.

Muri iki gihe u rwanda ruri mu gihe kingana n’imini ijana yahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,Ibikorwa byo kwibuka birarimbanije impande n’impande cyane ko usanga n’urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu narwo rwumva ko ari umukoro warwo muri ibyo bikorwa.

Mu minsi ishize ku itariki ya 21 Mata nibwo bamwe mu rubyiruko rugize GetRwanda bafashe inzira batera ikirenge mu cyabandi bajya kunamira abatutsi bashyinguye ku rwibutso rwa Gisozi.

GetRwanda ni Kompanyi yigenga yashyinzwe na Joshua Gasore mu mwaka wa 2015 ikaba yaratangiye ikora ibijyanye no gukora ndetse no gutanga serivise z’ikoranabuhanga.

Muri uwo mwaka na none (2015) nibwo hashinzwe groupe yitwa GetRwanda youth forum aho intego yayo ari uguhuriza hamwe urubyiruko rwabanyarwanda rugiye rutandukanye mu bice byose bitandukanye, aha akaba ariho uru rubyiruko ruhurira rukungurana ibitekerezo birufasha mu kwiteza imbere mu buryo bwo kubaka igihugu binyuze mu kwihangira umurimo ndetse no gufashanya nk’rubyiruko ubwarwo.

Uru rubyiruko rukaba rugira ibikorwa rusange bitandukanye rukora rubihuriyeho, bimwe mu bikorwa bateguye uyu mwaka harimo nko kuba barasuye urwibutso rukuru rwa Kigali rubitse amateka ndetse n’imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994.

Hari ku itariki 21,Mata uyu mwaka wa 2018, ubwo abahuriye muri GetRwanda bakoraga urugendo rwo kwibuka bahagurukaga ku bitaro byo kumuhima berekeza kuri uru rwibutso,bari abahungu n’abakobwa basaga 37.

JPEG - 122.5 kb
uhereye ibumoso Uwambaye amarineti(Lunette)niwe Joshua umuyobozi wa getRwanda

Aganira na Imirasire.com Joshua Gasore uhagarariye uru rubyiruko yagize ati "Murakoze, twebwe nkurubyiruko nitwe mbaraga zigihugu cyejo hazaza, dufite ububasha ndetse nubushobozi bwuko aho twashaka kujyana igihugu twakihageza mumbaraga zacu haba aheza cyangwa ahabi, rero twebwe abahuriye muri uyu mu ryango wa GetRwanda twahisemo kuzamura izina ry’igihugu cyacu tukerekeza aheza kurushaho akaba ariyo mpamvu twifuje ko twakora uru rugendo tukerekeza kuri uru rwibutso kugira ngo abenshi muri twe babashe gusobanukirwa neza amateka ndetse n’inzira igihugu cyacu cyanyuze, kugira ngo ibyiza byagezweho dukomeze kubishyigikira kandi tuhakure n’isomo ryo kurwanya no guhashya ibibi kugira ngo bitazasubira ukundi,nkuko nabyumvise Muri Jenoside yakorewe abatutsi usibye ububasha butandukanye bwatangwaga na leta,amahanga ndetse n’abandi bakuze ariko manpower cyangwa se abashyiraga mubikorwa abenshi bari biganjemo urubyiruko rero twe twiyemeje guhashya buri kimwe cyose cyatuma u Rwanda rusubira mu bihe bibi byanyuzemo"

JPEG - 156 kb
Bashyize indabyo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Twabibutsa ko urwibutso rwa Gisozi ari rwo rwibutso rushyinguyemo umubare munini wabatutsi bazije Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GIKORWA uhereye ibumoso Uwambaye amarineti(Lunette)niwe Joshua umuyobozi wa getRwanda
Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X