Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kwibuka24:Hari ubutumwa bukomeye Ngabo Evode yageneye u Rwanda binyuze mu ndirimbo yasohoye -yirebe

Muri ibi bihe,u Rwanda ruba ruri mu bihe byo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu mwaka w’ 1994.Abahanzi,n’izindi ngeri zitandukanye batanga ubutumwa mu buryo bwo kwihanganisha no gufata mu mugongo abarokotse Jenocide ariko nanone bakangurira abanyarwanda gusenyera umugozi umwe mu gukumira no kurinda ko ayo mahano yazagaruka ukundi hanabungwabungwa ibyagezweho.

JPEG - 32.6 kb
Ngabo Evode ari mu bahanzi bakomeje gutanga ubutumwa bwihanganisha abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni muri urwo rwego rero umuhanzi ukiri muto Evode Ngabo uzwi nka Evy, yasohoye indirimbo yise "Ntibizasubira" n’amashusho yayo isubizamo imbaraga Abanyarwanda imbaraga anabashishikariza kutazongera kwemera gutatanywa nkuko byagenze ubwo bacibwagamo ibice.

Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati"Rwanda rwa gihanga,rwakanyarwanda wahoranye ituze abawe bahora banezerewe. Wari utekanye abanyarwanda babanye neza ariko gitanya araza abari umwe abagira babiri abari inshuti abagira abanzi"

Ngabo avuga ko agahinda n’umubabaro abanyarwanda bagize katazongera kubaho ukundi kuko Imana yazanye inkotanyi zikunamura icumu, none u Rwanda rukaba rukomeje kwiyubaka abanyarwanda bagasigasira ibyagezweho.

Nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivugaTwibuke twiyubaka, Evy ashimangira ko icyizere cy’ubuzima gihari ndetse nk’urubyiruko cyane abavutse nyuma ya jenoside batabonye ibibi byabaye, bafate iya mbere bakomeze ubumwe bwabo kandi ikivi cy’abagiye,abasigaye nibo bagomba kucyusa.

Ubutumwa uyu musore atanga bwiyongera ku bwa bamwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye baherutse gutanga bakomeza abanyarwanda.Muri abo harimo Safi Madiba,Charly na Nina,Ngabo Medard(Meddy) n’abandi batandukanye.

Reba indirimbo ntibizongera ya Ngabo Evy

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Evode Iradufasha - 11/04/2018 saa 07:56

Ngabo Evode ni umuhanzi ufite ubutumwa busobanutse kandi bufitiye akamaro sosiyete. Imana ikomeze imwagure.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X