Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

KWIBUKA24: Ndabarasa John akomeje guhumuriza abanyarwanda mu bihe byo kwibuka-Audio

Mugihe Abanyarwanda kw’isi yose bibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kunshuro ya 24 Umuhanzi Ndabarasa John Umenyerewe mu Ndirimbo za Gakondo yashize hanze indirimbo y’Amashusho ijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi iyo ndirimbo yitwa ” IHUMURE”.

JPEG - 14.6 kb
Ndabarasa John yakoze mu nganzo ahumuriza abanyarwanda

Ndabarasa John yatangaje ko batazibagirwa abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 yabinyujije mu ndirimbo yashyize hanze ifite inyikirizo igira iti : ” Muze twibuke Jenoside yakorewe abatutsi yakorewe abatutsi,duharanira ko itazongera iwacu i Rwanda.”

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi agaruka cyane ku guhunmuriza abanyarwanda babuze ababo ndetse n’igihugu muri rusange cyane ko cyabuze abanyarwanda nk’imbaraga zacyo,ndetse akanakomeza ashimira leta y’ubumwe yahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi ubwo igihugu cyacuraga imiborogo

JPEG - 76.6 kb
Ndabarasa John ashima Leta y’ubumwe

Ndabarasa kandi akaba yaragarutse kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ko yadusigiye ipfubyi n’abapfakazi kandi bihanganiye inzira y’umusaraba banyuzemo ndetse yamaganye n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse agira ati ntibizongere ukundi mu Rwanda ndetse no kw’Isi yose.

Aganira n’umunyamakuru wa Imirasire.com Ndabarasa John yagize ati:"Ni indirimbo nakoze y’icyunamo nyumja yo kunmara igihe ntagaragara muri muzika nkaba nyikoze kugira ngo nihanganishe ababuze ababo mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi yabaga,kuko ari igihe cyo kwegerana tugafatana mu mugongo tunibuka abacu batuvuyemo tukibakeneye tunamagana ingengabitekerezo ya Jenoside "

JPEG - 28.9 kb
Ndabarasa John asanzwe ari umuririmbyi w’injyana ya Gakondo

Si iyi ndirimbo gusa Ndabarasa akoze ijyanye n’icyunamo kuko ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22 yakoze iyo yise "NTITUZABIBAGIRWA" Yari ifite inyikirizo igira iti:"iti : ” Kwibuka Jenoside ni bidutere gukomera kandi tuniyubaka, abacu batuvuyemo tukibakeneye ntituzabibagirwa ingoma ibihumbi.”
UMVA INDIRIMBO "IHUMURE’"YA NDABARASA JOHN
https://www.youtube.com/watch?v=K0drRReY8Fg&feature=youtu.be

Christian N

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X