Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kwibuka24:Umurenge wa Gisozi wibutse Abatutsi bishwe mu 1994

Intara,uturere,Imirenge ndetse n’izindi nzego zitandukanye zo mu Rwanda, muri iki gihe haba hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ni muri urwo rwego umurenge wa Gisozi wakoze igikorwa cyo kwibuka abishwe bahoze batuye muri uwo murenge ku nshuro ya 24.


Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 11 Mata 2018,kibimburirwa n’urugendo rwatangiriye ku biro by’umurenge wa Gisozi rukomereza ku kinamba ndetse haza no gushyirwa indabo ku mibiri yabazize Jenoside iri ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi n’ubundi.

Nyuma yaho igikorwa cyakomereje muri Stade y’ishuri ryigenga rya Kigali (ULK) aho imbaga yari yateraniye hagamijwe kumva amateka yaranze u Rwanda rwanyuzemo muri ibyo bihe by’umwihariko mu murenge wa Gisozi arinako banakangurirwa gusigasira ibyagezweho.

Abayobozi batandukanye barimo umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’umurenge ndetse n’inzego za Polisi bari bitabiriye icyo gikorwa aho bakanguriye buri wese gusenyera umugozi umwe hakirindwa icyakongera gusubiza abanyarwanda mu bihe by’icuraburindi bavuyemo.

Mu byagarutsweho n’abatangabuhamya barokocyeye ku Gisozi ndetse n’umwe mu barinzi b’igihango, ni uko bakomeje gushimira Perezida Kagame wahagaritse Jenoside,akanashyira imbaraga mu kunga abanyarwanda ari uwakoze amahano n’uwayakorewe bakongera guhuzwa n’ubumwe n’ubwiyunge.

JPEG - 49.8 kb
Abari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe ku Gisozi bari benshi

Si ibyo gusa kuko mu byagarutsweho hashimwe umuhate w’inkotanyi zitanze uko bishoboka kose zikunamura icumu maze abanyarwanda bakisubiza indangagaciro na kirazira bari bambuwe n’amahanga yagerageje kubatanya.

Umurinzi w’igihango watanze ubuhamya uko yarokoye Abatutsi, yashimiwe n’abo yarokoye asabirwa umugisha ku Mana ndetse nawe ubwe avuga ko iyo ataza kugobokwa n’inkotanyi ngo zimugobotore abari bagiye kumwicana n’abo yahishe, ubu nawe yari kuba yarabaye amateka ariko ubu ariho neza kandi nta rubanza umutima we umucira.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi,bushimangira ko kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ari inshingano za buri munyarwanda kugirango ibyabaye mu Rwanda bitazaba ukundi ahubwo iterambere n’ubudasa bwabaturage aribyo bibaranga.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X