Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Lil G yavuze impamvu indirimbo ye "Umubyeyi" yayikoze mu njyana ya Hip Hop-Yumve

Karangwa Lionel umenyerewe nka Lil G,yari amaze kumenyerwa mu njyana ya R&B kurusha uko yisanga muri Hip Hop yatangiriyemo umuziki we.


Kuri iyi nshuro rero,aherutse kongera gushyira hanze indi ndirimbo yise ’umubyeyi’,yakoze mu njyana ya hip hop bituma benshi bibaza niba yaba yongeye gusubira muri iyi njyana.

Lil G yabwiye Imirasire ko impamvu y’iyi ndirimbo n’uburyo ikozemo,ari uko ari impano yateguriye ababyeyi muri iyi minsi mikuru ya Noheri n’ubunani,bityo ngo akaba nta kindi yabona yabitura.

Yagize ati"Nararebye nsanga nta kindi natura ababyeyi ku byo bakora,mpitamo kubatura iyi ndirimbo ngo ibafashe kurushaho kumenya uruhare bagira ku buzima bwacu."

Naho ngo impamvu yahisemo kurapa muri iyi ndirimbo,ngo ni uko ari bwo buryo bworoshye bwo kunyuzamo ubutumwa bukumvikana cyane mu gihe gito.

Lil G yaboneyeho kubwira abamuba hafi ko mu byumweru bibiri amashusho y’iyi ndirimbo ari bube yamaze kujya hanze,ikindi kandi izina ryayo azaryitirira album ye agiye kumurika mu minsi iri imbere.

Iyi ndirimbo ije ikurikira indi aherutse gushyira hanze yise mu buzima.Iyi ikaba yarakunzwe n’abatari bake dore ko n’amashusho yayo agaragaza urwego umuziki w’uyu musore ugezeho.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nicky - 21/12/2017 saa 04:56

komereza aho musore muto...
Kanda hano umusubize

HAGENIMANA THACIEN - 19/12/2017 saa 08:12

LILIG TURAMWEMERA NAKOMEREZAHO
Kanda hano umusubize

nipierr - 22/12/2017 saa 03:33

turaguku nda ntcane abanya Rwanda komeza un si onde
Kanda hano umusubize

- 17/12/2017 saa 15:25

uyu musore ndamwemera kbs
Kanda hano umusubize

dusabe emmnuer - 17/12/2017 saa 07:50

NKWIFURIJE GUTERA IMBE UDUSHIMISHA NKABAFANA BAWE
Kanda hano umusubize

francois - 16/12/2017 saa 16:00

nkunda lirg murwanda no kw.isi
Kanda hano umusubize

claude mugambira - 15/12/2017 saa 10:07

nkunda muzika nyarwanda hip hop nkaba mbifuriza amahoro nokwagura hip hop
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X